Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 36:1-23

36  Nyuma yaho abaturage bo muri icyo gihugu bafata Yehowahazi+ umuhungu wa Yosiya, baramwimika asimbura se ku ngoma i Yerusalemu.+  Yehowahazi yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itatu, amara amezi atatu ku ngoma i Yerusalemu.+  Ariko umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu,+ ategeka igihugu gutanga icyiru cy’italanto ijana z’ifeza+ n’italanto imwe ya zahabu.  Nanone umwami+ wa Egiputa yimitse Eliyakimu+ umuvandimwe we aba umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu, ahindura izina rye amwita Yehoyakimu. Neko+ afata umuvandimwe we Yehowahazi amujyana muri Egiputa.+  Yehoyakimu+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’umwe ku ngoma i Yerusalemu.+ Yakoze ibibi mu maso ya Yehova Imana ye.+  Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yaramuteye+ kugira ngo amuboheshe iminyururu ibiri y’umuringa amujyane i Babuloni.+  Nebukadinezari+ yafashe bimwe mu bikoresho+ byo mu nzu ya Yehova abijyana i Babuloni, abishyira mu ngoro ye.+  Ibindi bintu Yehoyakimu yakoze,+ ibizira+ byose yakoze n’ibindi bintu bibi byamuranze, byanditse mu Gitabo+ cy’Abami ba Isirayeli n’u Buyuda. Nuko umuhungu we Yehoyakini+ yima ingoma mu cyimbo cye.  Yehoyakini+ yimye ingoma afite imyaka cumi n’umunani, amara amezi atatu+ n’iminsi icumi ku ngoma i Yerusalemu. Yakoze ibibi mu maso ya Yehova.+ 10  Nuko mu ntangiriro+ z’umwaka, Umwami Nebukadinezari yohereza+ ingabo zifata Yehoyakini zimujyana i Babuloni+ hamwe n’ibikoresho by’agaciro byo mu nzu ya Yehova.+ Hanyuma yimika Sedekiya,+ se wabo wa Yehoyakini, aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu.+ 11  Sedekiya+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’umwe, amara imyaka cumi n’umwe ku ngoma i Yerusalemu.+ 12  Yakoze ibibi+ mu maso ya Yehova Imana ye. Ntiyicishije bugufi+ imbere ya Yeremiya,+ umuhanuzi+ wavugaga mu izina rya Yehova. 13  Yigometse+ no ku Mwami Nebukadinezari wari waramurahije mu izina ry’Imana.+ Yakomeje gushinga+ ijosi no kwinangira+ umutima, yanga guhindukirira Yehova Imana ya Isirayeli. 14  Ndetse n’abakuru b’abatambyi+ bose hamwe na rubanda babaye abahemu bikabije, bakora ibizira byose+ byakorwaga n’amahanga, bahumanya inzu Yehova yari yarejeje i Yerusalemu.+ 15  Yehova Imana ya ba sekuruza yari yarakomeje kubaburira abatumaho intumwa ze,+ agakomeza kubaha imiburo, kuko yagiriraga impuhwe ubwoko bwe+ n’ubuturo bwe.+ 16  Ariko bakomeje kunnyega+ intumwa Imana y’ukuri yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoba+ abahanuzi bayo, kugeza ubwo Yehova yarakariye+ cyane ubwoko bwe, ku buryo batari bagishoboye gukira.+ 17  Nuko abateza umwami w’Abakaludaya+ yicishiriza inkota+ abasore mu rusengero rwabo,+ ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abasaza rukukuri.+ Bose Imana yabahanye mu maboko ye. 18  Afata ibikoresho+ byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini+ n’ibito, ubutunzi+ bwo mu nzu ya Yehova, ubwo mu nzu y’umwami+ no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni. 19  Nuko atwika inzu y’Imana y’ukuri,+ asenya inkuta+ z’i Yerusalemu, iminara yose yo guturwamo ndetse n’ibintu by’agaciro byose+ byari bihari arabitwika, byose birarimbuka.+ 20  Abasigaye baticishijwe inkota yabajyanye ho iminyago i Babuloni,+ baba abagaragu be+ n’ab’abahungu be kugeza igihe ubwami bw’Abaperesi+ bwatangiriye gutegeka, 21  kugira ngo asohoze amagambo Yehova yavuze binyuze kuri Yeremiya,+ kugeza aho ubutaka bwari kurangiriza kuruhuka amasabato yabwo yose.+ Iminsi yose bwamaze bwarabaye umusaka bwaziririje isabato, kugira ngo bwuzuze imyaka mirongo irindwi.+ 22  Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Kuro+ umwami w’u Buperesi,+ Yehova yakanguye umutima+ wa Kuro umwami w’u Buperesi, kugira ngo ijambo Yehova+ yavugiye mu kanwa ka Yeremiya+ risohore, maze Kuro uwo ategeka ko mu bwami bwe hose batangaza mu magambo no mu nyandiko,+ bati 23  “uku ni ko Kuro umwami w’u Buperesi+ avuga ati ‘Yehova Imana yo mu ijuru yampaye ubwami bwose bwo mu isi,+ kandi we ubwe yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu ho mu Buyuda.+ Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe,+ Yehova Imana ye abane na we.+ Mumureke ajyeyo.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi