Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abaroma 2:1-29

2  Ni yo mpamvu utagira icyo kwireguza wowe muntu,+ uwo waba uri we wese, niba uca urubanza;+ icyo uheraho ucira undi urubanza, ari cyo gituma nawe wiciraho iteka, kuko wowe uca urubanza+ ukora nk’ibyo akora.+  Ubu noneho tuzi ko urubanza Imana icira abakora ibintu nk’ibyo ruhuje n’ukuri.+  Ariko se wa muntu we,+ iyo ucira urubanza abakora ibyo kandi nawe ukarenga ukabikora, utekereza ko uzabona aho uhungira urubanza rw’Imana?+  Cyangwa se usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo+ no gutinda kurakara+ no kwihangana kwayo,+ kuko utazi ko kugira neza kw’Imana kuba kugerageza gutuma wihana?+  Ariko mu buryo buhuje no kwinangira kwawe+ n’umutima wawe utihana,+ wikururira umujinya+ wo ku munsi w’uburakari+ n’uwo guhishurwa+ k’urubanza rukiranuka rw’Imana.+  Izitura buri muntu wese ibihuje n’ibikorwa bye,+  ni ukuvuga ubuzima bw’iteka ku bashaka ikuzo n’icyubahiro no kutabora,+ binyuze ku gukomeza gukora ibyiza.  Ariko abakunda imyiryane+ kandi ntibumvire ukuri,+ ahubwo bakumvira ibyo gukiranirwa, bazagerwaho n’uburakari n’umujinya,+  kandi imibabaro n’amakuba bizagera ku muntu* wese ukora ibibi, mbere na mbere ku Muyahudi,+ hanyuma ku Mugiriki.+ 10  Ariko ikuzo n’icyubahiro n’amahoro bizagera ku muntu wese ukora ibyiza,+ mbere na mbere ku Muyahudi,+ hanyuma ku Mugiriki,+ 11  kuko Imana itarobanura ku butoni.+ 12  Urugero, abakoze ibyaha bose nta mategeko, nanone bazarimbuka nta mategeko,+ ariko abakoze ibyaha bose bafite amategeko+ bazacirwa urubanza n’ayo mategeko,+ 13  kuko abumva amategeko atari bo bakiranutsi imbere y’Imana, ahubwo abakora+ iby’ayo mategeko ni bo bazabarwaho gukiranuka.+ 14  Iyo abanyamahanga+ badafite amategeko+ bakoze ibintu bisabwa n’amategeko+ babibwirijwe na kamere yabo, abo bantu nubwo badafite amategeko, bo ubwabo baba bihindukiye amategeko. 15  Ni bo bagaragaza ko ibisabwa n’amategeko byanditswe mu mitima yabo,+ ari na ko imitimanama yabo+ ihamanya na bo, kandi mu bitekerezo byabo ubwabo bakaregwa+ cyangwa bakagirwa abere. 16  Ibyo bizaba ku munsi Imana izakoresha Kristo Yesu kugira ngo ice imanza+ z’ibintu by’amabanga+ abantu bakora,+ hakurikijwe ubutumwa bwiza mbwiriza.+ 17  Ariko noneho, ko uri Umuyahudi ku izina+ ukaba wishingikiriza ku mategeko+ kandi ukirata Imana,+ 18  ukaba uzi ibyo ishaka+ kandi ukemera ibintu by’ingenzi kuruta ibindi bitewe n’uko wigishijwe Amategeko,+ 19  ukaba wemera rwose ko ari wowe murandasi w’impumyi+ n’umucyo w’abari mu mwijima,+ 20  ko ari wowe ukosora abadashyira mu gaciro,+ ukaba umwigisha w’impinja,+ kandi ukaba usobanukiwe ibintu by’ingenzi+ by’ubumenyi n’ukuri+ biboneka mu Mategeko; 21  none wigisha abandi, ntiwiyigisha?+ Wowe ubwiriza ngo “ntukibe,”+ uriba?+ 22  Wowe uvuga uti “ntugasambane,”+ urasambana? Wowe ugaragaza ko wanga urunuka ibishushanyo bisengwa, wiba+ mu nsengero? 23  Wowe wirata amategeko, usuzuguza Imana wica Amategeko?+ 24  Nk’uko byanditswe, “izina ry’Imana ritukwa mu banyamahanga+ biturutse kuri mwe.” 25  Mu by’ukuri, gukebwa+ bigira umumaro gusa iyo ukurikiza amategeko.+ Ariko iyo ucumura ku mategeko, gukebwa kwawe+ kuba guhindutse kudakebwa.+ 26  Ariko se niba umuntu utarakebwe+ akurikiza ibisabwa+ n’Amategeko bikwiriye, kudakebwa kwe ntikuzahwana no gukebwa?+ 27  Umunyamahanga utarakebwe nasohoza ibisabwa n’Amategeko, azagucira urubanza+ wowe ufite amategeko yanditswe ukaba waranakebwe, ariko ukarenga ukica amategeko. 28  Umuyahudi si ugaragara inyuma ko ari we,+ kandi gukebwa si ukw’inyuma ku mubiri.+ 29  Ahubwo Umuyahudi ni uri we imbere,+ kandi gukebwa kwe ni uko mu mutima+ binyuze ku mwuka, bidaturutse ku mategeko yanditswe.+ Ishimwe+ ry’uwo ntirituruka ku bantu, ahubwo rituruka ku Mana.+

Ibisobanuro ahagana hasi