Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abefeso 3:1-21

3  Kubera iyo mpamvu, jyewe Pawulo ndi imbohe+ ya Kristo Yesu ku bwanyu, mwebwe abanyamahanga.+  Mu by’ukuri, mwumvise ukuntu nabaye igisonga+ cy’ubuntu butagereranywa bw’Imana nagiriwe ku bw’inyungu zanyu,  ko namenye ibanga ryera binyuze ku byo nahishuriwe+ nk’uko nabyanditse mbere muri make.  Ku bw’iyo mpamvu, nimusoma ibi mushobora kubona ko nsobanukiwe+ ibanga ryera+ rya Kristo.  Mu bihe byahise, iri banga+ ntiryigeze rimenyeshwa abana b’abantu, nk’uko muri iki gihe ryahishuriwe+ intumwa ze zera n’abahanuzi+ binyuze ku mwuka,  ko abanyamahanga bagombaga kuba abaraganwa natwe, bakaba abagize umubiri umwe+ kandi bagasangira natwe isezerano+ bunze ubumwe na Kristo Yesu binyuze ku butumwa bwiza.  Nabaye umukozi+ w’ibyo mu buryo buhuje n’impano y’ubuntu butagereranywa bw’Imana nahawe, nk’uko imbaraga zayo zikora.+  Jyewe urutwa n’uworoheje cyane+ mu bera bose, nahawe ubwo buntu butagereranywa+ kugira ngo ntangarize abanyamahanga+ ubutumwa bwiza bwerekeye ubutunzi butarondoreka+ bwa Kristo,  kandi nereke abantu uko ibanga ryera+ ricungwa,+ ibanga ryahishwe mu Mana uhereye mu bihe byahise bitarondoreka, yo yaremye ibintu byose.+ 10  Ibyo byabereyeho kugira ngo ubu, binyuze ku itorero,+ ubutegetsi n’ubutware+ bwo mu ijuru bumenyeshwe ubwenge bw’Imana bugaragarira mu buryo bwinshi bunyuranye,+ 11  bihuje n’umugambi w’iteka yatangije, ufitanye isano na Kristo+ Yesu, Umwami wacu. 12  Binyuze kuri we, dushobora kuvuga dushize amanga kandi tukegera+ Imana tudatinya, bitewe n’uko tumwizera. 13  Ku bw’ibyo rero, ndabasaba ngo mwe gucogora bitewe n’iyo mibabaro+ ingeraho ku bwanyu, kuko iyo mibabaro ibahesha ikuzo. 14  Kubera iyo mpamvu, mfukamira+ Data,+ 15  uwo imiryango yose+ yo mu ijuru no ku isi ikomoraho izina ryayo,+ 16  kugira ngo mu buryo buhuje n’ubutunzi+ bw’ikuzo rye, ahe umuntu wanyu w’imbere+ gukomera binyuze ku mbaraga z’umwuka we,+ 17  kandi atuze Kristo mu mitima yanyu mu rukundo+ binyuze ku kwizera kwanyu. Nanone nsenga nsaba ko mwashinga imizi+ kandi mukubakwa ku rufatiro ruhamye,+ 18  ngo mushobore kwiyumvisha neza+ hamwe n’abera bose, ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu,+ 19  no kumenya urukundo rwa Kristo+ ruruta kure cyane ubumenyi, kugira ngo mwuzuzwe kuzura kose+ Imana itanga. 20  Nuko rero, ushobora gukora ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose,+ ahuje n’imbaraga ze zikorera+ muri twe, 21  ahabwe ikuzo binyuze ku itorero no kuri Kristo Yesu ibihe byose kugeza iteka ryose.+ Amen.

Ibisobanuro ahagana hasi