Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 34:1-33

34  Yosiya+ yimye ingoma afite imyaka umunani,+ amara imyaka mirongo itatu n’umwe ku ngoma i Yerusalemu.+  Yakoze ibyiza mu maso ya Yehova,+ agendera mu nzira za sekuruza Dawidi,+ ntiyateshuka ngo ace iburyo cyangwa ibumoso.+  Nuko mu mwaka wa munani w’ingoma ye, igihe yari akiri muto,+ atangira gushaka+ Imana ya sekuruza Dawidi. Hanyuma mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ye, atangira kweza+ u Buyuda na Yerusalemu, akuraho utununga,+ inkingi zera z’ibiti,+ ibishushanyo bibajwe+ n’ibishushanyo biyagijwe.  Nanone yategetse ko basenya ibicaniro+ bya Bayali,+ ibyotero by’umubavu+ byari hejuru yabyo abikuraho. Yajanjaguye inkingi zera z’ibiti,+ ibishushanyo bibajwe+ n’ibishushanyo biyagijwe, abihindura ifu,+ arangije ayinyanyagiza ku mva z’ababitambiraga ibitambo,+  atwikira n’amagufwa+ y’abatambyi ku bicaniro byabo.+ Nguko uko yejeje u Buyuda na Yerusalemu.  Nanone yagiye mu migi yo mu Bamanase,+ mu Befurayimu,+ mu Basimeyoni kugeza mu Banafutali, no mu turere twose tuhakikije twabaye amatongo,  asenya ibicaniro+ n’inkingi zera z’ibiti,+ ajanjagura ibishushanyo bibajwe+ abihindura ifu,+ asenya n’ibicaniro byose byoserezwagaho umubavu+ byo mu gihugu cya Isirayeli cyose, arangije agaruka i Yerusalemu.  Mu mwaka wa cumi n’umunani+ w’ingoma ye, amaze kweza igihugu n’inzu, yohereje Shafani+ mwene Asaliya, Maseya umutware w’umugi na Yowa mwene Yowahazi wari umwanditsi, kugira ngo basane+ inzu ya Yehova Imana ye.  Nuko bajya kureba umutambyi mukuru Hilukiya+ bamuha amafaranga yari yazanywe mu nzu y’Imana, ayo Abalewi b’abarinzi b’amarembo+ bari bakusanyije bayakuye mu Bamanase,+ mu Befurayimu+ no mu bandi Bisirayeli bose,+ mu Bayuda n’Ababenyamini bose no mu batuye i Yerusalemu. 10  Bayashyikiriza abashyizweho ngo bahagararire imirimo ku nzu ya Yehova,+ na bo bayaha abakozi bakoraga ku nzu ya Yehova kugira ngo bayakoreshe basana ahasenyutse kuri iyo nzu. 11  Nuko bayaha abanyabukorikori n’abubatsi+ kugira ngo bagure amabuye aconze,+ ibiti byo gukoramo ibifashi n’ibyo kuvanamo imbaho zo kubaka inzu abami+ b’u Buyuda bari barangije. 12  Abo bagabo bakoranaga ubudahemuka+ umurimo wabo. Bari bahagarariwe na Yahati na Obadiya, Abalewi b’Abamerari,+ na Zekariya na Meshulamu b’Abakohati,+ bari barashyizweho ngo babe abagenzuzi. Abo Balewi bose bari abahanga mu gucuranga ibikoresho by’umuzika+ 13  ni bo bagenzuraga abari bashinzwe kwikorera imitwaro,+ bakanagenzura+ abari bashinzwe gukora imirimo itandukanye bose. Nanone mu Balewi+ harimo abanditsi,+ abatware n’abarinzi b’amarembo.+ 14  Nuko igihe basohoraga amafaranga+ yazanwaga mu nzu ya Yehova, umutambyi Hilukiya+ abona igitabo+ cy’amategeko ya Yehova+ yatanzwe binyuze kuri Mose.+ 15  Hilukiya abwira umunyamabanga Shafani+ ati “nabonye igitabo cy’amategeko mu nzu ya Yehova.” Hilukiya ahereza Shafani icyo gitabo. 16  Hanyuma Shafani ashyira icyo gitabo umwami, aramubwira ati “abagaragu bawe barimo barakora imirimo yose wabahaye. 17  Basuka amafaranga basanze mu nzu ya Yehova, bakayashyikiriza abashyizweho ngo bahagararire imirimo hamwe n’abashinzwe gukora imirimo.”