Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

Abacamanza 10:1-18

10  Abimeleki amaze gupfa, Tola wo mu Bisakari arahaguruka kugira ngo akize+ Isirayeli. Yari atuye i Shamiri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ kandi yari mwene Puwa, mwene Dodo.  Amara imyaka makumyabiri n’itatu ari umucamanza wa Isirayeli, hanyuma arapfa, bamuhamba i Shamiri.  Amaze gupfa, Yayiri w’Umugileyadi+ arahaguruka, amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari umucamanza wa Isirayeli.  Yayiri yabyaye abahungu mirongo itatu bagenderaga ku ndogobe+ mirongo itatu, kandi bari bafite imigi mirongo itatu. Iyo migi yakomeje kwitwa Havoti-Yayiri+ kugeza n’uyu munsi. Iri mu gihugu cy’i Gileyadi.  Hanyuma Yayiri arapfa, ahambwa i Kamoni.  Abisirayeli bongera gukora ibibi mu maso ya Yehova,+ basenga Bayali+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti,+ n’imana z’i Siriya,+ imana z’i Sidoni,+ imana z’i Mowabu,+ imana z’Abamoni+ n’imana z’Abafilisitiya.+ Nuko Abisirayeli bata Yehova bareka kumukorera,+  bituma Yehova abarakarira cyane,+ abagurisha+ mu maboko y’Abafilisitiya+ no mu maboko y’Abamoni.+  Muri uwo mwaka bababaza Abisirayeli bari batuye i Gileyadi, mu burasirazuba bwa Yorodani mu gihugu cy’Abamori, barabakandamiza cyane. Ibyo byamaze imyaka cumi n’umunani yose.  Ndetse Abamoni bajyaga bambuka Yorodani bagatera umuryango wa Yuda, uwa Benyamini n’uwa Efurayimu. Abisirayeli bariheba cyane,+ 10  batakambira Yehova ngo abafashe,+ bagira bati “twagucumuyeho,+ kuko twataye Imana yacu tugakorera Bayali.”+ 11  Yehova abaza Abisirayeli ati “ese igihe Abanyegiputa,+ Abamori,+ Abamoni,+ Abafilisitiya,+ 12  Abasidoni,+ Abamaleki+ n’Abamidiyani+ babakandamizaga,+ ntimwantakiye nkabakiza amaboko yabo? 13  Ariko mwarantaye,+ mukorera izindi mana.+ Ni yo mpamvu nanjye ntazongera kubakiza.+ 14  Nimugende mutakire imana+ mwahisemo gukorera,+ abe ari zo zizajya zibakiza igihe muhuye n’amakuba.” 15  Abisirayeli basubiza Yehova bati “twaracumuye,+ none udukorere icyo ubona gikwiriye mu maso yawe.+ Ariko turakwinginze uyu munsi udukize.”+ 16  Nuko bakura imana z’abanyamahanga hagati muri bo+ bakorera Yehova,+ na we+ ntiyashobora gukomeza kwihanganira ingorane Abisirayeli barimo.+ 17  Hanyuma Abamoni+ batumanaho bashinga ibirindiro i Gileyadi.+ Abisirayeli na bo bateranira hamwe bashinga ibirindiro i Misipa.+ 18  Nuko abantu b’i Gileyadi n’abatware baho barabazanya bati “ni nde uzatujya imbere tukarwana n’Abamoni?+ Uwo muntu ni we uzaba umutware w’abatuye i Gileyadi bose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi