Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

2 Samweli 6:1-23

6  Dawidi yongera gukoranya abagabo b’intwari muri Isirayeli,+ abagabo ibihumbi mirongo itatu.  Dawidi n’abantu bose bari kumwe na we barahaguruka bajya i Bayale-Yuda+ kuzana isanduku+ y’Imana y’ukuri, yitirirwa izina ryayo, izina+ rya Yehova nyir’ingabo,+ wicara ku bakerubi.+  Ariko bashyira isanduku y’Imana y’ukuri ku igare rishya,+ kugira ngo bayikure mu nzu ya Abinadabu+ yari ku musozi. Uza na Ahiyo,+ bene Abinadabu, ni bo bari bayoboye iryo gare rishya.  Nuko bakura iyo sanduku mu nzu ya Abinadabu yari ku musozi, Ahiyo aba ari we ugenda imbere y’Isanduku.  Dawidi n’abo mu nzu ya Isirayeli bose bishimira imbere ya Yehova bacuranga ibikoresho by’umuzika by’ubwoko bwose bibajwe mu giti cy’umuberoshi, inanga,+ nebelu,+ amashako,+ ibinyuguri n’ibyuma birangira.+  Bageze ku mbuga bahuriraho ya Nakoni, Uza+ arambura ukuboko aramira isanduku y’Imana y’ukuri,+ kuko inka zari zigiye kugusha iryo gare.  Yehova arakarira+ Uza cyane, Imana y’ukuri imutsinda aho+ imuhoye icyo gikorwa cyo kubahuka, agwa aho iruhande rw’isanduku y’Imana y’ukuri.+  Dawidi arakazwa cyane no kuba Yehova abaciyemo icyuho akica Uza, aho hantu bahita Peresi-Uza kugeza n’uyu munsi.+  Uwo munsi Dawidi atinya Yehova,+ aravuga ati “ese isanduku ya Yehova yaza iwanjye ite?”+ 10  Dawidi yanga kuzana isanduku ya Yehova iwe mu Murwa wa Dawidi,+ ahubwo ayijyana mu rugo rwa Obedi-Edomu+ w’i Gati.*+ 11  Isanduku ya Yehova ikomeza kuba mu rugo rwa Obedi-Edomu w’i Gati, ihamara amezi atatu. Yehova aha umugisha+ Obedi-Edomu n’abo mu rugo rwe bose.+ 12  Amaherezo babwira Umwami Dawidi bati “Yehova yahaye umugisha Obedi-Edomu n’ibye byose bitewe n’isanduku y’Imana y’ukuri.” Dawidi abyumvise ajya kuvana isanduku y’Imana y’ukuri mu rugo rwa Obedi-Edomu, ayizana mu Murwa wa Dawidi yishimye cyane.+ 13  Abari bahetse+ isanduku ya Yehova bateye intambwe esheshatu, Dawidi ahita atamba ikimasa n’inyana y’umushishe.+ 14  Dawidi yagendaga abyina imbere ya Yehova yitakuma n’imbaraga ze zose, yambaye efodi+ iboshye mu budodo bwiza cyane. 15  Dawidi n’abo mu nzu ya Isirayeli bose bazana isanduku+ ya Yehova barangurura amajwi y’ibyishimo+ kandi bavuza ihembe.+ 16  Isanduku ya Yehova igeze mu Murwa wa Dawidi, Mikali,+ umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya abona Umwami Dawidi abyina yitakuma imbere ya Yehova, amugayira+ mu mutima.+ 17  Nuko bazana isanduku ya Yehova bayishyira mu mwanya wayo mu ihema Dawidi yari yarayishingiye.+ Hanyuma Dawidi atambira imbere ya Yehova ibitambo bikongorwa+ n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.+ 18  Dawidi arangije gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, asabira abantu umugisha+ mu izina rya Yehova+ nyir’ingabo. 19  Nuko agaburira+ abantu bose, imbaga y’Abisirayeli bose, abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati ufite ishusho y’urugori, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mizabibu,+ hanyuma buri wese ajya iwe. 20  Dawidi arahindukira ajya guha umugisha abo mu rugo rwe,+ maze Mikali+ umukobwa wa Sawuli aza kumusanganira, aramubwira ati “mbega ngo umwami wa Isirayeli arihesha icyubahiro uyu munsi!+ Ubonye ngo yiyambike ubusa imbere y’abaja b’abagaragu be nk’uko umuntu utagira ubwenge yiyambika ubusa.”+ 21  Dawidi abwira Mikali ati “nabikoreye imbere ya Yehova wantoranyije akandutisha so n’abo mu rugo rwe bose, akampa kuyobora+ Isirayeli, ubwoko bwa Yehova; kandi sinzabura kwishimira imbere ya Yehova.+ 22  Nzisuzuguza kurusha uko nabikoze,+ kandi nzarushaho kubona ko ndi uworoheje. Naho ku birebana n’abaja wavuze, niyemeje kwihesha icyubahiro mu maso yabo.”+ 23  Nuko Mikali+ umukobwa wa Sawuli arinda apfa atabyaye.

Ibisobanuro ahagana hasi