Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

2 Samweli 3:1-39

3  Intambara imara igihe kirekire hagati y’inzu ya Sawuli n’inzu ya Dawidi.+ Dawidi agenda arushaho gukomera,+ naho inzu ya Sawuli ikagenda irushaho gucogora.+  Hagati aho, Dawidi abyarira abana+ i Heburoni.+ Imfura ye yari Amunoni+ yabyaranye na Ahinowamu+ w’i Yezereli.  Uwa kabiri yari Kileyabu+ yabyaranye na Abigayili+ wari muka Nabali w’i Karumeli. Uwa gatatu yari Abusalomu+ yabyaranye na Maka, umukobwa wa Talumayi+ umwami w’i Geshuri.  Uwa kane yari Adoniya+ yabyaranye na Hagiti,+ uwa gatanu yari Shefatiya+ yabyaranye na Abitali.  Uwa gatandatu yari Itureyamu;+ Dawidi yamubyaranye n’umugore we Egila. Abo ni bo bahungu Dawidi yabyariye i Heburoni.  Mu gihe cyose inzu ya Sawuli yamaze irwana n’inzu ya Dawidi, Abuneri+ yakomezaga gushimangira ubutware bwe mu nzu ya Sawuli.  Sawuli yari afite inshoreke yitwaga Risipa,+ umukobwa wa Ayiya.+ Hanyuma Ishibosheti+ aza kubaza Abuneri ati “kuki waryamanye n’inshoreke+ ya data?”  Abuneri arakazwa cyane+ n’amagambo Ishibosheti amubwiye, aravuga ati “ese ndi imbwa+ y’i Buyuda? Kugeza uyu munsi nakomeje kugaragariza ineza yuje urukundo inzu ya so Sawuli, abavandimwe be n’inkoramutima ze, kandi nawe nakurinze kugwa mu maboko ya Dawidi. None uyu munsi uranyikomye kubera ikosa ryambonetseho ku birebana n’umugore!  Imana ihane Abuneri, ndetse bikomeye,+ nintakorera Dawidi+ ibyo Yehova yamurahiye, 10  ngakura ubwami mu nzu ya Sawuli, ngakomeza intebe y’ubwami bwa Dawidi muri Isirayeli no mu Buyuda, kuva i Dani kugeza i Beri-Sheba.”+ 11  Ishibosheti ntiyagira ijambo na rimwe asubiza Abuneri kubera ko yamutinyaga.+ 12  Abuneri ahita yohereza intumwa kuri Dawidi aramubwira ati “igihugu cyose ni icya nde?” Yongeraho ati “tugirane isezerano, kandi nzagushyigikira ntume Isirayeli yose ikuyoboka.”+ 13  Dawidi aramusubiza ati “ndabyemeye. Nzagirana nawe isezerano. Icyakora hari ikintu kimwe ngusaba: ‘nuza kundeba+ ntuzampinguke imbere utazanye na Mikali+ umukobwa wa Sawuli.’” 14  Hanyuma Dawidi yohereza intumwa kuri Ishibosheti+ mwene Sawuli, ziramubwira ziti “nsubiza umugore wanjye Mikali, uwo nakoye ibyo nakebye+ ku Bafilisitiya ijana.” 15  Ishibosheti yohereza abantu, bajya kumukura ku mugabo we Palutiyeli+ mwene Layishi. 16  Ariko umugabo we aramuherekeza, agenda inyuma ye arira, arinda agera i Bahurimu.+ Nuko Abuneri aramubwira ati “genda, subirayo!” Arahindukira asubirayo. 17  Hagati aho Abuneri agirana imishyikirano n’abakuru b’Abisirayeli, arababwira ati “kuva kera na kare+ mwagiye mugaragaza ko mwifuza ko Dawidi ababera umwami. 18  None nimugire icyo mukora, kuko Yehova yabwiye Dawidi ati ‘ukuboko k’umugaragu wanjye Dawidi,+ ni ko nzakirisha ubwoko bwanjye bwa Isirayeli amaboko y’Abafilisitiya n’amaboko y’abanzi babo bose.’” 19  Nanone Abuneri aganira n’Ababenyamini.+ Nyuma yaho ajya i Heburoni kubwira Dawidi ibyo yemeranyijeho n’Abisirayeli bose n’ab’inzu ya Benyamini bose. 20  Abuneri ageze i Heburoni kwa Dawidi ari kumwe n’abantu makumyabiri, Dawidi abakoreshereza umunsi mukuru.