Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Samweli 23:1-39

23  Aya ni yo magambo aheruka ya Dawidi:+ “Amagambo ya Dawidi mwene Yesayi,+ Amagambo y’umugabo w’umunyambaraga washyizwe hejuru,+ Uwo Imana ya Yakobo yasutseho amavuta,+ Ushimagizwa mu ndirimbo+ za Isirayeli.   Umwuka wa Yehova ni wo wavugaga binyuze kuri jye,+ Kandi ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.+   Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli cyarambwiye kiti+ ‘Iyo umukiranutsi ari we utegeka,+ Agategeka atinya Imana,+   Gutegeka kwe ni nk’urumuri rw’izuba rirashe mu gitondo,+ Igitondo kitagira ibicu. Ni nk’izuba riva imvura ihise maze ibyatsi bikamera.’+   Ese inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana?+ Kuko yampaye isezerano rihoraho,+ Riteguye neza muri byose kandi rihamye.+ Kuko ari ryo gakiza+ kanjye kose n’ibyishimo byanjye byose, Ese si yo mpamvu izarikuza?+   Ariko abantu b’imburamumaro+ birukanwa+ bose nk’ibihuru by’amahwa;+ Kuko bidafatishwa ibiganza.   Kugira ngo umuntu abikoreho, Agomba kuba afite icyuma n’uruti rw’icumu, Kandi bizatwikwa n’umuriro bikongoke.”+  Aya ni yo mazina y’intwari+ za Dawidi: Yoshebu-Bashebeti+ w’i Tahakemoni, wari umutware wa ba bandi batatu. Yabanguye icumu rye yica abantu magana inani ingunga imwe.  Yakurikirwaga na Eleyazari+ mwene Dodo,+ mwene Ahohi, wari umwe muri za ntwari eshatu zari kumwe na Dawidi igihe bashotoraga Abafilisitiya. Abafilisitiya bari bateranye ngo barwane n’Abisirayeli, Abisirayeli babahunze.+ 10  Ni we wahagurutse yica Abafilisitiya, kugeza igihe ukuboko kwe kwaruhiye kukumirana n’inkota,+ maze uwo munsi Yehova atuma batsinda bidasubirwaho.+ Abandi Bisirayeli bamukurikiye bazanywe gusa no gucuza abishwe.+ 11  Uwamukurikiraga ni Shama mwene Ageye w’Umuharari.+ Hari igihe Abafilisitiya bari bakoraniye i Lehi ahari umurima w’inkori nyinshi,+ maze Abisirayeli barahunga bitewe n’Abafilisitiya. 12  Ariko we ashinga ibirindiro muri uwo murima, awirukanamo Abafilisitiya akomeza kubica, Yehova atuma Abisirayeli batsinda bidasuburwaho.+ 13  Nuko mu gihe cy’isarura, abo batatu mu batware mirongo itatu+ baramanuka bagera aho Dawidi yari ari mu buvumo bwa Adulamu,+ kandi amahema y’Abafilisitiya yari ashinze mu kibaya cya Refayimu.+ 14  Dawidi yari ahantu hagerwa bigoranye;+ icyo gihe ibirindiro by’ingabo z’Abafilisitiya zagendaga imbere y’izindi+ byari i Betelehemu. 15  Hashize akanya Dawidi avuga icyifuzo cye agira ati “uwansomya ku tuzi two mu iriba ryo ku marembo y’i Betelehemu!”+ 16  Nuko abo bagabo b’abanyambaraga batatu banyura mu nkambi y’Abafilisitiya barwana, bavoma amazi mu iriba ryo ku marembo y’i Betelehemu bayazanira Dawidi.+ Dawidi yanga kuyanywa, ayasuka+ imbere ya Yehova. 17  Aravuga ati “Yehova, ntibikabeho ko nkora ibintu nk’ibi!+ Ese nanywa amaraso+ y’abantu bahaze ubugingo bwabo bakajya kuvoma aya mazi?” Nuko ntiyemera kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n’izo ntwari eshatu. 18  Naho Abishayi+ umuvandimwe wa Yowabu mwene Seruya,+ yari umutware w’abantu mirongo itatu; yabanguye icumu rye yica abantu magana atatu, aba icyamamare nka ba bandi batatu.+ 19  Nubwo ari we wari intwari cyane kurusha abo bandi mirongo itatu, kandi akaba n’umutware wabo, ntiyigeze agera ku rwego rw’abo batatu ba mbere.+ 20  Benaya+ mwene Yehoyada,+ umugabo w’intwari wakoze byinshi i Kabuseli,+ ni we wishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu. Nanone ni we wamanutse akicira intare+ mu rwobo rw’amazi igihe shelegi yari yaguye.+ 21  Ni we wishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe.+ Nubwo uwo Munyegiputa yari afite icumu mu ntoki, Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha.+ 22  Ibyo ni byo Benaya+ mwene Yehoyada yakoze, kandi yari icyamamare nka za ntwari eshatu.+ 23  Nubwo ari we wari intwari cyane kurusha abo bandi mirongo itatu, ntiyigeze agera ku rwego rw’abo batatu; Dawidi yamugize umurinzi we.+ 24  Asaheli+ umuvandimwe wa Yowabu yari umwe muri ba bandi mirongo itatu; Eluhanani+ mwene Dodo w’i Betelehemu, 25  Shama+ w’i Harodi, Elika w’i Harodi, 26  Helesi+ w’i Paluti, Ira+ mwene Ikeshi+ w’i Tekowa, 27  Abiyezeri+ wo muri Anatoti,+ Mebunayi w’i Husha,+ 28  Salumoni w’Umwahohi,+ Maharayi+ w’i Netofa, 29  Helebu+ mwene Bayana w’i Netofa, Itayi+ mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini, 30  Benaya+ w’Umunyapiratoni, Hidayi wo mu bibaya by’i Gashi,+ 31  Abiyaluboni wo muri Araba, Azimaveti+ w’i Bahurimu, 32  Eliyahaba w’i Shaluboni, bene Yasheni, Yonatani,+ 33  Shama w’Umuharari, Ahiyamu+ mwene Sharari w’Umuharari, 34  Elifeleti mwene Ahasubayi umuhungu w’Umumakati, Eliyamu mwene Ahitofeli+ w’i Gilo, 35  Hesiro+ w’i Karumeli, Parayi w’Umwarabi, 36  Igalu mwene Natani+ w’i Soba, Bani w’Umugadi, 37  Seleki+ w’Umwamoni, Naharayi w’i Beroti, batwazaga intwaro Yowabu mwene Seruya, 38  Ira w’Umuyeteri,+ Garebu+ w’Umuyeteri 39  na Uriya+ w’Umuheti: bose hamwe bari mirongo itatu na barindwi.

Ibisobanuro ahagana hasi