Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 12:1-15

12  Abefurayimu batumanaho bambuka bagana mu majyaruguru, babwira Yefuta bati “kuki wambutse ukajya kurwana n’Abamoni utaduhamagaye ngo dutabarane?+ Turagutwikiraho inzu yawe.”+  Yefuta arabasubiza ati “jye n’ingabo zanjye twagiranye amakimbirane akomeye n’Abamoni.+ Narabahamagaye ngo muntabare, ariko ntimwaza kunkiza amaboko yabo.  Mbonye ko mutari bunkize, niyemeza gushyira ubugingo bwanjye mu kaga*+ ntera Abamoni,+ Yehova abahana mu maboko yanjye. Kuki uyu munsi mumpagurukiye kugira ngo mundwanye?”  Yefuta ahita akoranya abagabo bose b’i Gileyadi+ arwana n’Abefurayimu. Abagileyadi bica Abefurayimu kuko bari babacyuriye bati “mwa Bagileyadi mwe, nubwo mutuye mu Befurayimu no mu Bamanase, mu by’ukuri muri abacitse muvuye mu Befurayimu!”  Nuko Abagileyadi batanga Abefurayimu ku byambu bya Yorodani+ barabyigarurira. Iyo hagiraga uwo mu Befurayimu uhanyura ahunze akavuga ati “mundeke nambuke,” Abagileyadi baramubazaga bati “uri Umwefurayimu?” Yasubiza ati “oya!,”  bakamubwira bati “ngaho vuga ijambo Shiboleti,”+ na we akavuga ati “Siboleti,” kuko atashoboraga kuvuga iryo jambo neza. Bahitaga bamufata bakamwicira aho ku byambu bya Yorodani. Icyo gihe, aho hantu haguye Abefurayimu ibihumbi mirongo ine na bibiri.+  Yefuta w’i Gileyadi amara imyaka itandatu ari umucamanza wa Isirayeli, hanyuma arapfa bamuhamba mu mugi we i Gileyadi.  Nyuma ye, Ibusani w’i Betelehemu+ aba umucamanza wa Isirayeli.+  Yabyaye abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu. Atuma mu yindi miryango, bamuzanira abakobwa mirongo itatu bo gushyingira abahungu be. Yamaze imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli. 10  Ibusani arapfa, bamuhamba i Betelehemu. 11  Nyuma ye, Eloni w’Umuzabuloni+ aba umucamanza wa Isirayeli. Amara imyaka icumi ari umucamanza wa Isirayeli. 12  Eloni w’Umuzabuloni arapfa, bamuhamba muri Ayaloni mu gihugu cy’Abazabuloni. 13  Nyuma ye, Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni+ aba umucamanza wa Isirayeli. 14  Yari afite abahungu mirongo ine n’abuzukuru mirongo itatu bagendaga ku ndogobe+ mirongo irindwi. Yamaze imyaka umunani ari umucamanza wa Isirayeli. 15  Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cy’Abefurayimu, ku musozi w’Abamaleki.+

Ibisobanuro ahagana hasi