Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Samweli 7:1-29

7  Umwami amaze gutura mu nzu ye,+ Yehova amuha amahoro amurinda abanzi be bose bamukikije.+  Nuko umwami abwira umuhanuzi Natani+ ati “dore jye ntuye mu nzu yubakishijwe amasederi,+ naho isanduku y’Imana y’ukuri iba mu ihema.”+  Natani asubiza umwami ati “genda ukore ibiri mu mutima wawe byose,+ kuko Yehova ari kumwe nawe.”  Nuko muri iryo joro, Yehova abwira+ Natani ati  “genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Yehova aravuze ati “ese ni wowe wagombye kunyubakira inzu kugira ngo nyituremo?+  Kuva igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa kugeza uyu munsi+ sinigeze mba mu nzu, ahubwo nakomeje kugenda+ nibera mu ihema+ ry’ibonaniro.+  Muri icyo gihe cyose nagendanaga n’Abisirayeli.+ Ni jye wagenaga umwe mu miryango y’Abisirayeli+ wagombaga kuragira ubwoko bwanjye. Ese wigeze wumva hari n’umwe muri iyo miryango nigeze mbaza nti ‘kuki mutanyubakiye inzu y’amasederi?’”’  Ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “ni jye wagukuye mu rwuri aho waragiraga umukumbi,+ nkugira umutware+ w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.  Nzabana nawe aho uzajya hose+ kandi nzatsemba abanzi bawe bose mbakure imbere yawe.+ Nzaguhesha izina rikomeye,+ nk’izina ry’abakomeye bo mu isi. 10  Nzaha ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu nta kabuza,+ mpabatuze+ bahagume, kandi ntibazongera kubuzwa amahwemo ukundi. Abakiranirwa ntibazongera kubagirira nabi nk’uko bigeze kubigenza kera,+ 11  ndetse no mu gihe cy’abacamanza+ natoranyaga kugira ngo bayobore ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. Nzakurinda ngukize abanzi bawe bose.+ “‘“Yehova yakubwiye ko Yehova azakubakira inzu.+ 12  Nugera ku iherezo ry’ubuzima bwawe+ ugapfa ugasanga ba sokuruza,+ nzahagurutsa uwo mu rubyaro rwawe, ni ukuvuga uzagukomokaho, kandi nzashimangira ubwami bwe mbukomeze.+ 13  Ni we uzubaka inzu izahesha izina ryanjye icyubahiro,+ kandi nzakomeza intebe y’ubwami bwe, ihame kugeza ibihe bitarondoreka.+ 14  Nzamubera se+ kandi na we azambera umwana.+ Nakosa nzamuhanisha inkoni+ nk’iy’abantu, inkoni nk’iy’abakomoka kuri Adamu. 15  Sinzamukuraho ineza yanjye yuje urukundo nk’uko nayikuye kuri Sawuli+ ari wowe ngirira. 16  Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahama kugeza ibihe bitarondoreka; intebe yawe y’ubwami izakomezwa kugeza ibihe bitarondoreka.”’”+ 17  Nuko Natani abwira Dawidi ayo magambo yose yabwiwe, n’ibyo yeretswe byose.+ 18  Umwami Dawidi abyumvise arinjira yicara imbere ya Yehova, aravuga ati “Yehova Mwami w’Ikirenga, nkanjye ndi nde?+ Kandi se inzu yanjye yo ni iki kugira ngo ube warankoreye ibintu bingana bitya? 19  Mwami w’Ikirenga Yehova, ubonye ko ibyo bidahagije, uvuga ko n’inzu y’umugaragu wawe izagumaho kugeza ibihe bitarondoreka. Yehova, Mwami w’Ikirenga,+ iryo ni iteka uciye mu bantu.+ 20  Mwami w’Ikirenga Yehova, nkanjye Dawidi narenzaho iki, kandi se nakubwira iki ko ari wowe uzi neza umugaragu wawe?+ 21  Wakoze ibyo bintu byose bikomeye nk’uko ijambo+ ryawe riri, ubikora nk’uko biri mu mutima wawe,+ none ubihishuriye umugaragu wawe.+ 22  Mwami w’Ikirenga Yehova, ni yo mpamvu ukomeye rwose,+ kuko nta wundi uhwanye nawe,+ kandi mu mana zose twumvise, nta yindi Mana ibaho itari wowe.+ 23  Ni irihe shyanga rindi mu isi rimeze nk’ubwoko bwawe bwa Isirayeli,+ abo wowe Mana wicunguriye ukabagira ubwoko bwawe,+ ukihesha izina,+ ukabakorera ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba,+ wirukana amahanga n’imana zayo ubigiriye ubwoko bwawe, ubwo wicunguriye+ ukabukura muri Egiputa? 24  Witoranyirije ubwoko bwawe bwa Isirayeli+ ubugira ubwawe kugeza ibihe bitarondoreka; none nawe Yehova, wabaye Imana yabo.+ 25  “None rero Yehova Mana, amagambo wavuze ku birebana n’umugaragu wawe no ku birebana n’inzu ye, uyasohoze kugeza ibihe bitarondoreka, usohoze ibyo wavuze.+ 26  Izina ryawe nirikomere kugeza ibihe bitarondoreka,+ abantu bavuge bati ‘Yehova nyir’ingabo ni Imana ya Isirayeli,’+ kandi inzu y’umugaragu wawe Dawidi ikomere imbere yawe, ihame.+ 27  Kuko wowe Yehova nyir’ingabo, Imana ya Isirayeli, wahishuriye umugaragu wawe uti ‘nzakubakira inzu.’+ Ni yo mpamvu umugaragu wawe agize ubutwari bwo kugutura iri sengesho.+ 28  None rero Yehova, Mwami w’Ikirenga, uri Imana y’ukuri, kandi amagambo wavuze azabe impamo+ kuko wasezeranyije umugaragu wawe ibi byiza byose.+ 29  None rero uhe umugisha+ inzu y’umugaragu wawe kugira ngo ikomeze kuba imbere yawe kugeza ibihe bitarondoreka,+ kuko wowe ubwawe Yehova, Mwami w’Ikirenga, wabisezeranyije, kandi ku bw’umugisha wawe, inzu y’umugaragu wawe izahabwa umugisha kugeza ibihe bitarondoreka.”+

Ibisobanuro ahagana hasi