Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abacamanza 4:1-24

4  Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongera gukora ibibi mu maso ya Yehova.+  Nuko Yehova abagurisha+ mu maboko ya Yabini umwami w’i Kanani wategekaga i Hasori.+ Umugaba w’ingabo ze yari Sisera,+ kandi yari atuye i Harosheti-Goyimu.+  Abisirayeli batakambira Yehova+ kuko Yabini yari afite amagare y’intambara magana cyenda afite inziga zikwikiyemo ibyuma bityaye cyane,+ kandi akaba yari amaze imyaka makumyabiri abakandamiza cyane.+  Icyo gihe umuhanuzikazi+ Debora, muka Lapidoti, ni we wari umucamanza wa Isirayeli.  Yari atuye munsi y’igiti cy’umukindo wa Debora, hagati y’i Rama+ n’i Beteli,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli barazamukaga bakamusanga kugira ngo abacire imanza.  Debora atuma kuri Baraki+ mwene Abinowamu w’i Kedeshi-Nafutali,+ ati “Yehova Imana ya Isirayeli aragutegetse ati ‘fata abagabo ibihumbi icumi bo muri bene Nafutali+ no muri bene Zabuloni,+ mujye ku musozi wa Tabori+ muhashinge ibirindiro.  Nanjye nzagusangisha+ Sisera,+ umugaba w’ingabo za Yabini,+ ku mugezi wa Kishoni,+ ndetse n’amagare ye y’intambara n’imbaga y’abasirikare be bose, muhane mu maboko yawe.’”+  Baraki asubiza Debora ati “niwemera ko tujyana, ndajyayo. Ariko nutemera ko tujyana, sinjyayo.”  Debora aramusubiza ati “turajyana nta kabuza. Icyakora, si wowe uzahabwa icyubahiro muri icyo gitero, kuko Yehova azagurisha Sisera mu maboko y’umugore.”+ Nuko Debora arahaguruka ajyana na Baraki i Kedeshi.+ 10  Baraki ateranyiriza bene Zabuloni+ na bene Nafutali i Kedeshi, abagabo ibihumbi icumi bazamuka bamukurikiye,+ na Debora azamukana na we. 11  Hagati aho, Heberi+ w’Umukeni yari yaritandukanyije n’abandi Bakeni+ bene Hobabu, sebukwe wa Mose,+ ajya gushinga ihema rye iruhande rw’igiti kiri i Sananimu, hafi y’i Kedeshi. 12  Babwira Sisera ko Baraki mwene Abinowamu+ yazamutse akajya ku musozi wa Tabori.+ 13  Sisera ahita akoranya amagare ye yose y’intambara, amagare y’intambara magana cyenda afite inziga zikwikiyemo ibyuma bityaye cyane,+ n’abantu bose bari kumwe na we, bava i Harosheti-Goyimu bajya ku mugezi wa Kishoni.+ 14  Nuko Debora abwira Baraki ati “haguruka, kuko uyu munsi Yehova agiye guhana Sisera mu maboko yawe. Mbese Yehova si we ukugiye imbere?”+ Baraki amanuka umusozi wa Tabori akurikiwe na ba bagabo ibihumbi icumi. 15  Yehova ateza urujijo Sisera n’amagare ye yose y’intambara n’ingabo ze zose,+ maze Baraki abarimbuza inkota. Amaherezo Sisera ava mu igare rye, ahunga agenza ibirenge. 16  Baraki akurikira+ ayo magare y’intambara+ n’ingabo zose abageza i Harosheti-Goyimu, ku buryo ingabo za Sisera zose yazirimbuje inkota, ntihasigara n’uwo kubara inkuru.+ 17  Sisera+ yahunze agenza ibirenge, ajya ku ihema rya Yayeli,+ muka Heberi w’Umukeni,+ kuko Yabini umwami w’i Hasori+ yari abanye amahoro n’abo mu rugo rwa Heberi w’Umukeni. 18  Yayeli arasohoka ajya gusanganira Sisera aramubwira ati “hindukira uze hano databuja, hindukira uze aho ndi. Ntutinye.” Nuko arahindukira aramusanga, yinjira mu ihema. Hashize umwanya, Yayeli amworosa ikiringiti. 19  Hanyuma Sisera abwira Yayeli ati “ndakwinginze, mpa utuzi two kunywa kuko inyota inyishe.” Nuko Yayeli apfundura uruhago rw’uruhu+ rwarimo amata, aramuha aranywa,+ maze arongera aramworosa. 20  Sisera aramubwira ati “hagarara ku muryango w’ihema maze nihagira umuntu uza akakubaza ati ‘nta muntu ugeze aha?,’ umusubize uti ‘nta we!’” 21  Kubera ko Sisera yari ananiwe cyane, yahise asinzira. Nuko Yayeli muka Heberi afata urubambo rw’ihema n’inyundo, agenda yomboka aramwegera, amushimangira urwo rubambo muri nyiramivumbi,+ rurahinguranya rwinjira mu butaka. Sisera apfa atyo.+ 22  Baraki aje akurikiye Sisera, Yayeli arasohoka aza kumusanganira, aramubwira ati “ngwino nkwereke uwo ushaka.” Yinjira amukurikiye, asanga Sisera arambaraye hasi yapfuye, urubambo rukwikiye muri nyiramivumbi. 23  Nguko uko uwo munsi Imana yatumye Abisirayeli batsinda+ Yabini umwami w’i Kanani. 24  Abisirayeli bakomeza kugira amaboko, barwanya Yabini umwami w’i Kanani+ kugeza bamurimbuye.+

Ibisobanuro ahagana hasi