Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 8:1-18

8  Hashize imyaka makumyabiri,+ ari na yo myaka Salomo yamaze yubaka inzu ya Yehova+ n’inzu ye,+  ni bwo yongeye kubaka imigi yari yarahawe na Hiramu,+ ayituzamo Abisirayeli.  Nanone Salomo yateye i Hamati-Soba arahatsinda.  Nuko yongera kubaka i Tadimori mu butayu n’imigi yose yo guhunikwamo+ imyaka yari yarubatse i Hamati.+  Yubaka Beti-Horoni ya Ruguru+ na Beti-Horoni y’Epfo,+ imigi yari igoswe n’inkuta,+ ikingishijwe inzugi n’ibihindizo,+  yubaka Balati,+ imigi yose yo guhunikwamo imyaka yari yarabaye iya Salomo, imigi yose y’amagare y’intambara+ n’iy’abagendera ku mafarashi,+ yubaka n’ibindi yifuzaga+ kubaka byose muri Yerusalemu, muri Libani+ no mu gihugu cyose yategekaga.  Abari barasigaye bose bo mu Baheti,+ Abamori,+ Abaperizi,+ Abahivi+ n’Abayebusi,+ batari Abisirayeli,+  ni ukuvuga abana babo bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura,+ Salomo abakoresha+ imirimo y’agahato kugeza n’uyu munsi.+  Nta n’umwe mu Bisirayeli Salomo yagize umugaragu;+ ahubwo bari abasirikare be,+ abatware bakuru b’ingabo ze, abatware b’abagendera mu magare ye y’intambara+ n’ab’abagendera ku mafarashi ye.+ 10  Abakuru b’abari bahagarariye imirimo+ ya Salomo bari magana abiri na mirongo itanu; ni bo bari bahagarariye abakoraga imirimo.+ 11  Salomo yakuye umukobwa wa Farawo+ mu Murwa wa Dawidi+ amujyana mu nzu yari yaramwubakiye,+ kuko Salomo yavugaga ati “nubwo ari umugore wanjye ntakwiriye kuba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli, kuko ahantu isanduku ya Yehova yigeze kugera ari ahera.”+ 12  Nuko Salomo atambira Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro+ ku gicaniro+ cya Yehova yari yarubatse imbere y’ibaraza.+ 13  Buri munsi+ yatambaga ibitambo nk’uko Mose yabitegetse, agatamba ibyo ku masabato,+ ibyo ku mboneko z’ukwezi+ n’ibyo ku minsi mikuru yategetswe+ yizihizwaga gatatu mu mwaka:+ ku munsi mukuru w’imigati idasembuwe,+ ku munsi mukuru w’ibyumweru+ no ku munsi mukuru w’ingando.+ 14  Nanone yashyize abatambyi mu matsinda+ bakoreramo imirimo akurikije itegeko rya se Dawidi.+ Abalewi+ abashyira mu myanya yabo kugira ngo bajye basingiza+ Imana kandi bakorere+ imbere y’abatambyi buri munsi;+ abarinzi b’amarembo abashyira mu matsinda yabo ku marembo atandukanye,+ kuko iryo ryari itegeko rya Dawidi umuntu w’Imana y’ukuri. 15  Ntibatandukiriye itegeko umwami yahaye abatambyi n’Abalewi ku birebana n’ikintu icyo ari cyo cyose no ku birebana n’ibyari mu bubiko.+ 16  Imirimo Salomo yakoze yose yagenze neza+ uhereye umunsi yashyiriyeho urufatiro rw’inzu ya Yehova kugeza igihe yayirangirije.+ Nuko inzu ya Yehova iruzura.+ 17  Icyo gihe ni bwo Salomo yagiye muri Esiyoni-Geberi+ no muri Eloti+ ku nkombe y’inyanja, mu gihugu cya Edomu.+ 18  Hiramu+ yajyaga atuma abagaragu be kuri Salomo, akamwoherereza amato n’abagaragu be bamenyereye inyanja,+ bakajyana n’abagaragu ba Salomo muri Ofiri,+ bagakurayo italanto+ magana ane na mirongo itanu za zahabu,+ bakazizanira Umwami Salomo.+

Ibisobanuro ahagana hasi