Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abaheburayo 4:1-16

4  Ku bw’ibyo rero, ubwo hakiriho isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo,+ nimucyo dutinye kugira ngo mu gihe icyo ari cyo cyose hatagira uwo ari we wese muri mwe usa naho atarigezeho,+  kuko natwe+ twatangarijwe ubutumwa bwiza nk’uko na bo babutangarijwe,+ ariko ijambo bumvise nta cyo ryabamariye,+ kubera ko batagize ukwizera+ nk’ukw’abaryumviye.+  Twebwe abizeye twinjira mu buruhukiro, nk’uko Imana yavuze iti “ni cyo cyatumye ndahira+ mfite uburakari nti ‘ntibazinjira+ mu buruhukiro bwanjye,’”+ nubwo imirimo yayo yarangiye+ uhereye igihe urufatiro rw’isi rwashyiriweho.+  Hari aho yavuze iby’umunsi wa karindwi iti “nuko Imana iruhuka imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi,”+  irongera nanone iti “ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”+  Ku bw’ibyo rero, ubwo hakiriho uburyo kuri bamwe bwo kubwinjiramo kandi ababanje gutangarizwa ubutumwa bwiza+ batarabwinjiyemo bitewe no kutumvira,+  yongeye gushyiraho umunsi, ubwo yavugaga nyuma y’igihe kirekire muri zaburi ya Dawidi iti “uyu munsi,” nk’uko byavuzwe mbere ngo “uyu munsi nimwumva ijwi ryayo+ ntimwinangire imitima.”+  Iyo Yosuwa+ abageza ahantu h’uburuhukiro,+ Imana ntiba yaravuze+ nyuma yaho iby’undi munsi.  Nuko rero, haracyariho ikiruhuko cy’isabato kigenewe abantu b’Imana,+ 10  kuko umuntu winjiye mu buruhukiro bw’Imana+ na we aba aruhutse imirimo ye,+ nk’uko Imana yaruhutse imirimo yayo. 11  Nuko rero, nimucyo dukore uko dushoboye kose ngo twinjire muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira uwo ari we wese ugwa akurikije urugero rwabo rwo kutumvira.+ 12  Ijambo+ ry’Imana ni rizima,+ rifite imbaraga+ kandi riratyaye kurusha inkota yose ifite ubugi impande zombi,+ rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo+ n’umwuka,+ rikagabanya ingingo n’umusokoro, kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo.+ 13  Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo,+ ahubwo ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.+ 14  Nuko rero, ubwo dufite umutambyi mukuru uruta abandi winjiye mu ijuru,+ ari we Yesu Umwana w’Imana,+ nimucyo dukomeze kuvuga tweruye ko tumwizera,+ 15  kuko umutambyi mukuru dufite atari wa wundi udashobora kwiyumvisha+ intege nke zacu, ahubwo ni wa wundi wageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, uretse ko we atigeze akora icyaha.+ 16  Ku bw’ibyo rero, nimucyo twegere+ intebe y’ubwami y’ubuntu butagereranywa tudatinya,+ kugira ngo tugirirwe imbabazi kandi tubone ubuntu butagereranywa bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.+

Ibisobanuro ahagana hasi