Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 5:1-31

5  Uwo munsi, Debora+ na Baraki+ mwene Abinowamu+ bararirimba+ bati   “Kubera ko Abisirayeli batendeje umusatsi bagiye ku rugamba, Kuko abantu bitanze babikunze ngo bajye ku rugamba,+ Nimusingize Yehova.+   Nimwumve mwa bami mwe;+ namwe batware bakuru mwe, nimutege amatwi: Jye, jye ubwanjye, ngiye kuririmbira Yehova. Nzaririmbira+ Yehova Imana ya Isirayeli.+   Yehova, igihe wazaga uturutse i Seyiri,+ Ubwo wazaga uturutse mu karere ka Edomu,+ Isi yahinze umushyitsi,+ ijuru rirajojoba,+ Ibicu na byo bitonyanga amazi.   Imisozi yashongeye imbere ya Yehova,+ Ndetse na Sinayi+ ishongera imbere ya Yehova,+ Imana ya Isirayeli.+   Mu minsi ya Shamugari+ mwene Anati, Mu minsi ya Yayeli,+ inzira ntizari zikigendwa, Abari basanzwe banyura mu mihanda migari, banyuraga mu tuyira tuziguye.+   Abatuye mu giturage bari barashize, barashize muri Isirayeli,+ Kugeza aho jyewe Debora+ nahagurukiye, Kugeza aho nahagurukiye ndi umubyeyi muri Isirayeli.+   Bitoranyirije imana z’inzaduka.+ Icyo gihe ni bwo intambara yugarije amarembo yabo.+ Ntihari hakiboneka ingabo cyangwa icumu, Mu bantu ibihumbi mirongo ine muri Isirayeli.+   Umutima wanjye uri kumwe n’abatware b’ingabo za Isirayeli,+ Bitanze babikunze bakajyana na rubanda;+ Nimusingize Yehova.+ 10  Mwebwe abagendera ku ndogobe z’amagaju,+ Mwe abicaye ku matapi meza cyane, Namwe abagenda mu nzira nyabagendwa, Nimutekereze kuri ibi:+ 11  Amajwi y’abavomaga amazi yumvikanye aturutse ku mariba,+ Aho ni ho bavugiye ibyo gukiranuka Yehova yakoze,+ Ibyo gukiranuka byakozwe n’abatuye mu giturage cyo muri Isirayeli. Icyo gihe ni bwo abagize ubwoko bwa Yehova bamanutse bakajya ku marembo. 12  Kanguka, kanguka Debora we,+ Kanguka, kanguka utere indirimbo!+ Baraki+ mwene Abinowamu we, haguruka ujyane imbohe zawe!+ 13  Icyo gihe ni bwo abarokotse bamanutse basanga abakomeye; Ubwoko bwa Yehova buramanuka buransanga ngo dutere abanyambaraga. 14  Abamanutse bakaza mu bibaya bakomotse mu Befurayimu,+ Bari kumwe nawe Benyamini we, bari mu bantu bawe. Abatware b’ingabo bamanutse baturutse mu Bamakiri,+ Mu Bazabuloni haturuka abafite ibikoresho byo kwandika.+ 15  Abatware bo muri bene Isakari+ bari kumwe na Debora, Nk’uko Isakari yari kumwe na Debora, ni ko na Baraki yari kumwe na we.+ Yoherejwe mu kibaya agenza ibirenge.+ Abo mu mazu y’Abarubeni bananiwe gufata imyanzuro.+ 16  Kuki wicaye hagati y’imitwaro ibiri, Kugira ngo wumve ijwi ry’imyirongi bavugiriza imikumbi?+ Abo mu mazu y’Abarubeni bananiwe gufata imyanzuro.+ 17  Gileyadi yagumye iwe hakurya ya Yorodani;+ Dani we se, kuki yakomeje kwibera mu mato?+ Asheri yiyicariye ku nkombe y’inyanja nta cyo akora, Akomeza kwiturira ku byambu bye.+ 18  Abazabuloni bahaze ubugingo bwabo kugeza ku gupfa;+ N’Abanafutali+ bari ahirengeye mu gasozi.+ 19  Abami baraje bararwana; Icyo gihe ni bwo abami b’i Kanani barwanye,+ Barwanira i Tanaki+ ku mazi y’i Megido.+ Nta minyago y’ifeza bashoboye kujyana.+ 20  Inyenyeri zarwanye ziri mu ijuru,+ Zarwanyije Sisera ziri mu nzira zazo. 21  Umugezi wa Kishoni warabatembanye,+ Umugezi wa kera cyane, umugezi wa Kishoni.+ Bugingo bwanjye, wanyukanyutse abanyembaraga.+ 22  Icyo gihe ni bwo ibinono by’amafarashi byagendaga biraha itaka,+ Kubera ko amafarashi yagendaga yiruka cyane, asimbuka. 23  Umumarayika wa Yehova+ aravuga ati ‘nimuvume+ Merozi,’ ‘Muvume abaturage bayo ubudatuza, Kuko bataje gutabara Yehova, Ngo batabare Yehova bari kumwe n’abagabo b’abanyambaraga.’ 24  Yayeli+ muka Heberi w’Umukeni+ azahabwa umugisha kurusha abandi bagore bose, Azahabwa umugisha kurusha abandi bagore bose baba mu mahema.+ 25  Yamusabye amazi, amuha amata, Amuzanira ikivuguto+ mu ibakure nini abanyacyubahiro banyweramo mu minsi mikuru. 26  Nuko arambura ukuboko afata urubambo rw’ihema, Ukuboko kwe kw’iburyo gufata inyundo y’abakozi ikozwe mu giti.+ Ayikubita Sisera amuhinguranya umutwe,+ Atobora nyiramivumbi, arazahuranya. 27  Yaguye hagati y’ibirenge bye, ararambarara; Yaguye hagati y’ibirenge bye; Aho yaguye, ni ho yapfiriye.+ 28  Umugore yarebeye mu idirishya, akomeza kumutegereza, Nyina wa Sisera yareberaga mu idirishya,+ ati ‘Kuki igare rye ry’intambara ryatinze kuza?+ Kuki imirindi y’ibinono by’amafarashi akuruye amagare ye yatinze?’+ 29  Abagore b’abanyacyubahiro+ b’abanyabwenge baramushubije, Na we ubwe yaribwiye ati 30  ‘Ese ntibagomba kubona iminyago, kandi ntibagomba kuyigabana,+ Buri mugabo w’umunyambaraga agahabwa umukobwa umwe cyangwa babiri?+ Iminyago y’imyenda y’amabara irahabwa Sisera, iminyago y’imyenda y’amabara, Umwenda ufumye, umwenda w’amabara, imyenda ibiri ifumye Yo gutamiriza ku majosi y’abagabo basahuye iminyago.’ 31  Yehova, abanzi bawe bose barakarimbuka batyo!+ Abagukunda+ bose barakamera nk’izuba rirashe rifite imbaraga.”+ Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine gifite amahoro.+

Ibisobanuro ahagana hasi