Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 15:1-20

15  Nyuma yaho, mu gihe cy’isarura ry’ingano, Samusoni ajya gusura umugore we yitwaje umwana+ w’ihene. Nuko aribwira ati “ndinjira nsange umugore wanjye mu cyumba cye.”+ Ariko se w’umukobwa ntiyamwemerera kwinjira.  Ahubwo aramubwira ati “naribwiye nti ‘waramwanze.’+ Ni yo mpamvu namuhaye umwe muri ba basore bari kumwe nawe.+ Ese murumuna we si we mwiza kumurusha? Ba ari we utwara mu cyimbo cye.”  Samusoni aramubwira ati “ubu noneho ningirira nabi Abafilisitiya nta wuri bubindenganyirize.”+  Samusoni aragenda afata ingunzu+ magana atatu, afata n’amafumba, akagenda afata ingunzu ebyiri ebyiri akazihambiranya imirizo, agashyira ifumba hagati y’iyo mirizo yombi.  Hanyuma akongeza ayo mafumba, arekurira izo ngunzu mu mirima y’ingano y’Abafilisitiya. Atwika ibintu byose uhereye ku miba y’ingano ukageza ku zari zikiri mu mirima, n’imirima y’inzabibu n’iy’imyelayo.+  Abafilisitiya barabaza bati “ni nde wakoze ibi?” Barabasubiza bati “ni Samusoni umukwe wa wa mugabo w’i Timuna. Yabitewe n’uko uwo mugabo yafashe umugore wa Samusoni akamushyingira umwe mu basore bari kumwe na we.”+ Abafilisitiya bahita bazamuka batwika uwo mugore na se.+  Samusoni arababwira ati “niba ari uko mubigenje, nanjye nzaruhuka ari uko maze kwihorera.”+  Nuko arabica arabatikiza, hanyuma aramanuka ajya kwibera mu buvumo bwo mu rutare rwa Etamu.+  Hanyuma Abafilisitiya+ barazamuka bakambika mu Buyuda,+ bakwira hirya no hino i Lehi.+ 10  Abantu b’i Buyuda barababaza bati “kuki mwaduteye?” Barabasubiza bati “twazanywe no kuboha Samusoni kugira ngo tumukorere nk’ibyo yadukoreye.” 11  Nuko abantu ibihumbi bitatu b’i Buyuda baramanuka, bajya ku rutare rwo muri Etamu,+ babaza Samusoni bati “ibyo wadukoreye ni ibiki? Ntuzi ko Abafilisitiya ari bo badutegeka?”+ Arabasubiza ati “ibyo bankoreye ni byo nanjye nabakoreye.”+ 12  Ariko baramubwira bati “tumanuwe no kukuboha kugira ngo tugushyikirize Abafilisitiya.” Samusoni aravuga ati “nimundahire ko mwe ubwanyu nta cyo muri buntware.” 13  Baramubwira bati “nta cyo tugutwara, turakuboha gusa tubagushyire, ariko ntitukwica.” Nuko bamubohesha imigozi ibiri mishya+ bamuvana muri urwo rutare. 14  Samusoni aragenda agera i Lehi, Abafilisitiya bamubonye barishima cyane bavuza akamo.+ Umwuka wa Yehova+ umuzaho maze ya migozi bari bamubohesheje amaboko imera nk’indodo zitwitswe n’umuriro,+ izo ngoyi zari ku maboko ye zihita zigwa. 15  Abonye urwasaya rw’indogobe rukiri rubisi, arambura ukuboko ararufata, arwicisha abantu igihumbi.+ 16  Samusoni aravuga ati “Nafashe urwasaya rw’indogobe nica abantu mbarunda ibirundo! Nicishije urwasaya rw’indogobe abantu igihumbi.”+ 17  Akimara kuvuga ayo magambo ajugunya urwo rwasaya rw’indogobe rwari mu ntoki ze, aho hantu ahita Ramati-Lehi.+ 18  Nuko inyota iramwica, atakambira Yehova ati “ni wowe wahaye umugaragu wawe+ agakiza gakomeye bene aka kageni. None nicwe n’inyota, ngwe mu maboko y’abatarakebwe?”+ 19  Hanyuma Imana icukura umwobo umeze nk’uw’isekuru mu gitare cyari i Lehi. Muri uwo mwobo havamo amazi,+ arayanywa, asama agatima,+ arahembuka.+ Ni yo mpamvu iryo riba yaryise Eni-Hakore; riracyari i Lehi kugeza n’uyu munsi. 20  Akomeza kuba umucamanza wa Isirayeli mu gihe cy’Abafilisitiya, amara imyaka makumyabiri.+

Ibisobanuro ahagana hasi