Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Amaganya 2:1-22

א [Alefu] 2  Mbega ngo Yehova ararakara agatwikiriza umukobwa w’i Siyoni igicu cy’umwijima!+ Yahanantuye ubwiza bwa Isirayeli+ ku ijuru abujugunya ku isi.+ Kandi ku munsi w’uburakari bwe ntiyibutse intebe y’ibirenge bye.+ ב [Beti]   Yehova yamize bunguri ubuturo+ bwa Yakobo bwose ntiyagira na bumwe agirira impuhwe. Yashenye ibihome+ by’umukobwa w’u Buyuda afite umujinya mwinshi. Yabigejeje ku butaka,+ ahumanya ubwami+ n’ibikomangoma byaho.+ ג [Gimeli]   Yaciye amahembe yose ya Isirayeli abitewe n’uburakari bwe bugurumana.+ Yashubije ukuboko kwe kw’iburyo inyuma ari imbere y’umwanzi;+ Kandi muri Yakobo akomeza kugurumana nk’umuriro ukongora impande zose.+ ד [Daleti]   Yabanze umuheto we nk’umwanzi.+ Ukuboko kwe kw’iburyo+ kubanguye Nk’umwanzi,+ kandi akomeza kwica abanogeye ijisho bose.+ Yasutse umujinya we umeze nk’umuriro+ mu ihema+ ry’umukobwa w’i Siyoni. ה [He]   Yehova yabaye nk’umwanzi.+ Yamize Isirayeli bunguri.+ Yamize bunguri iminara yaho yose,+ arimbura ibihome byaho byose.+ Yagwirije umukobwa w’i Buyuda umuborogo n’amaganya.+ ו [Wawu]   Yashenye ingando ye+ nk’usenya akazu ko mu murima.+ Iminsi mikuru ye yayimazeho. Yehova yatumye iminsi mikuru n’isabato byibagirana muri Siyoni.+ Mu gihe cy’uburakari bwe bukaze ntiyubashye umwami n’umutambyi.+ ז [Zayini]   Yehova yataye igicaniro cye.+ Yazinutswe urusengero rwe.+ Inkuta z’iminara yaho yazihanye mu maboko y’umwanzi.+ Bumvikanishirije ijwi ryabo mu nzu ya Yehova nk’abari mu munsi mukuru.+ ח [Heti]   Yehova yatekereje kurimbura urukuta+ rw’umukobwa w’i Siyoni. Yarambuye umugozi ugera.+ Ntiyashubije ukuboko inyuma ngo areke kurumira bunguri.+ Yatumye igihome n’urukuta bicura umuborogo.+ Byarimbukiye rimwe. ט [Teti]   Amarembo yaho+ yarigise mu butaka. Yarimbuye ibihindizo byaho arabivunagura. Umwami waho n’abatware baho bari mu mahanga.+ Nta mategeko agihari.+ Abahanuzi baho na bo ntibakibona iyerekwa riturutse kuri Yehova.+ י [Yodi] 10  Abakuru b’umukobwa w’i Siyoni bicaye hasi baraceceka.+ Biteye umukungugu ku mutwe+ bakenyera ibigunira.+ Abari b’i Yerusalemu bubitse umutwe bawugeza ku butaka.+ כ [Kafu] 11  Amaso yanjye yamazweho n’amarira.+ Amara yanjye aribirindura.+ Umwijima wanjye wasutswe hasi+ bitewe no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye,+ Bitewe n’uko umwana muto n’uwonka barabiraniye ku karubanda ko mu mugi.+ ל [Lamedi] 12  Bakomeza kubaza ba nyina bati “ibinyampeke na divayi biri he?”+ Bitewe n’uko barabiranye nk’umuntu wiciwe ku karubanda ko mu mugi, Bitewe n’uko ubugingo bwabo busukwa mu gituza cya ba nyina. מ [Memu] 13  Ni iki naguha ho gihamya? Nakugereranya n’iki wa mukobwa w’i Yerusalemu we?+ Wa mwari w’i Siyoni we, naguhwanya n’iki kugira ngo nguhumurize?+ Kuko kurimbuka kwawe+ ari kunini nk’inyanja. Ni nde wagukiza?+ נ [Nuni] 14  Ibyo abahanuzi bawe beretswe ku bwawe nta cyo bimaze kandi ni imfabusa,+ Ntibagaragaje ibyaha byawe kugira ngo utajyanwa mu bunyage,+ Ahubwo bakomezaga kwerekwa, bakakubwira amagambo atagira umumaro kandi ayobya.+ ס [Sameki] 15  Abahisi n’abagenzi bose bakoma mu mashyi bakunnyega.+ Bakubise ikivugirizo,+ bazunguriza umutwe+ umukobwa w’i Yerusalemu bagira bati “Mbese uyu ni wa mugi bajyaga bavuga bati ‘ni ubwiza butunganye, ni ibyishimo by’isi yose’?”+ פ [Pe] 16  Abanzi bawe bose barakwasamiye.+ Bagukubitiye ikivugirizo bakomeza kuguhekenyera amenyo.+ Baravuze bati “tuzamumira bunguri.+ Rwose uyu ni wo munsi twari dutegereje,+ none turawubonye, nguyu turawureba!”+ ע [Ayini] 17  Yehova yakoze ibyo yatekereje.+ Yashohoje ibyo yavuze,+ Ibyo yategetse uhereye mu minsi ya kera.+ Yarashenye ntiyagira impuhwe.+ Yatumye umwanzi akwishima hejuru.+ Yashyize hejuru ihembe ry’abanzi bawe.+ צ [Tsade] 18  Yewe rukuta rw’umukobwa w’i Siyoni we,+ umutima wabo watakiye Yehova.+ Ku manywa na nijoro usuke amarira ameze nk’umugezi.+ We kuruhuka, kandi imboni y’ijisho ryawe ntituze. ק [Kofu] 19  Haguruka uboroge nijoro, mu rukerera.+ Suka ibiri mu mutima wawe+ imbere+ ya Yehova nk’usuka amazi. Mutegere ibiganza+ ku bw’ubugingo bw’abana bawe, Barabiranira mu mahuriro y’inzira zose bitewe n’inzara.+ ר [Reshi] 20  Yehova, reba kandi witegereze+ uwo wateje imibabaro ikomeye bene aka kageni. Mbese abagore bakwiriye gukomeza kurya imbuto zo mu nda yabo, bakarya abana bavutse bashyitse,+ Cyangwa umutambyi n’umuhanuzi bakwiriye kwicirwa mu rusengero rwa Yehova?+ ש [Shini] 21  Umwana w’umuhungu n’umusaza+ barambaraye mu mayira.+ Abasore n’inkumi banjye bishwe n’inkota.+ Wabishe ku munsi w’uburakari bwawe.+ Warabasogose+ ntiwabagirira impuhwe.+ ת [Tawu] 22  Wahamagaje abatuye mu midugudu yanjye yose ituwe n’abimukira, nko ku munsi mukuru.+ Kandi ku munsi w’uburakari bwa Yehova nta n’umwe warokotse cyangwa ngo acike ku icumu;+ Abo nabyaye bashyitse nkabarera, umwanzi wanjye yarabatsembye.+

Ibisobanuro ahagana hasi