Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 11:1-40

11  Yefuta+ w’i Gileyadi+ yari umugabo w’umunyambaraga kandi w’intwari.+ Yefuta yari yarabyawe n’indaya,+ kandi se yari Gileyadi.  Umugore wa Gileyadi yamubyariye abahungu. Abahungu b’uwo mugore bamaze gukura birukana Yefuta, baramubwira bati “nta murage uzahabwa mu rugo rwa data,+ kuko wabyawe n’undi mugore.”  Yefuta ahunga abavandimwe be ajya gutura mu gihugu cy’i Tobu.+ Abagabo batagiraga icyo bakora basanga Yefuta, bakajya bajyana na we mu bitero.+  Hashize igihe gito Abamoni batera Abisirayeli.+  Abamoni bateye Abisirayeli,+ abakuru b’i Gileyadi bahita bajya gushaka Yefuta mu gihugu cy’i Tobu.+  Babwira Yefuta bati “ngwino utubere umugaba w’ingabo, turwane n’Abamoni.”  Ariko Yefuta asubiza abakuru+ b’i Gileyadi ati “si mwe mwanyanze mukanyirukana mu rugo rwa data?+ Kuki muje kundeba ari uko mwugarijwe n’akaga?”+  Abakuru b’i Gileyadi basubiza Yefuta bati “ni yo mpamvu nyine tuje kukureba.+ Ngwino tujyane turwanye Abamoni kandi uratubera umutware twese abatuye i Gileyadi bose.”+  Yefuta abwira abakuru b’i Gileyadi ati “nimungarura kugira ngo ndwane n’Abamoni, Yehova akabahana+ mu maboko yanjye, nanjye nzababera umutware!” 10  Abakuru b’i Gileyadi basubiza Yefuta bati “nitutabikora nk’uko ubivuze,+ Yehova azatubere umugabo.”+ 11  Nuko Yefuta ajyana n’abakuru b’i Gileyadi maze rubanda bamugira umutware wabo n’umugaba w’ingabo.+ Yefuta asubiramo ya magambo yose imbere ya Yehova+ i Misipa.+ 12  Yefuta yohereza intumwa ku mwami w’Abamoni,+ aramubaza ati “turapfa iki+ ko wanteye mu gihugu cyanjye?” 13  Nuko umwami w’Abamoni asubiza intumwa za Yefuta ati “byatewe n’uko igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa+ batwaye igihugu cyanjye, kuva kuri Arunoni+ kugeza i Yaboki no kuri Yorodani.+ None kinsubize ku neza.” 14  Ariko Yefuta yongera kohereza intumwa ku mwami w’Abamoni, 15  ziramubwira ziti “Yefuta aravuze ati ‘Abisirayeli ntibatwaye igihugu cy’Abamowabu+ cyangwa icy’Abamoni.+ 16  Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa banyuze inzira yo mu butayu bagera ku Nyanja Itukura,+ baza kugera i Kadeshi.+ 17  Abisirayeli bohereje intumwa ku mwami wa Edomu+ baramubwira bati “turakwinginze, reka tunyure mu gihugu cyawe,” ariko umwami wa Edomu ntiyabemerera. Bohereje n’intumwa ku mwami w’i Mowabu+ na we arabyanga. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.+ 18  Igihe banyuraga mu butayu, bagiye bakikiye igihugu cya Edomu+ n’icy’i Mowabu, ku buryo banyuze mu burasirazuba bw’igihugu cy’i Mowabu+ bagakambika mu karere ka Arunoni. Ntibigeze barenga imbibi z’i Mowabu+ kuko Arunoni yari urugabano rw’i Mowabu.+ 19  “‘Nyuma yaho Abisirayeli bohereje intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori, umwami w’i Heshiboni,+ baramubwira bati “turakwinginze reka tunyure mu gihugu cyawe tujye mu gihugu cyacu.”+ 20  Ariko Sihoni ntiyizera ko Abisirayeli bari kunyura mu gihugu cye gusa, ateranya ingabo ze zose, akambika i Yahasi+ arwanya Abisirayeli.