Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Timoteyo 1:1-18

1  Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse,+ mu buryo buhuje n’isezerano ry’ubuzima+ bubonerwa mu kunga ubumwe na Kristo Yesu,+  ndakwandikiye Timoteyo, mwana wanjye nkunda:+ Ubuntu butagereranywa, n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristo Yesu Umwami wacu bibane nawe.+  Nshimira Imana, iyo nkorera umurimo wera+ mfite umutimanama utancira urubanza,+ nk’uko ba sogokuruza bayikoreraga,+ ko mpora nkwibuka iyo nsenga ninginga+ ku manywa na nijoro  nibuka amarira yawe, nkifuza cyane kukubona+ kugira ngo nuzuzwe ibyishimo.  Nibuka ukwizera+ kuzira uburyarya+ kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi na nyoko Unike, ariko nkaba niringiye ko nawe kukurimo.  Kubera iyo mpamvu, ndakwibutsa ngo ureke impano+ y’Imana ikurimo wahawe igihe nakurambikagaho ibiganza,+ ikomeze kugurumana nk’umuriro.+  Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubugwari,+ ahubwo yaduhaye umwuka w’imbaraga+ n’urukundo n’ubwenge.+  Ku bw’ibyo rero, ntugaterwe isoni no guhamya iby’Umwami wacu,+ cyangwa ngo uterwe isoni n’uko mboshywe bamumpora,+ ahubwo nawe wemere kugirirwa nabi+ uzira ubutumwa bwiza wishingikirije ku mbaraga z’Imana.+  Yaradukijije,+ iduhamagaza guhamagarwa kwera+ bidaturutse ku mirimo yacu,+ ahubwo biturutse ku mugambi wayo n’ubuntu bwayo butagereranywa. Twabugaragarijwe binyuze kuri Kristo Yesu uhereye kera kose,+ 10  ariko ubu bwagaragaye neza binyuze ku kuboneka+ k’Umukiza wacu Kristo Yesu wakuyeho urupfu,+ maze binyuze ku butumwa bwiza,+ akaduhishurira+ uko tuzabona ubuzima+ no kutangirika.+ 11  Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza n’intumwa n’umwigisha.+ 12  Ni na cyo gituma ibi byose bingeraho,+ ariko ntibintera isoni+ kuko nzi uwo nizeye, kandi niringiye ntashidikanya ko ashobora kurinda+ icyo namuragije kugeza kuri urya munsi.+ 13  Ukomeze icyitegererezo cy’amagambo mazima+ wanyumvanye, ufite ukwizera n’urukundo muri Kristo Yesu.+ 14  Ibyo byiza waragijwe+ ukomeze ubirinde binyuze ku mwuka wera utubamo.+ 15  Uzi neza ko abantu bose bo mu ntara ya Aziya+ bantereranye,+ barimo Figelo na Herumojene. 16  Umwami Imana agirire imbabazi abo mu rugo rwa Onesiforo,+ kuko yampumurije+ kenshi kandi ntaterwe isoni n’iminyururu yanjye.+ 17  Ahubwo ubwo yazaga i Roma, yanshatse ashyizeho umwete maze arambona.+ 18  Umwami Yehova amuhe kuzagirirwa imbabazi+ kuri urya munsi.+ Kandi imirimo yose yakoreye muri Efeso urayizi neza bihagije.

Ibisobanuro ahagana hasi