Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abaroma 11:1-36

11  Ariko noneho ndabaza niba Imana yaranze ubwoko bwayo.+ Ibyo ntibikabeho! Nanjye ndi Umwisirayeli+ wo mu rubyaro rwa Aburahamu, mu muryango wa Benyamini.+  Imana ntiyanze ubwoko bwayo yabanje kwitaho.+ Yee, mbese ntimuzi icyo Ibyanditswe bivuga ku byerekeye Eliya, igihe yingingaga Imana ayiregera Abisirayeli?+  Ati “Yehova, bishe abahanuzi bawe banasenya ibicaniro byawe, none ni jye jyenyine usigaye kandi barahiga ubugingo bwanjye.”+  Ariko se Imana yamushubije iki?+ Yaramubwiye iti “nishigarije abantu ibihumbi birindwi batigeze bapfukamira Bayali.”+  Muri ubwo buryo rero, no muri iki gihe hari abasigaye+ babonetse biturutse ku gutoranywa+ gushingiye ku buntu butagereranywa.  Ubwo rero niba bishingiye ku buntu butagereranywa,+ ntibigishingiye ku mirimo;+ naho ubundi ubuntu butagereranywa ntibwaba bukiri ubuntu butagereranywa.+  None se bite? Icyo Isirayeli ishakana umwete ntiyakibonye,+ ahubwo abatoranyijwe+ ni bo bakibonye. Abandi barinangiye,+  nk’uko byanditswe ngo “Imana yabashyize mu bitotsi byinshi+ byo mu buryo bw’umwuka, ibaha amaso kugira ngo batabona, n’amatwi ngo batumva, kugeza no kuri uyu munsi.”+  Nanone Dawidi yaravuze ati “ameza yabo ababere umutego n’ikigoyi n’igisitaza n’inyiturano;+ 10  amaso yabo acure umwijima kugira ngo batabona, kandi bahore bahetamye umugongo.”+ 11  Ariko none ndabaza niba barasitaye ku buryo bagwa+ burundu. Ibyo ntibikabeho! Ariko gusitara+ kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga,+ kugira ngo babatere kugira ishyari.+ 12  None rero, niba gusitara kwabo kwarakungahaje isi, no kugabanuka kwabo kugakungahaza abanyamahanga,+ mbega ukuntu umubare wabo wuzuye+ uzarushaho gukungahaza! 13  Ubu noneho ndabwira mwebwe abanyamahanga. Mu by’ukuri ndi intumwa+ ku banyamahanga+ kandi nubahisha+ umurimo wanjye,+ 14  niba nshobora mu buryo bwose gutera abo mu bwoko bwanjye kugira ishyari maze ngakiza+ bamwe muri bo.+ 15  Niba se gucibwa kwabo+ kwaratumye isi yiyunga n’Imana,+ hari ikindi kwakirwa kwabo kuzaba gusobanura kitari ukuva mu rupfu bakajya mu buzima? 16  Byongeye kandi, iyo igice gifashwe ngo kibe umuganura+ ari icyera, irobe ryose riba ari iryera; kandi iyo umuzi ari uwera, amashami na yo aba ari ayera.+ 17  Icyakora niba amwe mu mashami yarahwanyuwe, ariko wowe, nubwo wari umwelayo wo mu gasozi, ugaterwa hagati yayo+ maze ugasangira na yo ibitunga umwelayo+ bikungahaye+ bizanwa n’umuzi wawo, 18  ayo mashami ntukayishime hejuru. Ariko rero niba uyishima hejuru,+ wibuke ko umuzi utaguteyeho,+ ahubwo ni wowe uteye ku muzi.+ 19  Ubwo rero uzavuga uti “amashami yarahwanyuwe+ kugira ngo nterweho.”+ 20  Ni byo rwose! Yarahwanyuwe kubera ko yabuze ukwizera,+ ariko wowe uhagaze bitewe no kwizera.+ Reka rero kugira ibitekerezo+ byo kwishyira hejuru, ahubwo utinye,+ 21  kuko niba Imana itararetse amashami y’umwimerere, nawe ntizakureka.+ 22  Ku bw’ibyo rero, dore ineza y’Imana+ no kutajenjeka kwayo:+ ku baguye, nta kujenjeka,+ ariko wowe Imana ikugaragariza ineza yayo niba uguma+ mu neza yayo; naho ubundi nawe wazahwanyurwa.+ 23  Na bo nibataguma mu kubura ukwizera kwabo, bazaterwaho,+ kuko Imana ishobora kongera kubateraho. 24  Niba warahwanyuwe ku giti cy’umwelayo cyari gisanzwe ari icyo mu gasozi, maze ugaterwa+ mu buryo bunyuranyije na kamere ku giti cy’umwelayo cyahinzwe mu busitani, mbega ukuntu abasanzwe ari amashami y’umwimerere bazarushaho guterwa ku giti cyabo cy’umwelayo!+ 25  Ariko rero bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga ryera+ kugira ngo mutigira abanyabwenge: bamwe mu Bisirayeli binangiye+ kugeza igihe umubare wuzuye+ w’abanyamahanga winjiriye,+ 26  kandi muri ubwo buryo Isirayeli yose+ izakizwa. Nk’uko byanditswe ngo “umukiza azaturuka i Siyoni+ akure Yakobo mu bikorwa byo kutubaha Imana.+ 27  Iryo ni ryo sezerano nzagirana na bo+ igihe nzakuraho ibyaha byabo.”+ 28  Ni iby’ukuri ko ku birebana n’ubutumwa bwiza ari abanzi ku bw’inyungu zanyu.+ Ariko ku birebana no gutoranya kw’Imana, barakundwa ku bwa ba sekuruza,+ 29  kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo ari ibintu itazigera yicuza.+ 30  Nk’uko hari igihe mutumviraga+ Imana, ariko ubu mukaba mwaragiriwe imbabazi+ bitewe no kutumvira kwabo,+ 31  ni ko na bo ubu babaye abatumvira bigatuma mugirirwa imbabazi,+ kugira ngo na bo ubu bagirirwe imbabazi. 32  Imana yabakingiraniye bose hamwe mu kutumvira,+ kugira ngo bose ibagirire imbabazi.+ 33  Mbega ukuntu ubutunzi+ n’ubwenge+ n’ubumenyi by’Imana+ byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo+ zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka! 34  None se “ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza,+ kandi se ni nde wabaye umujyanama we?”+ 35  Cyangwa “ni nde wabanje kugira icyo amuha, kugira ngo bibe ngombwa ko yiturwa?”+ 36  Ibintu byose ni we bikomokaho, biriho binyuze kuri we, kandi biriho ku bwe.+ Nahabwe ikuzo iteka ryose.+ Amen.

Ibisobanuro ahagana hasi