Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Samweli 24:1-25

24  Yehova yongera+ kurakarira Isirayeli, igihe umuntu yatezaga Dawidi Abisirayeli akavuga ati “genda ubarure+ Abisirayeli n’Abayuda.”  Umwami abwira Yowabu+ umukuru w’ingabo wari kumwe na we ati “jya mu miryango yose ya Isirayeli, kuva i Dani kugeza i Beri-Sheba,+ mubare abantu+ kugira ngo menye umubare wabo.”+  Ariko Yowabu abwira umwami ati “Yehova Imana yawe agwize abantu bikube incuro ijana, umwami databuja abyirebera n’amaso ye. Ariko se kuki umwami databuja yifuza gukora ikintu nk’icyo?”+  Amaherezo ijambo ry’umwami riganza+ irya Yowabu n’abakuru b’ingabo. Nuko Yowabu n’abakuru b’ingabo bava imbere y’umwami bajya kubara+ Abisirayeli.  Bambuka Yorodani bakambika muri Aroweri+ iburyo bw’umugi uri mu kibaya, berekeza mu karere k’Abagadi,+ bagera i Yazeri.+  Hanyuma bagera i Gileyadi+ no mu gihugu cy’i Tahitimu-Hodishi barakomeza bagera i Dani-Yani, bakata berekeza i Sidoni.+  Bagera ku gihome cy’i Tiro+ no mu migi yose y’Abahivi+ n’iy’Abanyakanani, bagera n’i Beri-Sheba+ h’i Negebu+ mu gihugu cy’u Buyuda.  Uko ni ko bagenze igihugu cyose, hanyuma bagaruka i Yerusalemu hashize amezi icyenda n’iminsi makumyabiri.  Nuko Yowabu ashyikiriza umwami umubare w’abantu yabaze.+ Abisirayeli bari abagabo b’intwari ibihumbi magana inani batwara inkota, naho Abayuda bari ibihumbi magana atanu.+ 10  Dawidi amaze kubarura abantu umutima we uramukubita.+ Nuko Dawidi abwira Yehova ati “nacumuye+ cyane mu byo nakoze. None Yehova ndakwinginze ubabarire umugaragu wawe icyaha cye,+ kuko nakoze iby’ubupfu bukabije.”+ 11  Dawidi abyutse mu gitondo, ijambo rya Yehova riza ku muhanuzi Gadi+ wari bamenya+ wa Dawidi, riramubwira riti 12  “genda ubwire Dawidi uti ‘Yehova aravuze ati “ngushyize imbere ibihano bitatu,+ uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’”+ 13  Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira+ ati “ese urahitamo ko inzara itera mu gihugu+ cyawe ikamara imyaka irindwi, cyangwa ko umara amezi atatu uhunga abanzi+ bawe baguhiga? Cyangwa se urahitamo ko mu gihugu cyawe hatera icyorezo+ kikamara iminsi itatu? Utekereze witonze umbwire icyo nsubiza uwantumye.” 14  Dawidi asubiza Gadi ati “ndahangayitse cyane. Ndakwinginze ureke tugwe mu maboko ya Yehova+ kuko imbabazi ze ari nyinshi.+ Ntundeke ngo ngwe mu maboko y’abantu.”+ 15  Hanyuma Yehova ateza icyorezo+ muri Isirayeli, gihera mu gitondo kigeza igihe cyagenwe, hapfa+ abantu ibihumbi mirongo irindwi uhereye i Dani ukageza i Beri-Sheba.+ 16  Umumarayika+ akomeza kurambura ukuboko kwe akwerekeje i Yerusalemu ngo aharimbure; Yehova yisubiraho+ bitewe n’icyo cyago, maze abwira uwo mumarayika warimburaga abantu ati “birahagije! Manura ukuboko.” Uwo mumarayika wa Yehova yari ageze hafi y’imbuga bahuriraho ya Arawuna+ w’Umuyebusi.+ 17  Dawidi abonye uwo mumarayika wicaga abantu, abwira Yehova ati “dore ni jye wacumuye, ni jye wakoze ikibi; none se nk’izi ntama+ zo zakoze iki? Ndakwinginze, ba ari jye+ n’inzu ya data ubangurira ukuboko kwawe.” 18  Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “zamuka wubakire Yehova igicaniro ku mbuga bahuriraho ya Arawuna w’Umuyebusi.”+ 19  Dawidi arazamuka nk’uko Gadi abimubwiye, nk’uko Yehova yari yabitegetse.+ 20  Arawuna akubise amaso umwami n’abagaragu be bazaga bamusanga, ahita asohoka, yikubita hasi imbere+ y’Umwami yubamye.+ 21  Arawuna aramubaza ati “kuki umwami databuja aje ku mugaragu we?” Dawidi aramusubiza ati “nje kugura+ nawe imbuga uhuriraho kugira ngo nyubakireho Yehova igicaniro maze icyorezo+ gihagarare, gishire mu bantu.” 22  Ariko Arawuna abwira Dawidi ati “umwami databuja nayijyane,+ atambireho icyo ashaka. Dore inka zo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro hamwe n’ibyo bahurisha n’ibyo inka zikurura zihura, ubifate bibe inkwi.+ 23  Mwami, ibi byose Arawuna abihaye umwami.” Arawuna abwira umwami ati “Yehova Imana yawe akwishimire.”+ 24  Icyakora umwami abwira Arawuna ati “oya, ngomba kuyigura nawe nkaguha ikiguzi cyayo;+ sinatambira Yehova Imana yanjye ibitambo bikongorwa n’umuriro ntabiguze.”+ Nuko Dawidi agura+ iyo mbuga bahuriraho, agura n’izo nka, atanga shekeli mirongo itanu z’ifeza. 25  Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, nuko Yehova yemera ibyo basabiraga icyo gihugu bamwinginga,+ icyorezo gishira muri Isirayeli.

Ibisobanuro ahagana hasi