Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Timoteyo 2:1-26

2  Nuko rero mwana wanjye,+ ukomeze kubonera imbaraga+ mu buntu butagereranywa+ bwerekeye Kristo Yesu.  Ibyo wanyumvanye kandi bikaba bihamywa n’abantu benshi,+ ujye ubishinga abantu bizerwa; na bo bazuzuza ibisabwa kugira ngo babyigishe abandi.+  Kubera ko uri umusirikare mwiza+ wa Kristo Yesu, nawe ujye wemera kugirirwa nabi.+  Nta musirikare+ wivanga mu mirimo idafitanye isano n’umwuga we agamije kwironkera inyungu,+ ushobora kwemerwa n’uwamuhaye umurimo w’ubusirikare.  Nanone kandi, iyo umuntu arushanwa mu mikino,+ yambikwa ikamba ari uko gusa arushanyijwe akurikije amategeko.  Umuhinzi ukorana umwete ni we ugomba kubanza kurya ku mbuto.+  Ibi nkubwira ujye uhora ubizirikana, Umwami azaguha rwose ubushishozi+ muri byose.  Ujye wibuka ko Yesu Kristo yazuwe mu bapfuye+ kandi ko yari uwo mu rubyaro rwa Dawidi,+ mu buryo buhuje n’ubutumwa bwiza mbwiriza,+  ari na bwo mbabarizwa kugeza n’ubwo mbohwa+ nk’aho ndi umugizi wa nabi. Icyakora ijambo ry’Imana ryo ntiriboshywe.+ 10  Ku bw’ibyo, nkomeza kwihanganira ibintu byose ku bw’abatoranyijwe,+ ngo na bo bashobore kuzabona agakiza bunze ubumwe na Kristo Yesu, babone n’ikuzo ry’iteka.+ 11  Iri jambo ni iryo kwizerwa:+ niba twarapfanye na we, nanone tuzabanaho na we;+ 12  nidukomeza kwihangana, nanone tuzategekana na we turi abami;+ nitumwihakana,+ na we azatwihakana; 13  niba turi abahemu, we akomeza kuba indahemuka,+ kuko adashobora guhakana uwo ari we. 14  Ujye ukomeza kubibutsa+ ibyo ubihanangiriza+ imbere y’Imana nk’umuhamya,+ ngo birinde intambara z’amagambo+ kuko nta cyo zimaze rwose, ahubwo zisenya abazumva. 15  Ukore uko ushoboye kose kugira ngo wihe Imana uri umukozi+ wemewe+ udakwiriye kugira ipfunwe,+ ukoresha neza ijambo ry’ukuri.+ 16  Ariko ujye wamaganira kure amagambo y’amanjwe akerensa ibintu byera,+ kuko abayavuga bazagenda barushaho kutubaha Imana,+ 17  kandi amagambo yabo azakwirakwira nk’igisebe cy’umufunzo.+ Bamwe muri abo ni Humenayo na Fileto.+ 18  Abo bantu baratandukiriye bareka ukuri+ bavuga ko umuzuko wamaze kubaho,+ kandi basenya ukwizera kwa bamwe.+ 19  Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze,+ ruriho iki kimenyetso gifatanya cyanditseho ngo “Yehova azi abe,”+ kandi ngo “uwambaza izina rya Yehova+ nazibukire ibyo gukiranirwa.”+ 20  Ubundi mu nzu nini ntihabamo ibikoresho bya zahabu n’ifeza gusa, ahubwo nanone habamo ibikozwe mu giti no mu ibumba, kandi bimwe bikoreshwa imirimo y’icyubahiro, ibindi imirimo isuzuguritse.+ 21  Umuntu niyitandukanya n’ibyo bikoreshwa imirimo isuzuguritse, azaba igikoresho gikoreshwa imirimo y’icyubahiro, cyejejwe, gifitiye nyiracyo akamaro kandi cyateguriwe umurimo mwiza wose.+ 22  Nuko rero, ujye uhunga irari rya gisore,+ ahubwo ukurikire gukiranuka,+ kwizera, urukundo n’amahoro,+ ufatanyije n’abambaza izina ry’Umwami bafite umutima ukeye.+ 23  Byongeye kandi, ujye ugendera kure impaka zishingiye ku bintu by’ubupfu n’ubujiji,+ kuko uzi ko zitera intambara.+ 24  Ariko umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana,+ ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose,+ ashoboye kwigisha+ kandi akamenya kwifata igihe ahanganye n’ibibi,+ 25  yigishanya ubugwaneza abamurwanya,+ kugira ngo ahari wenda Imana ibahe kwihana+ bitume bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ 26  maze bagarure akenge bave mu mutego+ wa Satani,* kuko yabifatiye mpiri+ ngo bakore ibyo ashaka.

Ibisobanuro ahagana hasi