Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 2:1-23

2  Nuko umumarayika wa Yehova+ ava i Gilugali+ arazamuka ajya i Bokimu,+ aravuga ati “nabakuye muri Egiputa mbazana mu gihugu narahiye ba sokuruza ko nzabaha.+ Nanone naravuze nti ‘sinzigera nica isezerano nagiranye namwe.+  Namwe ntimuzagirane isezerano n’abaturage b’iki gihugu.+ Muzasenye ibicaniro byabo.’+ Ariko ntimwanyumviye.+ Mwabikoreye iki?+  Nanjye rero naravuze nti ‘sinzirukana abo baturage imbere yanyu, kandi bazababera umutego,+ imana zabo zibabere ikigusha.’”+  Umumarayika wa Yehova akimara kubwira ayo magambo Abisirayeli bose, baraturika bararira.+  Aho hantu bahita Bokimu, bahatambira Yehova ibitambo.  Yosuwa amaze gusezerera Abisirayeli, baragenda buri wese ajya muri gakondo ye, bigarurira icyo gihugu.+  Abantu bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho, no mu gihe cyose cy’abakuru ba Isirayeli basigaye Yosuwa amaze gupfa, bo bari barabonye imirimo ikomeye yose Yehova yakoreye Isirayeli.+  Hanyuma Yosuwa mwene Nuni, umugaragu wa Yehova, apfa afite imyaka ijana na cumi.+  Bamuhamba mu isambu yo muri gakondo ye i Timunati-Heresi,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gashi.+ 10  Ab’icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza,+ havuka abandi batigeze bamenya Yehova cyangwa ibyo yakoreye Isirayeli.+ 11  Abisirayeli batangira gukora ibibi mu maso ya Yehova+ no gukorera Bayali.+ 12  Nuko bata Yehova Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa,+ bakurikira izindi mana zo mu mahanga yari abakikije+ kandi barazunamira, barakaza Yehova.+ 13  Uko ni ko bataye Yehova bagakorera ibishushanyo bya Bayali na Ashitoreti.+ 14  Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane+ abahana mu maboko y’abanyazi barabasahura,+ abagurisha mu maboko y’abanzi babo bari babakikije,+ ntibaba bagishoboye guhagarara imbere y’abanzi babo.+ 15  Aho bajyaga hose ukuboko kwa Yehova kwakomezaga kubarwanya kukabateza ibyago,+ nk’uko Yehova yari yarabivuze, nk’uko Yehova yari yarabibarahiye;+ nuko bagera mu kaga gakomeye cyane.+ 16  Icyakora Yehova yabahaga abacamanza,+ bakabakiza amaboko y’ababasahuraga.+ 17  Ariko ntibumviraga n’abacamanza babo, ahubwo basambanaga+ n’izindi mana+ bakazunamira. Bateshutse vuba bava mu nzira ba sekuruza bagenderagamo bumvira amategeko ya Yehova.+ Ntibari bameze nka ba sekuruza. 18  Iyo Yehova yabahaga abacamanza,+ Yehova yabanaga na buri mucamanza, agakiza Abisirayeli ukuboko kw’abanzi babo mu gihe cyose uwo mucamanza yabaga akiriho; Yehova yabagiriraga impuhwe+ akumva gutaka kwabo batakishwaga n’ababakandamizaga,+ n’ababagiriraga nabi. 19  Iyo umucamanza yapfaga, basubiraga inyuma, bagakora ibibarimbuza kurusha ba sekuruza, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazunamira.+ Ntibarekaga ibyo bikorwa byabo no kwigomeka kwabo.+ 20  Amaherezo Yehova arakarira cyane+ Abisirayeli, aravuga ati “kubera ko iri shyanga ryishe isezerano+ nagiranye na ba sekuruza ntirinyumvire,+ 21  nanjye sinzongera kugira ishyanga na rimwe nirukana imbere yabo mu yo Yosuwa yasize ubwo yapfaga,+ 22  kugira ngo nyageragereshe+ Abisirayeli, menye niba bazakomeza inzira ya Yehova bakayigenderamo nk’uko ba sekuruza bayigenderagamo, cyangwa niba batazayigenderamo.” 23  Nuko Yehova areka ayo mahanga ntiyahita ayirukana,+ kandi ntiyari yarayahanye mu maboko ya Yosuwa.

Ibisobanuro ahagana hasi