Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Samweli 15:1-37

15  Nyuma y’ibyo Abusalomu akoresha igare, ashaka n’amafarashi n’abantu mirongo itanu bo kwiruka imbere ye.+  Abusalomu yarazindukaga+ agahagarara ku muhanda ujya ku marembo y’umugi.+ Nuko umuntu yaba aje kureba umwami ngo amucire urubanza,+ Abusalomu akamuhamagara akamubaza ati “uturutse mu wuhe mugi?” Undi akamusubiza ati “umugaragu wawe nturutse muri umwe mu miryango ya Isirayeli.”  Abusalomu akamubwira ati “ikirego cyawe gifite ishingiro; ikibabaje ni uko nta muntu umwami yateganyije wo kukumva.”+  Akongeraho ati “iyaba nari umucamanza muri iki gihugu!+ Umuntu wese wanzanira ikirego cyangwa urubanza namurenganura rwose.”+  Nanone iyo umuntu yamwegeraga kugira ngo amwunamire, Abusalomu yaramburaga ukuboko akamufata,+ akamusoma.  Uko ni ko yagenzerezaga Abisirayeli bose bazaga kuburanira imbere y’umwami; nguko uko yigaruriye imitima y’Abisirayeli.+  Hashize imyaka mirongo ine,* Abusalomu abwira umwami ati “ndakwinginze, reka njye i Heburoni+ guhigura umuhigo nahigiye Yehova.+  Igihe umugaragu wawe nari i Geshuri+ muri Siriya, nahize umuhigo+ ndavuga nti ‘Yehova nansubiza i Yerusalemu, nanjye nzatambira Yehova igitambo.’”+  Umwami aramubwira ati “genda amahoro.”+ Undi arahaguruka ajya i Heburoni. 10  Abusalomu yohereza abatasi+ mu miryango yose ya Isirayeli, arababwira ati “nimwumva ijwi ry’ihembe, namwe muzarangurure muti ‘Abusalomu yabaye umwami+ i Heburoni!’”+ 11  Abusalomu ajyana n’abagabo magana abiri avanye i Yerusalemu. Yarabahamagaye abajyana nta cyo bakeka,+ nta kintu na kimwe bazi. 12  Igihe Abusalomu yatambaga ibitambo, yohereje intumwa i Gilo+ kumuzanira Ahitofeli+ w’i Gilo,+ wari umujyanama wa Dawidi.+ Ubwo bugambanyi+ bufata intera ikomeye, kandi umubare w’abayobokaga Abusalomu urushaho kwiyongera.+ 13  Hashize igihe, umuntu araza abwira Dawidi ati “Abusalomu yigaruriye imitima+ y’Abisirayeli.” 14  Dawidi ahita abwira abagaragu be bari kumwe na we i Yerusalemu ati “nimuhaguruke duhunge,+ kuko nitudahunga nta wuzarokoka Abusalomu! Nimugire bwangu mugende, kugira ngo atihuta akadufata, akatugirira nabi kandi akarimbuza uyu mugi inkota.”+ 15  Abagaragu b’umwami baramubwira bati “ibyo umwami databuja abona ko bikwiriye, ni byo abagaragu bawe turi bukore.”+ 16  Umwami ahagurukana n’abo mu rugo rwe bose,+ asiga abagore icumi b’inshoreke+ ku rugo. 17  Umwami afata inzira aragenda, abantu bose baramukurikira, bahagarara i Beti-Meruhaki. 18  Abagaragu be bose bambukana na we. Abanyagati bose,+ ni ukuvuga abantu magana atandatu bavuye i Gati+ bakamukurikira, hamwe n’Abakereti bose n’Abapeleti+ bose, barambuka banyura imbere y’umwami. 19  Umwami abwira Itayi+ w’Umunyagati ati “kuki ushaka kujyana natwe? Subirayo+ ubane n’umwami, kuko uri umunyamahanga. Uretse n’ibyo kandi, wavuye iwanyu uhunze. 