Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Samweli 19:1-43

19  Nyuma yaho babwira Yowabu bati “dore umwami arimo ararira aborogera Abusalomu.”+  Nuko uwo munsi gutsinda kw’izo ngabo bihinduka icyunamo, kuko uwo munsi zumvise bavuga bati “umwami yababajwe n’umuhungu we.”  Uwo munsi ingabo zisubira mu mugi zibebera,+ zimeze nk’ingabo zifite isoni, zahunze urugamba.  Nuko umwami yitwikira mu maso, atera hejuru, araboroga ati “ayii, mwana wanjye Abusalomu! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”+  Amaherezo Yowabu yinjira mu nzu asanga umwami, aramubwira ati “uyu munsi wakojeje isoni abagaragu bawe bose kandi ari bo barokoye ubugingo bwawe,+ ubugingo bw’abahungu bawe+ n’abakobwa bawe,+ ubw’abagore bawe+ n’ubw’inshoreke zawe,+  kuko wakunze abakwanga ukanga abagukunda. Uyu munsi wagaragaje ko abatware bawe n’abagaragu bawe nta cyo bari cyo imbere yawe; uyu munsi menye ko icyari kukubera cyiza ari uko Abusalomu yari kuba akiri muzima, naho twe abandi twese tukaba twapfuye.  None rero haguruka usohoke, uvugane n’abagaragu bawe ubahumurize.+ Ndahiye Yehova ko nudasohoka nta muntu n’umwe uri bugumane nawe iri joro;+ ibyo kandi bizakubera bibi kurusha ibyago byose wahuye na byo kuva mu buto bwawe kugeza ubu.”  Maze umwami arahaguruka yicara mu marembo,+ babwira ingabo zose bati “umwami yicaye mu marembo.” Nuko Ingabo zose ziza imbere y’umwami. Ariko Abisirayeli bo bari bahunze, buri wese ajya iwe.+  Nuko abantu bose bo mu miryango yose ya Isirayeli bajya impaka bati “umwami ni we wadukijije amaboko y’abanzi bacu,+ adukiza n’amaboko y’Abafilisitiya; none dore yahunze igihugu, ahunze Abusalomu.+ 10  Abusalomu twasutseho amavuta+ ngo adutegeke na we yaguye ku rugamba.+ None ko nta cyo mukora ngo mugarure umwami?”+ 11  Umwami Dawidi atuma kuri Sadoki+ na Abiyatari+ b’abatambyi ati “mubwire abakuru b’u Buyuda+ muti ‘kuki mugiye guheruka abandi kugarura umwami mu rugo rwe, kandi ibyo Abisirayeli bose bavuze byarageze ku mwami aho ari? 12  Muri abavandimwe banjye; muri igufwa ryanjye n’umubiri wanjye.+ None kuki mugiye guheruka abandi kugarura umwami?’ 13  Kandi mubwire Amasa+ muti ‘ese nturi igufwa ryanjye n’umubiri wanjye? Imana izampane ndetse bikomeye,+ nintakugira umugaba w’ingabo mu mwanya wa Yowabu.’”+ 14  Nuko atuma Abayuda bose bahuza umutima baba nk’umuntu umwe,+ maze batuma ku mwami bati “garuka, wowe n’abagaragu bawe bose.” 15  Umwami aragaruka agera kuri Yorodani. Abo mu Buyuda na bo bajya i Gilugali+ gusanganira umwami kugira ngo bamwambutse Yorodani. 16  Shimeyi+ w’i Bahurimu,+ mwene Gera+ w’Umubenyamini, amanuka yihuta ajyana n’Abayuda gusanganira Umwami Dawidi. 17  Yari kumwe n’Ababenyamini igihumbi. (Kandi Siba+ umugaragu wo mu rugo rwa Sawuli n’abahungu be cumi na batanu+ n’abagaragu be makumyabiri na bo bari kumwe na we; nuko baraza bagera kuri Yorodani mbere y’umwami. 18  Nuko Siba arambuka kugira ngo yambutse+ abo mu rugo rw’umwami kandi amukorere ibyo ashaka.) Naho Shimeyi mwene Gera yikubita imbere y’umwami igihe yari agiye kwambuka Yorodani.+ 19  Abwira umwami ati “databuja ntiyite ku cyaha cyanjye ngo agishyire ku mutima,+ kandi ntiwibuke ikibi umugaragu wawe yakoze+ ku munsi umwami databuja yavaga i Yerusalemu. 20  Kuko umugaragu wawe nzi neza ko nacumuye; none dore uyu munsi naje mbere y’abo mu nzu ya Yozefu bose,+ manuwe no gusanganira umwami databuja.” 21  Abishayi+ mwene Seruya+ ahita avuga ati “ese ibyo byabuza Shimeyi kwicwa azira ko yavumye uwo Yehova yasutseho amavuta?”+ 22  Ariko Dawidi aravuga ati “bene Seruya mwe, ibyo bibarebaho iki+ ko uyu munsi mushaka kundwanya?