+ 18  Umunyamabanga Shafani arongera abwira umwami ati “hari igitabo+ umutambyi Hilukiya yampaye.”+ Shafani atangira kugisomera imbere y’umwami.+ 19  Umwami yumvise amagambo yanditse mu mategeko ahita ashishimura imyambaro ye.+ 20  Nuko umwami ategeka Hilukiya,+ Ahikamu+ mwene Shafani, Abudoni mwene Mika, Shafani+ wari umunyamabanga+ na Asaya+ wari umugaragu w’umwami, ati 21  “nimugende mumbarize+ Yehova,+ mubarize n’abasigaye muri Isirayeli no mu Buyuda, ku birebana n’amagambo ari muri iki gitabo+ cyabonetse, kuko Yehova agiye kudusukaho uburakari bwe bwinshi,+ bitewe n’uko ba sogokuruza batumviye ijambo rya Yehova ngo bakore ibyanditswe muri iki gitabo byose.”+ 22  Nuko Hilukiya n’abo umwami yari yavuze bajya kureba umuhanuzikazi+ Hulida,+ wari muka Shalumu wari ushinzwe imyambaro.+ Shalumu yari mwene Tikuva mwene Haruhasi. Uwo muhanuzikazi Hulida yari atuye mu gice gishya cy’umugi wa Yerusalemu. Bamubwira ibyo batumwe, 23  maze Hulida arababwira ati “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati ‘mubwire uwo muntu wabantumyeho muti 24  “Yehova aravuze ati ‘ngiye guteza ibyago+ aha hantu n’abaturage baho,+ mbateze n’imivumo yose+ yanditse mu gitabo cyasomewe imbere y’umwami w’u Buyuda,+ 25  kuko bantaye+ bakosereza ibitambo izindi mana,+ bakandakaza+ bitewe n’ibikorwa byabo byose.+ Ku bw’ibyo ngiye gusuka uburakari+ bwanjye aha hantu kandi ntibuzazima.’”+ 26  Naho umwami w’u Buyuda wabatumye kumubariza Yehova, mumubwire muti “ku birebana n’amagambo+ wumvise, Yehova Imana ya Isirayeli aravuze+ ati 27  ‘kubera ko umaze kumva urubanza naciriye aha hantu n’abaturage baho, byagukoze ku mutima+ ukicisha bugufi+ imbere y’Imana, ukicisha bugufi imbere yanjye,+ ugashishimura+ imyambaro yawe ukaririra imbere yanjye, nanjye nakumvise,’+ ni ko Yehova avuga. 28  ‘Nzagusangisha ba sokuruza, ushyirwe mu mva yawe amahoro;+ amaso yawe ntazabona ibyago byose+ nzateza aha hantu n’abaturage baho.’”’”+ Baraza babwira umwami ayo magambo. 29  Nuko umwami atumaho abakuru bose b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu, barakorana.+ 30  Hanyuma umwami ajya mu nzu ya Yehova+ ari kumwe n’abaturage b’i Buyuda n’i Yerusalemu bose, n’abatambyi+ n’Abalewi na rubanda rwose, aboroheje n’abakomeye. Abasomera+ amagambo yose yanditse mu gitabo cy’isezerano bari babonye mu nzu ya Yehova.+ 31  Umwami ahagarara mu mwanya we,+ agirana na Yehova isezerano+ ry’uko bari gukurikira Yehova, bakumvira amategeko ye,+ amabwiriza ye+ n’ibyo yahamije,+ babigiranye umutima wabo wose+ n’ubugingo bwabo bwose,+ bagakora+ ibihuje n’amagambo y’isezerano yari yanditse muri icyo gitabo.+ 32  Hanyuma asaba abari i Yerusalemu no mu Bubenyamini kubahiriza iryo sezerano. Nuko abaturage b’i Yerusalemu bakora ibihuje n’isezerano ry’Imana, Imana ya ba sekuruza.+ 33  Nyuma y’ibyo, Yosiya akura ibizira byose+ mu ntara z’Abisirayeli,+ ategeka abari muri Isirayeli gukorera Yehova Imana yabo. Mu minsi ye yose, ntibigeze bateshuka ngo bareke gukurikira Yehova Imana ya ba sekuruza.+

Ibisobanuro ahagana hasi