20  Waje ejo, none uyu munsi ntangire kukuzerereza,+ ningenda ujyane nanjye aho njya hose? Subiranayo n’abavandimwe bawe, kandi Yehova azakugaragarize ineza yuje urukundo+ n’ubudahemuka!”+ 21  Ariko Itayi asubiza umwami ati “ndahiye Yehova Imana nzima n’umwami databuja+ ko twapfa twakira, aho umwami databuja azaba ari hose ari ho umugaragu wawe na we azaba ari.”+ 22  Dawidi asubiza Itayi+ ati “genda nawe wambuke.” Nuko Itayi w’Umunyagati yambukana n’abantu be bose n’abana bose bari kumwe na we. 23  Igihe abantu bose bambukaga, abo muri ako karere bose bacuraga imiborogo.+ Umwami na we yari ahagaze ku kagezi ka Kidironi,+ abantu bose bambuka banyuze umuhanda ujya mu butayu. 24  Sadoki+ n’abatambyi bose b’Abalewi+ baheka+ isanduku+ y’isezerano ry’Imana y’ukuri, na bo bari aho. Nuko batereka isanduku y’Imana y’ukuri iruhande rwa Abiyatari,+ irahaguma kugeza aho abantu bose bari bavuye mu mugi barangirije kwambuka. 25  Ariko umwami abwira Sadoki ati “subiza isanduku+ y’Imana y’ukuri mu mugi.+ Nindamuka ntonnye mu maso ya Yehova azangarura, yongere ayinyereke n’ubuturo bwayo.+ 26  Ariko naramuka avuze ati ‘sinkwishimiye,’ dore ndi hano, azangenze uko ashaka.”+ 27  Umwami abwira Sadoki umutambyi ati “nturi bamenya+ se? Ugende amahoro wowe na Abiyatari musubire mu mugi, ujyane na Ahimasi umuhungu wawe na Yonatani+ mwene Abiyatari. 28  Dore ntegerereje hafi y’ubutayu kugeza igihe muzambwirira uko byifashe.”+ 29  Nuko Sadoki na Abiyatari basubiza isanduku y’Imana y’ukuri i Yerusalemu, barahaguma. 30  Dawidi azamuka umusozi w’Imyelayo,+ agenda atambaye inkweto, arira kandi yitwikiriye umutwe.+ Abantu bari kumwe na we bose bazamuka barira,+ bitwikiriye umutwe. 31  Hanyuma baza kubwira Dawidi bati “Ahitofeli na we ari mu bafatanyije na Abusalomu+ mu bugambanyi.”+ Dawidi aravuga+ ati “Yehova,+ ndakwinginze, utume inama ya Ahitofeli ifatwa nk’iy’umupfapfa!”+ 32  Dawidi ageze mu mpinga y’umusozi aho abantu bajyaga basengera Imana, ahura na Hushayi+ w’Umwaruki+ yashishimuye imyambaro ye, yiteye n’umukungugu mu mutwe.+ 33  Ariko Dawidi aramubwira ati “niwambukana nanjye uzambera umutwaro.+ 34  Ariko usubiye mu mugi ukabwira Abusalomu uti ‘Mwami, ndi umugaragu wawe, kera nari umugaragu wa so, ari ko ubu ndi umugaragu wawe,’+ ni bwo wazapfubya+ inama za Ahitofeli. 35  Ese abatambyi, Sadoki na Abiyatari, ntibazaba bari kumwe nawe?+ Ikintu cyose uzumva mu rugo rw’umwami uzajye ukibwira Sadoki na Abiyatari.+ 36  Dore bari kumwe n’abahungu babo bombi, Ahimasi+ mwene Sadoki na Yonatani+ mwene Abiyatari. Mujye mubantumaho bambwire ikintu cyose mwumvise.” 37  Nuko Hushayi, incuti ya Dawidi,+ ajya mu mugi. Abusalomu+ na we yinjira i Yerusalemu.

Ibisobanuro ahagana hasi