Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abalewi 23:1-44

23  Yehova yongera kubwira Mose ati  “vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti ‘iminsi mikuru+ ya Yehova muzatangaza+ ni amakoraniro yera. Iyi ni yo minsi mikuru yanjye:  “‘Mujye mukora imirimo mu minsi itandatu, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, umunsi wihariye w’ikiruhuko,+ ikoraniro ryera. Ntimukagire umurimo wose mukora. Ni isabato ya Yehova muzizihiza aho muzatura hose.+  “‘Iyi ni yo minsi mikuru+ ya Yehova, amakoraniro yera+ muzajya mutangaza igihe cyayo cyagenwe+ kigeze:  mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’ine,+ nimugoroba, izaba ari pasika+ ya Yehova.  “‘Ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, muzizihirize Yehova umunsi mukuru w’imigati idasembuwe.+ Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuwe.+  Ku munsi wa mbere, hazabe ikoraniro ryera.+ Ntimuzagire umurimo wose uruhanyije mukora.  Ahubwo muri iyo minsi uko ari irindwi, mujye mutambira Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro. Ku munsi wa karindwi hazabe ikoraniro ryera. Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora.’”  Yehova akomeza kubwira Mose ati 10  “vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti ‘nimugera mu gihugu ngiye kubaha maze mugasarura ku mwero wacyo, muzazanire umutambyi umuganda w’umuganura+ w’ibyo musaruye. 11  Umutambyi azazungurize+ uwo muganda imbere ya Yehova kugira ngo mwemerwe. Ku munsi ukurikira isabato azabe ari ho awuzunguza. 12  Ku munsi mwazungurijeho uwo muganda, mujye muzana isekurume y’intama itagira inenge itarengeje umwaka umwe, muyitambire Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro. 13  Muzayiturane n’ituro ry’ibinyampeke ringana na bibiri bya cumi bya efa y’ifu inoze ivanze n’amavuta, ribe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova, kandi muyiturane n’ituro ry’ibyokunywa ringana na kimwe cya kane cya hini ya divayi. 14  Ntimuzarye umugati cyangwa impeke zokeje cyangwa amahundo kugeza kuri uwo munsi,+ igihe muzazanira Imana yanyu ituro. Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose. 15  “‘Guhera ku munsi ukurikira isabato, umunsi mwatanze umuganda ho ituro rizunguzwa, muzabare amasabato arindwi.+ Bizabe ari ibyumweru birindwi byuzuye. 16  Muzabare mugeze ku munsi ukurikira amasabato arindwi, ni ukuvuga umunsi wa mirongo itanu,+ maze muzanire Yehova irindi turo ry’ibinyampeke.+ 17  Aho muzaba mutuye hose, muzazane imigati ibiri+ yo gutanga ho ituro rizunguzwa. Izabe ikozwe mu ifu inoze ingana na bibiri bya cumi bya efa. Iyo migati izabe isembuwe+ kandi yokeje, kugira ngo ibe umuganura uturwa Yehova.+ 18  Iyo migati muzayiturane n’amasekurume y’intama+ arindwi atagira inenge afite umwaka umwe, n’ikimasa kikiri gito n’amapfizi abiri y’intama, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro giturwa Yehova. Muzabiturane n’ituro ry’ibinyampeke n’amaturo y’ibyokunywa bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova. 19  Muzafate umwana w’ihene+ umwe wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha, mufate n’amasekurume abiri y’intama afite umwaka umwe yo gutamba ho igitambo gisangirwa.+ 20  Umutambyi azazunguze+ ya masekurume abiri y’intama akiri mato na ya migati y’umuganura, bibe ituro rizunguzwa imbere ya Yehova. Bizabe ibintu byera bya Yehova, bihabwe umutambyi.+ 21  Muzatange itangazo+ kuri uwo munsi kandi hazabe ikoraniro ryera. Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora. Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose. 22  “‘Nimusarura imyaka yeze mu gihugu cyanyu, ntimugasarure ku mbibi z’imirima yanyu ngo muyimareho, kandi ntimuzahumbe ibizaba byarasigaye.+ Muzabisigire imbabare+ n’umwimukira.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’” 23  Yehova akomeza kubwira Mose ati 24  “vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti ‘umunsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi,+ uzajye uba umunsi wihariye w’ikiruhuko. Ni umunsi mwibutswa no kuvuza impanda,+ umunsi w’ikoraniro ryera.+ 25  Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora, kandi muzatambire Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro.’” 26  Yehova yongera kubwira Mose ati 27  “icyakora, umunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi ni umunsi w’impongano.+ Muzagire ikoraniro ryera kandi mwibabaze,+ muture Yehova igitambo+ gikongorwa n’umuriro. 28  Ntimuzagire umurimo wose mukora kuri uwo munsi, kuko uwo uzaba ari umunsi w’impongano muzatangirwaho impongano+ imbere ya Yehova Imana yanyu. 29  Umuntu wese utazibabaza kuri uwo munsi azicwe akurwe mu bwoko bwe.+ 30  Kandi umuntu wese uzagira umurimo akora kuri uwo munsi, uwo muntu nzamwica mukure mu bwoko bwe.+ 31  Ntimukagire umurimo wose mukora.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose. 32  Uzababere isabato, umunsi wihariye w’ikiruhuko,+ kandi ku mugoroba w’umunsi wa cyenda w’uko kwezi muzibabaze.+ Muzizihize isabato kuva ku mugoroba w’uwo munsi kugeza ku mugoroba w’umunsi ukurikiyeho.” 33  Yehova akomeza kubwira Mose ati 34  “vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti ‘ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi, muzajye mwizihiriza Yehova umunsi mukuru w’ingando uzajya umara iminsi irindwi.+ 35  Umunsi wa mbere uzaba ari uw’ikoraniro ryera. Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora. 36  Mu minsi irindwi, buri munsi muzajye mutambira Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro. Ku munsi wa munani hazabe ikoraniro ryera+ kandi muzature Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro. Iryo ni ikoraniro ryihariye. Ntimukagire umurimo wose uruhanyije mukora. 37  “‘Iyo ni yo minsi mikuru+ ya Yehova mugomba gutangaza ko ari iminsi y’amakoraniro yera,+ itangwa ho igitambo gikongorwa n’umuriro+ giturwa Yehova: igitambo gikongorwa n’umuriro+ gituranwa n’ituro ry’ibinyampeke+ n’amaturo y’ibyokunywa+ hakurikijwe gahunda ya buri munsi, 38  byiyongera ku masabato mwizihiriza Yehova+ no ku mpano zanyu,+ no ku maturo yose yo guhigura umuhigo,+ no ku maturo yose atangwa ku bushake+ muzajya mutura Yehova. 39  Ariko ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi, nimumara gusarura ibyo mwejeje mu gihugu, muzajye mwizihiriza Yehova umunsi mukuru+ mu gihe cy’iminsi irindwi.+ Umunsi wa mbere uzabe umunsi wihariye w’ikiruhuko, n’umunsi wa munani ube umunsi wihariye w’ikiruhuko.+ 40  Ku munsi wa mbere muzashake imbuto z’ibiti byiza kurusha ibindi, amashami y’imikindo,+ amashami y’ibiti bifite amababi menshi n’imikinga yo mu kibaya, maze mumare iminsi irindwi mwishimira+ imbere ya Yehova Imana yanyu. 41  Buri mwaka mujye mwizihiriza Yehova uwo munsi mukuru mu gihe cy’iminsi irindwi,+ muwizihize mu kwezi kwa karindwi. Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka, mwe n’abazabakomokaho. 42  Mujye mumara iminsi irindwi muba mu ngando.+ Abisirayeli kavukire bose bazabe mu ngando,+ 43  kugira ngo abazabakomokaho bazamenye+ ko natuje Abisirayeli mu ngando, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’” 44  Nuko Mose abwira Abisirayeli iby’iyo minsi mikuru+ ya Yehova.

Ibisobanuro ahagana hasi