Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abafilipi 1:1-30

1  Jyewe Pawulo hamwe na Timoteyo, imbata+ za Kristo Yesu, ndabandikiye mwebwe abera bose bunze ubumwe na Kristo Yesu bari i Filipi,+ hamwe n’abagenzuzi n’abakozi b’itorero:*+  Ubuntu butagereranywa, n’amahoro biva ku Mana Data n’Umwami Yesu Kristo bibane namwe.+  Buri gihe nshimira Imana yanjye uko mbibutse+  mu masengesho yanjye yose yo kwinginga mbasabira mwese,+ nkinginga mfite ibyishimo  bitewe n’uruhare+ mwagize mu guteza imbere ubutumwa bwiza, uhereye ku munsi wa mbere kugeza n’ubu.  Niringiye rwose ko uwatangije umurimo mwiza muri mwe, azawukomeza akawurangiza+ kugeza ku munsi+ wa Yesu Kristo.  Birakwiriye rwose ko mwese mbatekerezaho ntyo kuko mbahoza ku mutima,+ mwebwe mwese abo dusangiye+ ubuntu butagereranywa, haba mu ngoyi zanjye+ no mu kurwanirira+ ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko.+  Imana ni yo yambera umugabo, ko nifuza cyane kubabona mwese, kuko mbafitiye urukundo rurangwa n’ubwuzu+ nk’urwo Kristo Yesu afite.  Icyo nkomeza gusenga nsaba ni iki: ni uko urukundo rwanyu rwarushaho kugwira,+ hamwe n’ubumenyi nyakuri+ n’ubushishozi bwose,+ 10  mugashobora kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,+ kugira ngo mutagira inenge+ kandi mutabera abandi igisitaza+ kugeza ku munsi wa Kristo, 11  kandi mukuzuzwa imbuto zo gukiranuka+ ziboneka binyuze kuri Yesu Kristo, kugira ngo Imana ihabwe ikuzo kandi isingizwe.+ 12  Ubu rero bavandimwe, ndifuza ko mumenya ko ibyambayeho byatumye ubutumwa bwiza+ butera imbere aho kububera inkomyi, 13  ku buryo ibyanjye byamamaye+ cyane mu basirikare bose barinda Kayisari no mu bandi bose,+ ko naboshywe+ nzira kwizera Kristo. 14  Abavandimwe bari mu Mwami hafi ya bose, ingoyi zanjye zabateye kugira icyizere, none barushaho kugaragaza ubutwari bwo kuvuga ijambo ry’Imana badatinya.+ 15  Ni iby’ukuri ko hari bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n’ishyari no kurushanwa,+ ariko abandi bo babikorana umutima mwiza.+ 16  Abo babikorana umutima mwiza, bamamaza Kristo babitewe n’urukundo, kuko bazi ko nashyizwe hano kugira ngo ndwanirire+ ubutumwa bwiza. 17  Ariko abo bandi bo babikora bashaka gukurura amakimbirane+ batagamije intego nziza, kuko bibwira ko byantera kugira umubabaro+ mu ngoyi ndimo. 18  None se bitwaye iki? Uko byagenda kose Kristo aramamazwa,+ byaba bitewe n’uburyarya+ cyangwa binyuze mu kuri, kandi ibyo ni byo binshimisha. Mu by’ukuri, nanone nzakomeza kwishima, 19  kuko nzi ko ibyo bizampesha agakiza binyuze ku masengesho yanyu muvuga mwinginga,+ no ku mwuka mpabwa uturutse kuri Yesu Kristo,+ 20  mu buryo buhuje n’ibyo ntegerezanyije amatsiko.+ Niringiye+ ko ntazakorwa n’isoni+ mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahubwo ko mu bushizi bw’amanga bwose,+ nk’uko na mbere hose byari bimeze, n’ubu Kristo azasingizwa binyuze ku mubiri wanjye,+ naba ndi muzima cyangwa binyuze ku rupfu.+ 21  Kuri jye, kubaho ni Kristo+ kandi gupfa+ ni inyungu. 22  Noneho rero, niba nkomeje kubaho mu mubiri, ubwo nzakomeza kwera imbuto mu murimo wanjye,+ ariko icyo ngomba guhitamo sinkimenyekanishije. 23  Jyewe numva ibyo byombi bindwaniramo,+ ariko icyo nifuza ni ukubohorwa nkabana na Kristo,+ kuko tuvugishije ukuri, ibyo ni byo byiza kurushaho.+ 24  Icyakora, kuri jye kuguma mu mubiri ni byo bikenewe cyane kurushaho kubera mwe.+ 25  Ku bw’ibyo, kubera ko niringiye ibyo, nzi ko nzagumaho+ kandi nkabana namwe mwese, kugira ngo mukomeze kujya mbere+ kandi mugire ibyishimo bituruka ku kwizera kwanyu; 26  bityo nimumbona, ibyishimo byanyu bizasendere muri Kristo bitewe n’uko nzaba nongeye kuba ndi kumwe namwe. 27  Gusa mujye mwitwara nk’uko bikwiriye+ ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, kugira ngo nindamuka nje nkababona cyangwa se nindamuka ntaje, nzumve ibyanyu ko mushikamye mwunze ubumwe mu bitekerezo, muri ubugingo bumwe,+ murwanirira ukwizera gushingiye ku butumwa bwiza mufatanye urunana, 28  kandi mu buryo bwose mudaterwa ubwoba n’ababarwanya.+ Ibyo ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko bazarimbuka, ariko kuri mwe ni ikimenyetso cy’uko muzabona agakiza,+ kandi icyo kimenyetso gituruka ku Mana, 29  kuko mwatoneshejwe ku bwa Kristo, atari ukugira ngo mumwizere gusa,+ ahubwo ari no kugira ngo mubabazwe+ ku bwe. 30  Murwana intambara nk’iyo mwabonye ndwana,+ nk’uko n’ubu mwumva ko nkiyirwana.+

Ibisobanuro ahagana hasi