Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Samweli 8:1-18

8  Nyuma y’ibyo, Dawidi atsinda Abafilisitiya+ arabacogoza,+ yigarurira Metegi-Ama ayambura Abafilisitiya.  Atsinda Abamowabu,+ abaryamisha hasi ku murongo, abapimisha umugozi. Agapima incuro ebyiri z’uwo mugozi abo apimye bakicwa, akongera agapima incuro imwe y’uwo mugozi abo apimye akabarokora.+ Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi,+ bakajya bamuzanira amakoro.+  Dawidi atsinda Hadadezeri+ mwene Rehobu, umwami w’i Soba,+ igihe Hadadezeri yari agiye kongera gutegeka ku ruzi rwa Ufurate.+  Dawidi afata mpiri ingabo ze zigendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n’ingabo zigenza ibihumbi makumyabiri.+ Amafarashi yose akurura amagare+ ayatema ibitsi,+ ariko asigaza ijana muri yo.  Abanyasiriya b’i Damasiko+ baje gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi abicamo abagabo ibihumbi makumyabiri na bibiri.+  Hanyuma Dawidi ashyira imitwe y’ingabo+ i Damasiko muri Siriya, Abanyasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi, bakajya bamuzanira amakoro.+ Yehova yakizaga Dawidi aho yajyaga hose.+  Nanone Dawidi anyaga abagaragu ba Hadadezeri ingabo ziburungushuye+ zicuzwe muri zahabu, azijyana i Yerusalemu.  Umwami Dawidi akura iminyago myinshi cyane y’umuringa+ i Beta n’i Berotayi, imigi ya Hadadezeri.  Toyi umwami w’i Hamati+ amenya ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri.+ 10  Toyi atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi ngo amubaze amakuru ye+ kandi amushimire ko yarwanye na Hadadezeri akamutsinda (kuko hari harabayeho intambara nyinshi hagati ya Hadadezeri na Toyi). Uwo muhungu yari azanye ibintu bicuzwe mu ifeza, ibicuzwe muri zahabu n’ibicuzwe mu muringa.+ 11  Ibyo na byo Umwami Dawidi abyereza Yehova nk’uko yari yaramwereje ifeza na zahabu yanyaze mu mahanga yose yatsinze,+ 12  ari yo Abasiriya, Abamowabu,+ Abamoni, Abafilisitiya+ n’Abamaleki,+ n’ibyo yanyaze Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba.+ 13  Dawidi yihesha izina igihe yari avuye kwica Abedomu ibihumbi cumi n’umunani,+ abatsinze mu Kibaya cy’Umunyu.+ 14  Ashyira imitwe y’ingabo muri Edomu.+ Muri Edomu hose ahashyira imitwe y’ingabo, Abedomu bose baba abagaragu ba Dawidi.+ Yehova yakizaga Dawidi aho yajyaga hose.+ 15  Dawidi akomeza gutegeka Isirayeli yose,+ agacira abantu bose+ imanza zitabera kandi zikiranuka.+ 16  Yowabu+ mwene Seruya ni we wari umugaba w’ingabo, naho Yehoshafati+ mwene Ahiludi akaba umwanditsi. 17  Sadoki+ mwene Ahitubu na Ahimeleki+ mwene Abiyatari bari abatambyi, naho Seraya akaba umunyamabanga. 18  Benaya+ mwene Yehoyada yayoboraga Abakereti+ n’Abapeleti.+ Abahungu ba Dawidi bo bari abatware.+

Ibisobanuro ahagana hasi