+ 21  Yehova Imana ya Isirayeli abibonye ahana Sihoni n’ingabo ze zose mu maboko y’Abisirayeli, maze barabica bigarurira igihugu cyose Abamori bari batuyemo.+ 22  Nuko bigarurira akarere kose k’Abamori, kuva kuri Arunoni ukageza i Yaboki, no kuva mu butayu ukageza kuri Yorodani.+ 23  “‘Ubwo rero, Yehova Imana ya Isirayeli ni we wirukanye Abamori imbere y’ubwoko bwe bw’Abisirayeli,+ none nawe urashaka kubirukana! 24  Ese umuntu wese imana yawe Kemoshi+ yirukanye imbere yawe si we nawe uzirukana? Natwe uwo Yehova Imana yacu yirukanye imbere yacu ni we tuzirukana.+ 25  None se utekereza ko hari icyo urusha Balaki mwene Sipori, umwami w’i Mowabu?+ Hari ubwo yigeze yiyenza ku Bisirayeli cyangwa ngo abarwanye? 26  Ko hashize imyaka magana atatu Abisirayeli batuye i Heshiboni no mu midugudu ihakikije,+ muri Aroweri+ no mu midugudu ihakikije, no mu migi yose iri ku nkengero za Arunoni, kuki mutahabambuye muri icyo gihe cyose?+ 27  Jyeweho nta cyaha nigeze ngukorera, ahubwo ni wowe ungirira nabi ukantera. Yehova, we Mucamanza,+ uyu munsi ace urubanza hagati y’Abisirayeli n’Abamoni.’” 28  Ariko Umwami w’Abamoni ntiyita ku magambo Yefuta yamutumyeho.+ 29  Umwuka wa Yehova uza kuri Yefuta,+ anyura i Gileyadi no mu Bamanase, agera i Misipe y’i Gileyadi,+ avuyeyo yerekeza aho Abamoni bari. 30  Yefuta ahigira Yehova umuhigo+ ati “nuhana Abamoni mu maboko yanjye, 31  uzasohoka mu nzu yanjye aje kunsanganira ubwo nzaba ntabarutse amahoro+ mvuye kurwana n’Abamoni, uwo muntu azaba uwa Yehova,+ kandi nzamutanga nk’igitambo gikongorwa n’umuriro.”+ 32  Yefuta aragenda ajya kurwana n’Abamoni, Yehova abahana mu maboko ye. 33  Arabatsinda uhereye kuri Aroweri ukageza i Miniti,+ yigarurira imigi makumyabiri, kugeza Abeli-Keramimu, yica abantu benshi cyane. Nuko Abamoni bayoboka Abisirayeli. 34  Amaherezo Yefuta agaruka iwe i Misipa.+ Hanyuma umukobwa we aza kumusanganira avuza ishako kandi abyina!+ Yari umwana w’ikinege. Uretse uwo, nta muhungu cyangwa umukobwa wundi yagiraga. 35  Amukubise amaso ahita ashishimura imyambaro ye,+ aravuga ati “ayii mukobwa wanjye! Unshenguye umutima kuko ubaye uwo ngiye guteza akaga. Nahigiye Yehova umuhigo kandi sinshobora kwivuguruza.”+ 36  Ariko umukobwa we aramubwira ati “data, niba warahigiye Yehova umuhigo unkorere ibihuje n’ibyo wavuze,+ kuko Yehova yatumye uhora inzigo abanzi bawe b’Abamoni.” 37  Abwira se ati “reka ngire icyo nkwisabira: ube undetse amezi abiri ngende, nzamuke njye mu misozi kuririra ubusugi bwanjye+ hamwe n’abakobwa b’incuti zanjye.” 38  Se aramusubiza ati “ngaho genda!” Aramwohereza aragenda, amara amezi abiri ari hamwe n’abakobwa b’incuti ze, aririra ubusugi bwe mu misozi. 39  Amezi abiri ashize agaruka kwa se, hanyuma se ahigura umuhigo yari yarahize ku birebana n’uwo mukobwa.+ Uwo mukobwa ntiyigeze aryamana n’umugabo. Nuko bihinduka umugenzo muri Isirayeli, 40  buri mwaka abakobwa b’Abisirayeli bakajya gushimira umukobwa wa Yefuta w’i Gileyadi, iminsi ine mu mwaka.+

Ibisobanuro ahagana hasi