Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 21:1-25

21  Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa+ bati “nta n’umwe muri twe uzashyingira umukobwa we Ababenyamini.”+  Hanyuma abantu bajya i Beteli+ bicara imbere y’Imana y’ukuri+ kugeza nimugoroba kandi batera hejuru, bararira cyane barahogora.+  Baravuga bati “Yehova Mana ya Isirayeli, kuki ibintu nk’ibi byabaye muri Isirayeli? Kubona hari umuryango umwe uzimangana muri Isirayeli?”+  Bukeye abantu bazinduka kare bahubaka igicaniro, batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa.+  Nuko Abisirayeli baravuga bati “ni nde mu miryango yose ya Isirayeli utaraje mu iteraniro imbere ya Yehova, ko ku birebana n’umuntu wese utaraje imbere ya Yehova i Misipa, twarahiye indahiro ikomeye+ tuvuga tuti ‘uwo muntu azicwe nta kabuza’?”+  Abisirayeli batangira kwicuza bitewe n’umuryango wa Benyamini umuvandimwe wabo. Baravuga bati “uyu munsi, umwe mu miryango ya Isirayeli wazimye.  None se abasigaye tuzabashyingira abagore tuvanye he ko twarahiye+ Yehova ko tutazabaha abakobwa bacu?”+  Baravuga bati “mu miryango ya Isirayeli ni nde utaraje imbere ya Yehova i Misipa?”+ Nuko basanga nta n’umwe mu b’i Yabeshi-Gileyadi+ waje aho abagize iteraniro bari bakambitse.  Babaruye abantu basanga nta n’umwe mu baturage b’i Yabeshi-Gileyadi uhari. 10  Iteraniro ryoherezayo abagabo ibihumbi cumi na bibiri barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati “nimugende mwicishe inkota abaturage b’i Yabeshi-Gileyadi kandi mwice n’abagore n’abana.+ 11  Uku ni ko muri bubigenze: mwice umugabo wese n’umugore wese waryamanye n’umugabo.”+ 12  Icyakora mu baturage b’i Yabeshi-Gileyadi+ basangamo abakobwa magana ane b’amasugi,+ batigeze baryamana n’abagabo. Barabafata babazana mu nkambi i Shilo,+ mu gihugu cy’i Kanani. 13  Iteraniro ryose ryohereza intumwa ku Babenyamini bari mu rutare rw’i Rimoni+ ngo zibahumurize. 14  Nuko icyo gihe Ababenyamini baragaruka. Abisirayeli babashyingira abakobwa bari barokoye mu b’i Yabeshi-Gileyadi,+ ariko ntibababonera ababahagije.+ 15  Abantu baricuza bitewe n’Ababenyamini+ kuko Yehova yari yaciye icyuho mu miryango ya Isirayeli. 16  Abakuru b’iteraniro baravuga bati “tuzakora iki kugira ngo abagabo basigaye tubabonere abagore, ko abagore bose bo mu Babenyamini barimbuwe?” 17  Baravuga bati “abarokotse mu Babenyamini+ bagomba kugira gakondo kugira ngo hatagira umuryango uzimangana muri Isirayeli. 18  Twebweho ntitwemerewe kubashyingira abakobwa bacu, kuko Abisirayeli barahiye bati ‘havumwe umuntu wese uzashyingira Ababenyamini.’”+ 19  Amaherezo baravuga bati “buri mwaka hari umunsi mukuru wa Yehova ubera i Shilo+ mu majyaruguru y’i Beteli, ahagana mu burasirazuba bw’inzira y’igihogere iva i Beteli ijya i Shekemu,+ hakaba ari no mu majyepfo y’i Lebona.” 20  Bategeka Ababenyamini bati “muzagende mwubikirire mu mirima y’imizabibu, 21  nimubona abakobwa b’i Shilo basohotse baje kubyina+ za mbyino babyina bazenguruka, muvumbuke mu mizabibu, buri wese aterure umwe mu bakobwa b’i Shilo amujyane, maze musubire mu gihugu cy’Ababenyamini. 22  Ba se cyangwa basaza babo nibaturega, tuzababwira tuti ‘nimutugirire neza mubafashe, kuko tutabashije kubonera buri wese umugore mu bo twanyaze mu ntambara,+ kandi si mwe mwababahaye ngo bitume mugibwaho n’urubanza.’”+ 23  Ababenyamini babigenza batyo, bajyana abagore bahuje n’umubare wabo+ babakuye mu bakobwa babyinaga+ za mbyino babyina bakoze uruziga. Hanyuma basubira muri gakondo yabo bubaka imigi+ bayituramo. 24  Nuko Abisirayeli bava aho baragenda buri wese ajya mu muryango we no mu rugo rwe; buri wese afata inzira yerekeza muri gakondo ye.+ 25  Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Buri muntu yakoraga ibimunogeye.+

Ibisobanuro ahagana hasi