+ Ese uyu munsi hari umuntu ukwiriye kwicwa muri Isirayeli?+ Ese uyu munsi sinamenye ko ndi umwami wa Isirayeli?” 23  Umwami abwira Shimeyi ati “nturi bupfe.” Nuko umwami aramurahira.+ 24  Mefibosheti+ umwuzukuru wa Sawuli na we aramanuka aza gusanganira umwami; ntiyari yarigeze akaraba ibirenge+ cyangwa ngo yiyogoshe ubwanwa bwo hejuru y’umunwa,+ cyangwa ngo amese imyambaro ye uhereye igihe umwami yagendeye, kugeza kuri uwo munsi yari agarutse amahoro. 25  Igihe yari aje i Yerusalemu gusanganira umwami, umwami aramubaza ati “Mefiboshe, kuki utaje ngo tujyane?” 26  Aramusubiza ati “mwami databuja, umugaragu wanjye+ ni we wambeshye. Kuko umugaragu wawe nari navuze nti ‘nimuntegurire indogobe nicareho njyane n’umwami,’ kuko umugaragu wawe namugaye.+ 27  Nuko abeshyera+ umugaragu wawe ku mwami databuja. Icyakora umwami databuja ameze nk’umumarayika+ w’Imana y’ukuri; none ukore icyo ubona gikwiriye mu maso yawe. 28  Umwami databuja yagombye kuba yarishe abo mu rugo rwa data bose, ariko washyize umugaragu wawe mu barira ku meza yawe.+ None se hari ikindi nakwaka+ umwami kirenze ibyo?” 29  Ariko umwami aramubwira ati “kuki ukomeza kuvuga ayo magambo yose? Ndavuze ngo wowe na Siba mugabane amasambu.”+ 30  Mefibosheti abwira umwami ati “nashaka ayajyane yose+ ubwo umwami databuja agarutse amahoro mu rugo rwe.” 31  Barizilayi+ w’Umugileyadi na we aramanuka ava i Rogelimu kugira ngo aherekeze umwami amugeze kuri Yorodani. 32  Barizilayi yari ashaje cyane, afite imyaka mirongo inani.+ Ni we wari warahaye umwami ibyokurya igihe yari i Mahanayimu,+ kuko yari afite ubutunzi bwinshi.+ 33  Umwami abwira Barizilayi ati “ngwino twambukane tujyane i Yerusalemu, ujye urira ku meza yanjye.”+ 34  Ariko Barizilayi abwira umwami ati “ubu se nshigaje imyaka ingahe ku buryo najyana n’umwami i Yerusalemu? 35  Dore ubu mfite imyaka mirongo inani.+ Ese ndacyamenya gutandukanya icyiza n’ikibi? Cyangwa ugira ngo umugaragu wawe ndacyaryoherwa n’ibyokurya n’ibyokunywa+ cyangwa ngo nyurwe+ n’indirimbo y’abahungu n’abakobwa?+ None kuki umugaragu wawe yakomeza kubera umuzigo+ umwami databuja? 36  Ko icyo umugaragu wawe yashoboye ari uguherekeza umwami akamugeza kuri Yorodani gusa, kuki umwami ashaka kunyitura bene aka kageni?+ 37  Ndakwinginze, reka umugaragu wawe nisubirire mu mugi w’iwacu, nzagwe+ hafi y’aho bahambye data na mama.+ Ariko dore umugaragu wawe Kimuhamu.+ Niyambukane n’umwami databuja; uzamukorere ibyo ubona bikwiriye.” 38  Umwami aravuga ati “Kimuhamu arambukana nanjye, kandi nzamukorera ibyo ubona ko bikwiriye; kandi ibyo uzansaba kugukorera byose nzabigukorera.” 39  Abantu bose bambuka Yorodani, umwami na we arambuka; ariko umwami asoma+ Barizilayi kandi amusabira umugisha,+ maze Barizilayi yisubirira iwe. 40  Umwami yambutse ajya i Gilugali,+ Kimuhamu yambukana na we. Abayuda bose ndetse na kimwe cya kabiri cy’Abisirayeli bambutsa umwami. 41  Nuko Abisirayeli bose basanga umwami baramubwira bati “kuki+ abavandimwe bacu bo mu muryango wa Yuda baje rwihishwa kugira ngo bakwambutse Yorodani,+ wowe n’abo mu rugo rwawe n’ingabo zawe zose?” 42  Abayuda bose basubiza Abisirayeli bati “ni uko umwami ari mwene wacu wa bugufi;+ none se kuki ibyo byabarakaza? Hari iby’umwami twariye cyangwa hari impano yatuzaniye?” 43  Icyakora Abisirayeli basubiza Abayuda bati “dufite imigabane icumi mu bwami bwa Isirayeli,+ ubwo rero na Dawidi tumufiteho uruhare runini kubarusha. None se kuki mwadusuzuguye ntimureke ngo abe ari twe tuba aba mbere+ mu kujya kugarura umwami wacu?” Ariko Abayuda barusha Abisirayeli gushega.

Ibisobanuro ahagana hasi