Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Samweli 10:1-19

10  Hanyuma umwami w’Abamoni+ aratanga, umuhungu we Hanuni yima ingoma mu cyimbo cye.+  Dawidi abyumvise aravuga ati “nzagaragariza Hanuni mwene Nahashi ineza yuje urukundo nk’uko se yayingaragarije.”+ Dawidi atuma abagaragu be+ ngo bajye kumuhumuriza kuko yari yapfushije se. Abagaragu ba Dawidi baragenda bagera mu gihugu cy’Abamoni.  Icyakora ibikomangoma by’Abamoni bibwira shebuja Hanuni biti “ese ubona ko Dawidi yohereje abo kuguhumuriza abitewe n’uko yubashye so? Icyatumye Dawidi yohereza abagaragu be ni ukugira ngo agenzure umugi,+ awutate maze awurimbure.”+  Hanuni afata abagaragu ba Dawidi abogosha ubwanwa uruhande rumwe,+ aca imyambaro yabo mo kabiri ayigeza ku kibuno, arangije arabohereza baragenda.+  Hanyuma abantu baza kubibwira Dawidi, na we ahita yohereza intumwa yo kubasanganira kuko bumvaga bakozwe n’isoni cyane. Umwami aravuga ati “nimugume i Yeriko+ kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzakurira bukaba bwinshi, hanyuma muzabone kugaruka.”  Nyuma yaho, Abamoni babonye ko Dawidi yabazinutswe,+ bohereza intumwa zo kugurira Abasiriya b’i Beti-Rehobu+ n’Abasiriya b’i Soba,+ babaha ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza, bagurira umwami w’i Maka+ abaha ingabo igihumbi, n’ab’Ishitobu babaha ingabo ibihumbi cumi na bibiri.  Dawidi abyumvise yohereza Yowabu n’ingabo zose n’abagabo b’abanyambaraga.+  Abamoni barasohoka birema inteko ku irembo ry’umugi, Abasiriya b’i Soba n’ab’i Rehobu+ n’ingabo zo muri Ishitobu n’iz’i Maka na bo birema inteko mu gasozi.+  Yowabu abonye ko ibitero bimuturutse imbere n’inyuma, atoranya abagabo b’intwari kurusha abandi+ muri Isirayeli, abaremamo inteko ngo barwane n’Abasiriya. 10  Ingabo zisigaye azishinga murumuna we Abishayi+ ngo azirememo inteko zirwane n’Abamoni.+ 11  Aramubwira ati “Abasiriya nibandusha imbaraga, uze kuntabara. Nawe Abamoni nibakurusha imbaraga, ndaza ngutabare.+ 12  Komera, kuko tugomba kuba intwari+ tukarwanirira ubwoko bwacu n’imigi y’Imana yacu.+ Yehova na we ari buze gukora ibyo abona bikwiriye mu maso ye.”+ 13  Yowabu n’ingabo zari kumwe na we basatira Abasiriya bararwana, maze Abasiriya baramuhunga.+ 14  Abamoni babonye ko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi basubira mu mugi.+ Yowabu areka gukurikirana Abamoni, agaruka i Yerusalemu.+ 15  Abasiriya babonye ko Abisirayeli babatsinze, barongera barikorakoranya. 16  Hadadezeri+ atuma ku Basiriya bari mu karere ko kuri rwa Ruzi,+ baraza bagera i Helamu bayobowe na Shobaki+ umugaba w’ingabo za Hadadezeri. 17  Babibwiye Dawidi, ahita akoranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani agera i Helamu. Abasiriya birema inteko basanganira Dawidi, batangira kumurwanya.+ 18  Ariko Abasiriya bahunga+ Abisirayeli; Dawidi yica Abasiriya magana arindwi bagendera ku magare y’intambara,+ n’abandi ibihumbi mirongo ine bagendera ku mafarashi. Yica na Shobaki umugaba w’ingabo zabo, amutsinda aho.+ 19  Abami bose+ bari abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisirayeli babatsinze,+ bihutira kugirana na bo amasezerano y’amahoro, baba abagaragu babo.+ Nuko Abasiriya ntibongera gutinyuka gutabara Abamoni.+

Ibisobanuro ahagana hasi