Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 3:1-31

3  Aya ni yo mahanga+ Yehova yaretse kugira ngo ayageragereshe+ Isirayeli, ni ukuvuga abantu bose batari barigeze bajya ku rugamba ngo barwane n’Abanyakanani.+  Yarayaretse kugira ngo Abisirayeli bariho icyo gihe batari barigeze bajya ku rugamba na bo bige kurwana, bamenyere urugamba.  Ayo mahanga yaretse akaguma mu gihugu ni aya: abami batanu biyunze+ b’Abafilisitiya,+ Abanyakanani+ bose n’Abasidoni,+ Abahivi+ batuye ku musozi wa Libani,+ uhereye ku musozi wa Bayali-Herumoni+ kugera ku rugabano rw’i Hamati.+  Imana yakoresheje ayo mahanga kugira ngo igerageze+ Abisirayeli, imenye niba bari kumvira amategeko Yehova yari yarategetse ba sekuruza binyuze kuri Mose.+  Abisirayeli baturana n’Abanyakanani,+ Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+  Nuko Abisirayeli barongora abakobwa babo,+ abakobwa babo babashyingira abahungu babo,+ batangira gukorera imana zabo.+  Abisirayeli bakora ibibi mu maso ya Yehova, bibagirwa Yehova Imana yabo,+ bakorera Bayali+ n’inkingi zera z’ibiti.+  Yehova arakarira Abisirayeli cyane+ abagurisha mu maboko+ y’umwami wa Mezopotamiya+ witwaga Kushani-Rishatayimu, bamukorera imyaka umunani.  Abisirayeli batakambira Yehova ngo abatabare,+ nuko Yehova aha Abisirayeli umukiza+ kugira ngo abatabare. Uwo ni Otiniyeli+ mwene Kenazi+ murumuna wa Kalebu.+ 10  Umwuka+ wa Yehova umuzaho aba umucamanza wa Isirayeli. Agiye ku rugamba, Yehova ahana Kushani-Rishatayimu umwami wa Siriya mu maboko ya Otiniyeli, maze atsinda+ Kushani-Rishatayimu. 11  Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine gifite amahoro. Hanyuma Otiniyeli mwene Kenazi arapfa. 12  Abisirayeli bongera gukora ibibi mu maso ya Yehova.+ Yehova atuma Eguloni umwami w’i Mowabu+ agira imbaraga nyinshi kurusha Abisirayeli,+ kuko bakoze ibibi mu maso ya Yehova.+ 13  Ikindi kandi, Eguloni yakoranyije Abamoni+ n’Abamaleki+ ngo batere Isirayeli. Batera Isirayeli barayinesha, bigarurira umugi w’ibiti by’imikindo.+ 14  Nuko Abisirayeli bamara imyaka cumi n’umunani bakorera Eguloni umwami w’i Mowabu.+ 15  Abisirayeli batakambira Yehova ngo abatabare.+ Yehova aha Abisirayeli umukiza kugira ngo abatabare. Uwo ni Ehudi+ mwene Gera w’Umubenyamini,+ watwariraga imoso.+ Hashize igihe, Abisirayeli bamuha amakoro ngo ayashyire Eguloni umwami w’i Mowabu. 16  Hagati aho Ehudi acura inkota ifite ubugi impande zombi,+ ifite n’uburebure bw’umukono* umwe. Ayambara ku itako ry’iburyo,+ ayirenzaho umwambaro we. 17  Ehudi ageze kwa Eguloni umwami w’i Mowabu, amushyikiriza amakoro.+ Eguloni yari abyibushye cyane bikabije. 18  Amaze kumushyikiriza ayo makoro,+ ahita yohereza abaje bayatwaye ngo basubireyo. 19  Ageze aho bacukura amabuye* i Gilugali,+ aragaruka abwira umwami ati “mwami, mfite ibanga nshaka kukubwira.” Umwami abwira abantu ati “muceceke!” Avuze atyo, abari iruhande rwe bose barasohoka.+ 20  Ehudi amusanga aho yari yicaye mu cyumba cye cyo hejuru gifutse. Ehudi aravuga ati “ngufitiye ubutumwa buturutse ku Mana.” Umwami abyumvise ahaguruka ku ntebe ye. 21  Nuko Ehudi arambura ukuboko kwe kw’ibumoso, akura inkota ye yari ku itako ry’iburyo ayimutikura ku nda. 22  Ikirindi cyayo na cyo cyinjirana na yo, irigita mu binure kuko atayimukuyemo, maze amabyi arasohoka. 23  Ehudi asohokera mu mwenge munini wacagamo umwuka, ariko asiga akinze imiryango y’icyumba cyo hejuru, arayidanangira, 24  nuko arasohoka.+ Abagaragu ba Eguloni baje kureba basanga imiryango y’icyumba cyo hejuru ikinze. Baravuga bati “buriya arimo arituma+ mu cyumba gifutse cy’imbere.” 25  Bakomeza gutegereza kugeza aho bumva na bo bibateye isoni, babonye nta muntu ukinguye inzugi z’icyumba cyo hejuru. Bafata urufunguzo bafungura imiryango basanga shebuja arambaraye hasi yapfuye! 26  Ehudi yacitse bakiri mu gihirahiro, anyura aho bacukura amabuye+ ahungira i Seyira. 27  Ageze mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu+ avuza ihembe,+ Abisirayeli baramanuka bava mu karere k’imisozi miremire ari we ubayoboye. 28  Nuko arababwira ati “nimunkurikire+ kuko Yehova yahanye abanzi banyu, ari bo Bamowabu, mu maboko yanyu.”+ Baramukurikira, bigarurira ibyambu+ byo kuri Yorodani kugira ngo babuze Abamowabu kwambuka. 29  Icyo gihe batsinda Mowabu, bica abagabo bagera ku bihumbi icumi,+ abagabo b’abanyambaraga+ kandi b’intwari; ntihagira n’umwe urokoka.+ 30  Uwo munsi Abisirayeli batsinda Mowabu; igihugu kimara imyaka mirongo inani gifite amahoro.+ 31  Nyuma ye, Shamugari+ mwene Anati yakijije Abisirayeli+ igihe yatsindaga Abafilisitiya,+ akica abantu magana atandatu abicishije igihosho.

Ibisobanuro ahagana hasi