Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Samweli 16:1-23

16  Dawidi amaze kurenga impinga y’uwo musozi ho gato,+ Siba,+ umugaragu wa Mefibosheti,+ aza kumusanganira azanye indogobe ebyiri+ ziteguyeho ibyo kwicaraho, zikoreye imigati magana abiri,+ utugati ijana dukozwe mu mbuto zo mu mpeshyi,+ imigati ijana ikozwe mu mizabibu+ n’ikibindi kinini cya divayi.+  Umwami abaza Siba ati “ibi bintu uzanye ni iby’iki?”+ Siba aramusubiza ati “indogobe ni izo abo mu rugo rw’umwami bari bugendeho, iyi migati n’utu tugati dukozwe mu mbuto zo mu mpeshyi ni ibyo abasore+ bari burye, naho divayi ni iyo abananiriwe+ mu butayu+ bari bunywe.”  Umwami aramubaza ati “umuhungu wa shobuja ari he?”+ Siba asubiza umwami ati “asigaye i Yerusalemu, kuko yavuze ati ‘uyu munsi inzu ya Isirayeli igiye kunsubiza ubwami bwa data.’”+  Umwami abwira Siba ati “ibya Mefibosheti byose bibaye ibyawe.”+ Siba aramusubiza ati “dore nunamye+ imbere yawe. Ndagahora ntonnye mu maso y’umwami databuja.”  Umwami Dawidi aragenda agera i Bahurimu.+ Nuko haza umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi+ mwene Gera, agenda avuma Dawidi.+  Atangira gutera amabuye Dawidi n’abagaragu b’Umwami Dawidi bose, kandi abantu bose n’abagabo b’abanyambaraga bose bari iburyo n’ibumoso bwa Dawidi.  Shimeyi akagenda avuma Dawidi avuga ati “genda wa nkoramaraso we,+ genda wa mburamumaro we!+  Yehova atumye amaraso yose y’inzu ya Sawuli wamennye akugaruka, uwo wazunguye ukaba umwami, kandi Yehova ahaye ubwami bwawe umuhungu wawe Abusalomu. Dore ugeze mu makuba uzira amaraso wamennye!”+  Amaherezo Abishayi mwene Seruya+ abwira umwami ati “kuki iyi ntumbi y’imbwa+ yavuma umwami databuja?+ Ndakwinginze, reka nambuke muce umutwe.”+ 10  Ariko umwami aravuga ati “ibi birabarebaho iki+ bene Seruya mwe?+ Nimumureke amvume,+ kuko Yehova yamubwiye+ ati ‘vuma Dawidi!’ None ni nde wamubwira ati ‘ibyo ukora ni ibiki?’”+ 11  Dawidi abwira Abishayi n’abagaragu be bose ati “niba umuhungu wanjye nibyariye ahiga ubugingo bwanjye,+ Umubenyamini+ we yabura ate kumpiga! Nimumureke amvume kuko Yehova ari we wabimutumye! 12  Wenda Yehova azabirebesha+ amaso ye maze Yehova ankorere ibyiza, aho guhamwa n’umuvumo Shimeyi amvumye uyu munsi.”+ 13  Dawidi n’abo bari kumwe bakomeza kugenda uwo muhanda, Shimeyi na we agenda mu ibanga ry’umusozi ateganye na we kugira ngo amuvume,+ agenda amutera amabuye, atumura n’umukungugu mwinshi.+ 14  Umwami n’abantu bari kumwe na we bose bagera aho bajyaga bananiwe. Nuko barahagarara bararuhuka.+ 15  Abusalomu n’Abisirayeli bose binjira i Yerusalemu,+ kandi na Ahitofeli+ yari kumwe na we. 16  Hushayi+ w’Umwaruki,+ incuti ya Dawidi,+ yinjiye kwa Abusalomu aramubwira ati “umwami arakabaho!+ Umwami arakabaho!” 17  Abusalomu asubiza Hushayi ati “uko ni ko ugaragarije ineza yuje urukundo incuti yawe? Kuki utajyanye n’incuti yawe?”+ 18  Hushayi asubiza Abusalomu ati “oya; ahubwo uwo Yehova yahisemo, ndetse n’aba bantu n’Abisirayeli bose, ni we nanjye nzabera umugaragu kandi ni we nzagumana na we. 19  Reka nongere mbisubiremo. Uwo nzakorera ni nde? Si umuhungu we se? Nk’uko nakoreraga so, ni ko nawe nzagukorera.”+ 20  Nyuma yaho Abusalomu abwira Ahitofeli ati “ngaho nimungire inama.+ Nkore iki?” 21  Ahitofeli abwira Abusalomu ati “ryamana n’inshoreke so+ yasize ku rugo.+ Abisirayeli bose nibabyumva bazamenya ko watumye so+ akuzinukwa,+ maze bitume amaboko+ y’abo muri kumwe arushaho gukomera.” 22  Nuko bashingira Abusalomu ihema hejuru y’inzu,+ maze Abusalomu aryamana n’inshoreke za se,+ Abisirayeli bose babireba.+ 23  Inama Ahitofeli yatangaga muri icyo gihe, yafatwaga nk’aho ari ijambo riturutse ku Mana y’ukuri. Uko ni ko byari bimeze ku nama+ Ahitofeli+ yagiraga Dawidi, n’iyo yagiriye Abusalomu.

Ibisobanuro ahagana hasi