Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Amaganya 4:1-22

א [Alefu] 4  Mbega ngo zahabu nziza, zahabu yahoze irabagirana ngo iracuyuka!+ Mbega ngo amabuye yera+ aranyanyagira mu mahuriro y’imihanda yose!+ ב [Beti]   Abana b’i Siyoni bari bafite agaciro,+ bari bahwanyije agaciro na zahabu itunganyijwe, Mbega ngo baramera nk’intango nini z’ibumba, umurimo w’amaboko y’umubumbyi!+ ג [Gimeli]   Ndetse n’ingunzu zahaye ibibwana byazo amabwabwa, zirabyonsa. Ariko umukobwa w’ubwoko bwanjye yabaye umugome,+ amera nk’imbuni yo mu butayu.+ ד [Daleti]   Ururimi rw’umwana wonka rwafatanye n’urusenge rw’akanwa bitewe n’inyota.+ Abana basabye ibyokurya+ ariko ntibabona ubibaha.+ ה [He]   Abaryaga ibintu bishimishije bumiriwe mu mihanda.+ Abarezwe bambara imyenda myiza y’umutuku+ bapfumbase ibirundo by’ivu.+ ו [Wawu]   Igihano cy’icyaha cy’umukobwa w’ubwoko bwanjye kiraremereye kurusha igihano cy’icyaha cya Sodomu,+ Yarimbuwe mu kanya gato, ntiyabona amaboko ayivuna.+ ז [Zayini]   Abanaziri be+ bari bakeye cyane kurusha urubura;+ beraga kurusha amata. Bari bakeye mu maso+ kurusha amabuye ya marijani; bari banoze kurusha ibuye rya safiro.+ ח [Heti]   None isura yabo yarirabuye kurusha umukara tsiritsiri. Nta wababonaga mu muhanda ngo abamenye.+ Uruhu rwabo rwafatanye n’amagufwa,+ rwuma nk’igiti. ט [Teti]   Abishwe n’inkota bapfuye neza+ kurusha abishwe n’inzara,+ Kuko abanyenzara bazonzwe bakamera nk’abasogoswe bitewe no kubura umwero wo mu murima. י [Yodi] 10  Amaboko y’abagore b’abanyambabazi yatetse abana babo.+ Bababereye nk’ibyokurya byo guhumuriza, igihe umukobwa w’ubwoko bwanjye yarimbukaga.+ כ [Kafu] 11  Yehova yashohoje umujinya we,+ asuka uburakari bwe bugurumana.+ Yakongeje umuriro muri Siyoni ukongora imfatiro zaho.+ ל [Lamedi] 12  Abami bo mu isi n’abatuye isi bose ntibatekerezaga+ ko Umwanzi n’umubisha bari kuzinjira mu marembo ya Yerusalemu.+ מ [Memu] 13  Muri yo habonetse abavusha amaraso y’abakiranutsi,+ Bitewe n’ibyaha by’abahanuzi n’amakosa y’abatambyi baho.+ נ [Nuni] 14  Barindagiraga mu mihanda+ nk’impumyi;+ bahumanyijwe n’amaraso,+ Ku buryo nta washoboraga gukora ku myenda yabo.+ ס [Sameki] 15  Barababwiraga bati “nimuve mu nzira! Turahumanye!+ Nimuve mu nzira! Nimuve mu nzira! Ntimudukoreho!”+ Kubera ko batagiraga aho baba,+ bazereraga hose.+ Abantu bavugiye mu mahanga bati “ntibazongera kuba abimukira.+ פ [Pe] 16  Mu maso ha Yehova hatumye bacikamo ibice.+ Ntazongera kubareba.+ Abantu ntibazubaha abatambyi+ kandi ntibazagirira impuhwe abasaza.”+ ע [Ayini] 17  Tukiriho, amaso yacu yazonzwe no gutegereza ubufasha, ariko aheze mu kirere.+ Twakomeje kwitegereza, dutegereza ishyanga ritashoboraga kutuzanira agakiza.+ צ [Tsade] 18  Bahize intambwe zacu+ ku buryo nta wukigenda ku karubanda k’iwacu. Iherezo ryacu riregereje. Iminsi yacu irarangiye, kuko iherezo ryacu rije.+ ק [Kofu] 19  Abatwirukankanaga banyarukaga kurusha kagoma zo mu kirere.+ Badukurikiranye mu misozi batwotsa igitutu,+ baducira ibico mu butayu.+ ר [Reshi] 20  Umwuka wo mu mazuru yacu,+ uwatoranyijwe na Yehova,+ yafatiwe mu rwobo rwabo;+ Uwo ni we twavugaga tuti “tuzibera mu gicucu cye+ mu mahanga.”+ ש [Sini] 21  Wa mukobwa wo muri Edomu we,+ wowe utuye mu gihugu cya Usi,+ ishime unezerwe.+ Nawe igikombe kizakugeraho,+ usinde ugaragaze ubwambure bwawe.+ ת [Tawu] 22  Yewe mukobwa w’i Siyoni we, icyaha cyawe kigeze ku iherezo.+ Ntazongera kukujyana mu bunyage.+ Yewe mukobwa wo muri Edomu we, yitaye ku makosa yawe, ashyira ahabona ibyaha byawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi