Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Amaganya 1:1-22

א [Alefu] 1  Mbega ngo umugi wahoze ufite abaturage benshi+ urasigaramo ubusa!+ Mbega ngo umugi wahoze utuwe cyane mu mahanga+ urasigara umeze nk’umupfakazi!+ Mbega ngo uwahoze ari umwamikazi mu ntara zose arakoreshwa imirimo y’agahato!+ ב [Beti]   Nijoro ararira agahogora,+ amarira agatemba ku matama.+ Mu bakunzi be bose ntagira n’umwe umuhumuriza.+ Incuti ze zose zaramuriganyije;+ zahindutse abanzi be.+ ג [Gimeli]   Yuda yajyanywe mu bunyage bitewe n’imibabaro+ n’uburetwa bwinshi.+ Yagiye gutura mu mahanga.+ Ntiyabonye uburuhukiro. Abamutotezaga bose bamufashe ageze mu makuba.+ ד [Daleti]   Inzira za Siyoni ziraboroga kuko nta wukizinyuramo ajya mu minsi mikuru.+ Amarembo yaho yose yarasenyutse;+ abatambyi baho barasuhuza umutima.+ Abari baho bishwe n’agahinda, kandi na yo ifite intimba.+ ה [He]   Abanzi bayo barayiganje.+ Abanzi bayo ntibahangayitse.+ Kuko Yehova ubwe yateje Siyoni agahinda bitewe n’ibicumuro byabo byinshi,+ Abana bayo bajyanywe ari imbohe bashorewe n’umwanzi.+ ו [Wawu]   Ubwiza bwose bw’umukobwa w’i Siyoni bwarayoyotse.+ Abatware baho babaye nk’impala zabuze urwuri;+ Bakomeza kugenda nta rutege imbere y’ubakurikiye.+ ז [Zayini]   Igihe Yerusalemu yari mu mibabaro n’abaturage bayo batagira aho baba, yibutse Ibyiza byose yahoranye mu bihe bya kera.+ Igihe abaturage bayo bagwaga mu maboko y’umwanzi batagira gitabara,+ Abanzi bayo barayibonye, baseka bishimira kurimbuka kwayo.+ ח [Heti]   Yerusalemu yakoze icyaha gikabije.+ Ni cyo cyatumye iba ikintu giteye ishozi.+ Abayubahaga bose barayisuzuguye+ kuko babonye ubwambure bwayo.+ Kandi isuhuza umutima+ igasubira inyuma. ט [Teti]   Guhumana kwayo kuri mu binyita by’imyambaro yayo.+ Ntiyibutse iherezo ryayo,+ Yaguye mu buryo bukojeje isoni. Ntifite uyihumuriza.+ Yehova, reba imibabaro yanjye,+ kuko abanzi bishyira hejuru.+ י [Yodi] 10  Umwanzi yaramburiye ukuboko ku bintu byiza byayo byose.+ Kuko yabonye amahanga yinjira mu rusengero rwayo,+ Ayo wategetse ko atagomba kwinjira mu iteraniro ryawe. כ [Kafu] 11  Abaturage bayo bose barasuhuza umutima; barashaka umugati.+ Batanze ibintu byiza byabo kugira ngo babone icyo kurya, bahumurize ubugingo bwabo.+ Yehova, birebe kandi witegereze uko nabaye nk’umugore utagira umumaro.+ ל [Lamedi] 12  Mbese nta cyo bibabwiye mwa bahisi n’abagenzi mwese mwe? Nimurebe kandi mwitegereze.+ Mbese hari undi mubabaro uhwanye n’uyu mubabaro ukabije natejwe,+ Ari ko gahinda Yehova yanteje ku munsi w’uburakari bwe bugurumana?+ מ [Memu] 13  Yohereje umuriro mu magufwa yanjye uturutse hejuru,+ ayigarurira yose. Yateze ibirenge byanjye urushundura,+ ansubiza inyuma. Yangize nk’umugore w’intabwa. Umunsi wose mba ndwaye.+ נ [Nuni] 14  Yakomeje kuba maso kugira ngo arebe ibicumuro byanjye.+ Bisobekeranye mu kiganza cye. Byarazamutse bigera mu ijosi ryanjye.+ Imbaraga zanjye zaracogoye. Yehova yampanye mu maboko y’abo ntashobora guhagarara imbere.+ ס [Sameki] 15  Yehova yankuyemo abanyambaraga abata kure.+ Yandemeshereje inama kugira ngo amenagure abasore banjye.+ Yehova yanyukanyutse urwengero+ rw’umwari w’i Buyuda.+ ע [Ayini] 16  Ibyo byose ni byo bituma ndira nk’umugore.+ Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye ritemba amazi.+ Kuko umpumuriza, uhumuriza ubugingo bwanjye, ari kure yanjye. Abana banjye bararimbutse,+ kuko abanzi bishyira hejuru.+ פ [Pe] 17  Siyoni yateze amaboko.+ Ntifite uwo kuyihumuriza.+ Yehova yatanze itegeko ku birebana na Yakobo kugira ngo abamukikije bose bamwange.+ Yerusalemu yabaye igiteye ishozi muri bo.+ צ [Tsade] 18  Yehova arakiranuka,+ kuko nigometse ku byavuye mu kanwa ke.+ Mutege amatwi mwese kandi mwitegereze akababaro kanjye. Abasore n’inkumi banjye bajyanywe mu bunyage.+ ק [Kofu] 19  Nahamagaye abankundaga cyane,+ ariko barandiganyije. Abatambyi banjye n’abakuru baguye mu mugi,+ Bashakisha icyo kurya kugira ngo bahumurize ubugingo bwabo.+ ר [Reshi] 20  Yehova, reba ukuntu ndi mu makuba akomeye. Amara yanjye aribirindura.+ Umutima wanjye uradihaguza,+ kuko nigometse cyane.+ Hanze inkota yahekuye ababyeyi.+ Mu nzu imbere na ho urupfu rurabicikiriza.+ ש [Shini] 21  Abantu bumvise uko nsuhuza umutima nk’umugore.+ Simfite umpumuriza.+ Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye+ barishima kubera ko ari wowe wabikoze.+ Ntuzabura kuzana umunsi watangaje+ kugira ngo babe nkanjye.+ ת [Tawu] 22  Ibibi bakoze byose bigere imbere yawe maze ubahane bikomeye,+ Nk’uko wampannye cyane bitewe n’ibicumuro byanjye byose.+ Kuko amaganya yanjye ari menshi,+ kandi umutima wanjye urarwaye.+

Ibisobanuro ahagana hasi