Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 18:1-31

18  Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Kandi icyo gihe abo mu muryango wa Dani+ bashakaga gakondo yo guturamo, kubera ko batari barahawe gakondo ibahagije mu yindi miryango ya Isirayeli.+  Nuko Abadani bohereza abagabo batanu bo mu muryango wabo, abagabo bo muri bo bari intwari; bava i Sora+ na Eshitawoli,+ bajya gutata+ igihugu no kucyitegereza. Barababwira bati “nimugende mwitegereze icyo gihugu.” Hanyuma baza kugera mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ bagera mu rugo rwa Mika+ baba ari ho barara.  Igihe bari bageze hafi y’urugo rwa Mika, bumvise ijwi rya wa musore w’Umulewi bararimenya, barakata bajyayo. Baramubaza bati “ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Uhafite nyungu ki?”  Arabasubiza ati “Mika yangiriye atya n’atya kugira ngo mubere umutambyi+ ajye ampemba.”+  Baramubwira bati “turakwinginze, tubarize+ Imana+ kugira ngo tumenye niba urugendo tugiyemo ruzaduhira.”  Uwo mutambyi arabasubiza ati “nimugende amahoro, urugendo rwanyu ruri imbere ya Yehova.”  Nuko ba bagabo batanu baragenda bagera i Layishi+ basanga abantu bari bahatuye bibera ukwabo, nk’uko byari bimeze ku Basidoni, biturije nta cyo bikanga.+ Nta muntu wari warigaruriye icyo gihugu ngo abatwaze igitugu, kandi bari batuye kure y’Abasidoni,+ nta ho bahuriye n’abandi bantu.  Amaherezo bagaruka i Sora+ na Eshitawoli+ basanga abavandimwe babo, maze abavandimwe babo barababaza bati “urugendo rwagenze rute?”  Barababwira bati “twabonye icyo gihugu kandi twasanze ari cyiza cyane.+ None nimuhaguruke tuzamuke tubatere; mwe kuzarira. Mwitindiganya, ahubwo nimugende mwigarurire icyo gihugu.+ 10  Nimugera muri icyo gihugu, muzahasanga abantu badafite icyo bikanga,+ kandi icyo gihugu ni kigari cyane. Ni igihugu kidafite icyo kibuze mu bintu byose biboneka mu isi+ kandi Imana yagihanye mu maboko yanyu.”+ 11  Nuko abagabo magana atandatu bo mu muryango w’Abadani+ bambara intwaro zabo z’intambara, bahaguruka i Sora na Eshitawoli.+ 12  Barazamuka bakambika hafi y’i Kiriyati-Yeyarimu+ mu Buyuda. Ni cyo cyatumye bahita Mahane-Dani+ kugeza n’uyu munsi. Ni mu burengerazuba bwa Kiriyati-Yeyarimu. 13  Bavuye aho bajya mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, bagera ku rugo rwa Mika.+ 14  Ba bagabo batanu bari baragiye gutata+ igihugu cy’i Layishi,+ babwira abavandimwe babo bati “mwari muzi ko muri aya mazu, harimo efodi na terafimu+ n’igishushanyo kibajwe+ n’igishushanyo kiyagijwe?+ Ubwo rero mube mutekereza icyo mugomba gukora.”+ 15  Nuko barakata bajyayo, bagera ku nzu ya wa musore w’Umulewi+ yari mu rugo rwa Mika, bamubaza amakuru.+ 16  Hagati aho, ba bagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani+ bambaye intwaro z’intambara,+ bari bahagaze ku marembo. 17  Ba bagabo batanu bari baragiye gutata icyo gihugu+ barazamuka, kugira ngo binjire bafate igishushanyo kibajwe,+ efodi,+ terafimu+ n’igishushanyo kiyagijwe.+ (Uwo mutambyi+ yari ahagaze ku marembo ari kumwe na ba bagabo magana atandatu bambaye intwaro z’intambara.) 18  Binjira mu nzu ya Mika bafata igishushanyo kibajwe, efodi, terafimu n’igishushanyo kiyagijwe.+ Maze uwo mutambyi+ arababaza ati “muri mu biki?” 19  Baramubwira bati “ceceka! Pfuka umunwa kandi udukurikire, utubere data+ n’umutambyi.+ Icyakubera cyiza ni ikihe? Ni uko wakomeza kuba umutambyi w’urugo rw’umuntu umwe,+ cyangwa ni uko waba umutambyi w’ubwoko n’umuryango wa Isirayeli?”+ 20  Uwo mutambyi abyumvise aranezerwa mu mutima we,+ afata efodi na terafimu n’igishushanyo kibajwe+ ajyana n’abo bantu. 21  Nuko barahindukira barigendera, bashyira imbere abana babo n’amatungo yabo n’ibintu byabo by’agaciro.+ 22  Bamaze kugera kure y’urugo rwa Mika,+ abagabo bari baturanye na Mika bateranira hamwe, bagerageza gukurikira Abadani ngo babafate. 23  Kubera ko bavugirizaga induru Abadani, Abadani barahindukiye babaza Mika bati “ufite ikihe kibazo+ ko wakoranyije aba bantu bose?” 24  Arabasubiza ati “imana zanjye+ nikoreye+ mwazijyanye, mujyana n’umutambyi+ murigendera. Hari icyo nsigaranye?+ None namwe murambaza ngo ‘ufite ikihe kibazo?’” 25  Abadani baramubwira bati “ntitwongere kumva ukopfora, kugira ngo abantu barubiye+ batabirohaho, bakarimbura ubugingo bwawe n’ubw’abo mu rugo rwawe.” 26  Abadani bikomereza urugendo. Mika abonye ko bamurusha amaboko,+ arahindukira yisubirira iwe. 27  Abadani batwara ibyo Mika yari yarakoze n’uwari umutambyi+ we, bakomeza urugendo bajya i Layishi+ gutera ba bantu biturije kandi badafite icyo bikanga.+ Babicisha inkota,+ umugi barawutwika.+ 28  Nta wabatabaye, kuko uwo mugi wari kure cyane y’i Sidoni,+ nta ho bahuriye n’abandi bantu. Uwo mugi wari mu bibaya bya Beti-Rehobu.+ Abadani barongera barawubaka, bawuturamo.+ 29  Uwo mugi bawita Dani, izina rya sekuruza Dani,+ wabyawe na Isirayeli.+ Icyakora uwo mugi mbere witwaga Layishi.+ 30  Nyuma y’ibyo, Abadani bashinga cya gishushanyo kibajwe.+ Yonatani+ mwene Gerushomu+ umuhungu wa Mose, we n’abahungu be, babera umuryango wa Dani abatambyi, kugeza aho abaturage b’icyo gihugu bajyaniwe mu bunyage.+ 31  Icyo gishushanyo kibajwe bashinze, icyo Mika yari yarikoreye, cyagumye aho mu gihe cyose inzu*+ y’Imana y’ukuri yamaze i Shilo.+

Ibisobanuro ahagana hasi