Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 9:1-31

9  Umwamikazi w’i Sheba+ aza kumva ibya Salomo. Nuko aza i Yerusalemu kumugerageza amubaza ibibazo by’isobe.+ Aza ashagawe n’abantu benshi cyane, azanye ingamiya+ zihetse amavuta ahumura,+ na zahabu+ nyinshi cyane n’amabuye y’agaciro.+ Amaherezo yinjira kwa Salomo amubwira ibyari bimuri ku mutima byose.+  Salomo amusubiza ibibazo byose yamubajije.+ Nta kintu na kimwe cyamunaniye ngo akiburire igisubizo.+  Nuko umwamikazi w’i Sheba abonye ukuntu Salomo yari afite ubwenge bwinshi,+ akabona n’inzu yari yarubatse,+  ibyokurya byo ku meza ye,+ uburyo abagaragu be bicaraga ku meza, uko abahereza ibyokurya bakoraga n’uko bari bambaye,+ uko abahereza ibyokunywa bakoraga+ n’uko bari bambaye n’ibitambo bikongorwa n’umuriro+ yatambiraga buri gihe mu nzu ya Yehova,+ aratangara cyane.  Ni ko kubwira umwami ati “ibyo numvise bakuvugaho ndi mu gihugu cyanjye n’iby’ubwenge bwawe, nsanze ari ukuri.+  Nyamara sinigeze mbyemera+ kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye.+ None nsanze ibyo nabwiwe ku birebana n’ubwenge bwawe bwinshi+ ari bike cyane. Ibyo mbonye birenze ibyo numvise.+  Abantu bawe barahirwa.+ Hahirwa aba bagaragu bawe bahora imbere yawe bumva ubwenge bwawe!+  Yehova Imana yawe asingizwe,+ we wakwishimiye+ akagushyira ku ntebe ye y’ubwami,+ ukaba umwami utegekera Yehova Imana yawe.+ Kubera ko Imana yawe yakunze+ Isirayeli igashaka ko ikomeza kubaho kugeza ibihe bitarondoreka, yagushyizeho ngo ube umwami wayo,+ ucire abantu imanza zitabera+ kandi zikiranuka.”+  Umwamikazi w’i Sheba aha umwami italanto ijana na makumyabiri za zahabu,+ amavuta ahumura+ atagira ingano n’amabuye y’agaciro.+ Nta kindi gihe hongeye kuboneka amavuta ahumura menshi nk’ayo uwo mwamikazi yatuye Umwami Salomo.+ 10  Nanone kandi, abagaragu ba Hiramu+ n’abagaragu ba Salomo bazanaga zahabu+ ivuye muri Ofiri, bakazana n’imbaho z’ibiti byitwa alumugimu+ n’amabuye y’agaciro.+ 11  Muri izo mbaho z’ibiti byitwa alumugimu, umwami akoramo amadarajya*+ y’inzu ya Yehova n’ay’inzu y’umwami,+ abazamo n’inanga+ na nebelu+ z’abaririmbyi.+ Mu gihugu cy’u Buyuda ntihari harigeze haboneka imbaho zimeze zityo. 12  Umwami Salomo aha umwamikazi+ w’i Sheba ibyo yifuzaga byose yamusabye, birusha agaciro ibyo yari yazaniye umwami. Nuko uwo mwamikazi arahindukira asubira mu gihugu cye, ajyana n’abagaragu be.+ 13  Zahabu+ yose Salomo yabonaga buri mwaka yapimaga italanto magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu, 14  utabariyemo iyazanwaga n’abagenza n’abacuruzi,+ hamwe na zahabu n’ifeza abami bose b’Abarabu+ na ba guverineri bo mu gihugu bazaniraga Salomo. 15  Umwami Salomo acura ingabo nini magana abiri za zahabu ivangiye+ (buri ngabo nini ayiyagirizaho zahabu ivangiye ingana na shekeli magana atandatu),+ 16  acura n’ingabo nto magana atatu muri zahabu ivangiye (buri ngabo nto ayiyagirizaho mina* eshatu za zahabu).+ Nuko umwami azishyira mu Nzu y’Ishyamba rya Libani.+ 17  Hanyuma umwami akora intebe ya cyami nini mu mahembe y’inzovu, ayiyagirizaho zahabu itunganyijwe.+ 18  Iyo ntebe yari ifite amadarajya atandatu agana aho bicara, kandi yari ifite agatebe k’ibirenge gacuzwe muri zahabu (byari bifatanye). Buri ruhande rw’aho bicara rwari rufite aho kurambika inkokora,+ kandi kuri buri ruhande hari igishushanyo cy’intare.+ 19  Kuri ayo madarajya atandatu hari ibishushanyo cumi na bibiri by’intare,+ bitandatu muri buri ruhande. Nta bundi bwami bwari bwarakoze intebe nk’iyo.+ 20  Ibintu Umwami Salomo yanyweshaga byose+ byari bikozwe muri zahabu,+ kandi ibikoresho byose byo mu Nzu y’Ishyamba rya Libani+ byari bicuzwe muri zahabu itunganyijwe. Nta kintu na kimwe cyari gikozwe mu ifeza, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza yari ubusa.+ 21  Umwami yari afite amato yajyaga i Tarushishi+ ajyanye n’abagaragu ba Hiramu.+ Buri myaka itatu, ayo mato y’i Tarushishi yazanaga zahabu, ifeza,+ amahembe y’inzovu,+ inkende n’inyoni zitwa tawusi.+ 22  Umwami Salomo yarushaga ubutunzi+ n’ubwenge+ abandi bami bose bo ku isi. 23  Abami bo ku isi bose bashakaga+ kureba Salomo kugira ngo bumve ubwenge+ Imana y’ukuri yari yarashyize mu mutima we.+ 24  Uwazaga wese yazanaga impano:+ ibintu bicuzwe mu ifeza, ibicuzwe muri zahabu,+ imyambaro,+ intwaro, amavuta ahumura neza, amafarashi n’inyumbu. Uko ni ko buri mwaka byagendaga.+ 25  Salomo yari afite ibiraro ibihumbi bine by’amafarashi,+ amagare y’intambara+ n’amafarashi ibihumbi cumi na bibiri, bikaba mu migi y’amagare y’intambara+ no hafi y’umwami i Yerusalemu. 26  Salomo yategekaga abami bose kuva kuri rwa Ruzi kugeza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa.+ 27  Nanone umwami yatumye ifeza ihinduka nk’amabuye muri Yerusalemu, ibiti by’amasederi bihinduka nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini+ byo muri Shefela,+ bitewe n’ubwinshi bwabyo.+ 28  Hari abantu bazaniraga Salomo amafarashi+ bayakuye muri Egiputa+ no mu bindi bihugu byose. 29  Ibindi bintu Salomo yakoze,+ ibya mbere n’ibya nyuma, byanditswe mu magambo y’umuhanuzi Natani,+ mu buhanuzi bwa Ahiya+ w’i Shilo+ no mu byo bamenya Ido+ yeretswe ku birebana na Yerobowamu+ mwene Nebati,+ akabyandika. 30  Salomo yamaze imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yerusalemu, ategeka Isirayeli yose. 31  Amaherezo Salomo aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu Murwa wa se Dawidi,+ Rehobowamu+ umuhungu we yima ingoma mu cyimbo cye.+

Ibisobanuro ahagana hasi