+ 21  Nuko Abuneri abwira Dawidi ati “reka ngende nkoranyirize hamwe Abisirayeli bose bagirane n’umwami databuja isezerano, bityo ube umwami, utegeke ibyo ubugingo bwawe bwifuza byose.”+ Dawidi asezerera Abuneri, agenda amahoro.+ 22  Nyuma y’ibyo Yowabu n’abagaragu ba Dawidi batabarukana iminyago+ myinshi cyane. Icyo gihe Abuneri ntiyari akiri kumwe na Dawidi i Heburoni, kuko Dawidi yari yamusezereye akagenda amahoro. 23  Yowabu+ n’ingabo zari kumwe na we zose baraza. Abantu babwira Yowabu bati “Abuneri+ mwene Neri+ yaje kureba umwami, none yamuretse agenda amahoro.” 24  Yowabu asanga umwami aramubwira ati “ibyo wakoze ni ibiki?+ Kubona Abuneri aza iwawe, ukamureka akagenda! 25  Uzi neza Abuneri mwene Neri; yari azanywe no kugushuka no kugenzura ngo amenye ibyawe byose+ n’ibyo ukora byose.”+ 26  Yowabu arasohoka ava imbere ya Dawidi, ahita yohereza intumwa zikurikira Abuneri, zimugarurira+ ku kigega cy’amazi cy’i Sira. Ariko Dawidi ntiyabimenya. 27  Abuneri agarutse i Heburoni,+ Yowabu amwinjiza mu marembo amushyira ku ruhande, kugira ngo bavugane biherereye.+ Ariko bahageze, ahita amutikura inkota mu nda+ arapfa, amuhoye amaraso ya murumuna we Asaheli.+ 28  Nyuma yaho Dawidi abyumvise aravuga ati “Yehova azi ko jye n’ubwami bwanjye tutariho umwenda w’amaraso+ ya Abuneri mwene Neri kugeza ibihe bitarondoreka. 29  Amaraso ye azagaruke+ Yowabu n’inzu ya se yose, kandi mu nzu ya Yowabu+ ntihakabure umugabo uninda+ cyangwa umubembe+ cyangwa umugabo uzingira ubudodo ku giti,+ cyangwa uwicishwa inkota cyangwa umushonji!”+ 30  Yowabu n’umuvandimwe we Abishayi+ bishe Abuneri,+ bamuziza ko yari yariciye murumuna wabo Asaheli ku rugamba i Gibeyoni.+ 31  Dawidi abwira Yowabu n’abari kumwe na we bose ati “nimushishimure imyambaro yanyu+ mwambare ibigunira,+ muririre Abuneri.” Umwami Dawidi na we yagendaga inyuma y’ikiriba. 32  Bahamba Abuneri i Heburoni. Umwami atera hejuru aririra ku mva ya Abuneri, n’abantu bose bararira.+ 33  Umwami aririmbira Abuneri ati “Mbese Abuneri yari akwiriye gupfa nk’umupfapfa?+ 34  Amaboko yawe ntiyari aboshye,+Amaguru yawe ntiyari mu mihama y’umuringa.+Upfuye nk’uguye imbere y’abakiranirwa.”+ Abantu bose babyumvise bongera kumuririra.+ 35  Nyuma yaho abantu bose baza guha Dawidi ibyokurya+ butarira kugira ngo bamuhumurize, ariko Dawidi ararahira ati “Imana impane+ ndetse bikomeye, ningira ikintu icyo ari cyo cyose nkoza ku munwa izuba ritararenga!”+ 36  Abantu bose babibonye barabishima. Bose barabishimye, nk’uko n’ikindi kintu cyose umwami yakoraga bagishimaga.+ 37  Abantu ba Dawidi bose n’Abisirayeli bose bamenya ko umwami atari we wicishije Abuneri mwene Neri.+ 38  Umwami abwira abagaragu be ati “ese ntimuzi ko uyu munsi muri Isirayeli hapfuye igikomangoma n’umuntu ukomeye?+ 39  Uyu munsi, nubwo ndi umwami wasutsweho amavuta,+ nta ntege mfite. Bene Seruya+ bariya ni abantu batanyoroheye.+ Ukora ibibi, Yehova azamwiture akurikije ububi bwe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi