Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 14:1-20

14  Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna,+ ahabona umukobwa wo mu Bafilisitiya.  Arazamuka abwira se na nyina ati “hari umukobwa wo mu Bafilisitiya nabonye i Timuna, none nimumunsabire.”+  Ariko se na nyina baramubaza bati “ese wabuze umugeni mu bakobwa ba bene wanyu no mu bakobwa bo mu bwoko bwacu bwose,+ ku buryo wajya gusaba umukobwa wo mu Bafilisitiya batakebwe?”+ Icyakora abwira se ati “ba ari we unsabira kuko ari we nashimye.”  Se na nyina ntibari bazi ko ibyo byaturutse kuri Yehova,+ kuko Samusoni yashakaga uburyo bwo kurwanya Abafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bategekaga Abisirayeli.+  Nuko Samusoni amanukana na se na nyina bajya i Timuna.+ Ageze ku mirima y’inzabibu y’i Timuna ahura n’intare y’umugara ikiri nto iramutontomera.  Umwuka wa Yehova umuzaho+ ayitanyuramo kabiri, nk’uko umuntu yatanyura umwana w’ihene mo kabiri, kandi nta kintu yari afite mu ntoki. Icyakora ntiyabwiye se na nyina ibyo yakoze.  Akomeza inzira aramanuka, agezeyo aganira na wa mukobwa, kandi akomeza kumva ari we ashimye.+  Hashize igihe asubirayo kumuzana ngo amucyure iwe.+ Akiri mu nzira, arakata ngo ajye kureba intumbi ya ya ntare, asanga muri iyo ntumbi harimo irumbo ry’inzuki, harimo n’ubuki.+  Arabuhakura ashyira mu biganza agenda aburya.+ Ageze aho se na nyina bari, abahaho na bo bararya, ariko ntiyababwira ko ubwo buki abuhakuye mu ntumbi y’intare. 10  Se akomeza urugendo, aramanuka ajya aho wa mukobwa yabaga, nuko Samusoni ahakoreshereza ibirori+ nk’uko n’abandi basore babigenzaga. 11  Nuko bamubonye bamuzanira abasore mirongo itatu bo guherekeza umukwe, kugira ngo bagumane na we. 12  Samusoni arababwira ati “ngiye kubasakuza igisakuzo,+ nimucyica iminsi irindwi+ y’ibirori itararangira, nzabaha amakanzu mirongo itatu n’imyitero mirongo itatu.+ 13  Ariko nimunanirwa kucyica, ni mwe muzampa amakanzu mirongo itatu n’imyitero mirongo itatu.” Baramusubiza bati “dusakuze twumve.” 14  Arababwira ati“Mu kiryana+ havuyemo icyokurya,Mu kinyambaraga havuyemo ikiryohereye.”+ Nuko bamara iminsi itatu barananiwe kwica icyo gisakuzo. 15  Ku munsi wa kane babwira umugore wa Samusoni bati “shukashuka umugabo wawe atwicire icyo gisakuzo.+ Nibitaba ibyo turagutwika, wowe n’abo mu rugo rwa so bose.+ Mwadutumiriye kutunyaga ibyacu?”+ 16  Umugore wa Samusoni atangira kumuririra+ amubwira ati “uranyanga, ntabwo unkunda.+ Hari igisakuzo wasakuje abo mu bwoko bwanjye+ ariko ntiwigeze ukimbwira.” Samusoni aramusubiza ati “sinigeze nkibwira na data na mama,+ none ngo ninkikubwire?” 17  Amara iminsi irindwi y’ibirori yose aririra imbere ye. Bigeze ku munsi wa karindwi Samusoni arakimubwira, kuko yari yamurembeje.+ Nuko na we akibwira abo mu bwoko bwe.+ 18  Ku munsi wa karindwi, mbere y’uko Samusoni yinjira mu cyumba cy’uwo mukobwa,+ abagabo bo muri uwo mugi baramubwira bati“Ni iki cyaryoha kurusha ubuki,Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?”+Na we arabasubiza ati“Iyo mudahingisha ishashi yanjye,+Ntimwari gushobora kwica icyo gisakuzo.”+ 19  Nuko umwuka wa Yehova umuzaho,+ aramanuka ajya muri Ashikeloni+ yica abagabo mirongo itatu bo mu Bafilisitiya, afata imyambaro yabambuye ayiha abishe cya gisakuzo.+ Akomeza kugira uburakari bwinshi, arizamukira asubira mu rugo rwa se. 20  Hanyuma umugore wa Samusoni+ bamushyingira umwe muri ba basore+ bari hamwe na Samusoni.

Ibisobanuro ahagana hasi