Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 29:1-36

29  Hezekiya+ yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Abiya, akaba umukobwa wa Zekariya.+  Yakoze ibyiza mu maso+ ya Yehova nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze byose.+  Mu mwaka wa mbere w’ingoma ye, mu kwezi kwa mbere, yakinguye imiryango y’inzu ya Yehova atangira kuyisana.+  Hanyuma azana abatambyi n’Abalewi abakoranyiriza mu mbuga+ iri mu burasirazuba.  Nuko arababwira ati “nimuntege amatwi mwa Balewi mwe. Nimwiyeze+ mweze n’inzu ya Yehova Imana ya ba sokuruza, musohore ikintu cyose gihumanye mugikure ahera.+  Ababyeyi bacu barahemutse+ bakora ibibi mu maso ya Yehova Imana yacu.+ Baramutaye+ barahindukira, batera umugongo urusengero rwa Yehova.+  Nanone bafunze imiryango+ y’ibaraza ry’urusengero, ntibacana amatara,+ ntibosa imibavu+ kandi ntibajya ahera ngo bahatambire Imana ya Isirayeli ibitambo bikongorwa n’umuriro.+  Ibyo byatumye Yehova arakarira+ u Buyuda na Yerusalemu, ku buryo ubabonye wese ahinda umushyitsi,+ akumirwa+ agakubita ikivugirizo+ nk’uko namwe mubyirebera n’amaso yanyu.  Dore ba sogokuruza bishwe n’inkota,+ kandi abahungu bacu, abakobwa bacu n’abagore bacu bajyanywe ho iminyago kubera iyo mpamvu.+ 10  None nifuje mu mutima wanjye kugirana isezerano+ na Yehova Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwe bugurumana butuveho. 11  Nuko rero bana banjye, mwe guterera agati mu ryinyo,+ kuko ari mwe Yehova yatoranyije ngo mujye muhagarara imbere ye mumukorere,+ mukomeze kuba abakozi be+ kandi mumwosereze ibitambo.”+ 12  Nuko Abalewi+ barahaguruka. Abo ni Mahati mwene Amasayi na Yoweli mwene Azariya wo mu Bakohati;+ mu Bamerari+ ni Kishi mwene Abudi na Azariya mwene Yehaleleli; mu Bagerushoni+ ni Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa; 13  muri bene Elizafani+ ni Shimuri mwene Yeweli, naho muri bene Asafu+ ni Zekariya na Mataniya; 14  muri bene Hemani+ ni Yehiyeli na Shimeyi, naho muri bene Yedutuni+ ni Shemaya na Uziyeli. 15  Nuko bakoranya abavandimwe babo, bariyeza+ baraza nk’uko umwami yari yabitegetse akurikije ibyo Yehova yavuze,+ kugira ngo beze+ inzu ya Yehova. 16  Abatambyi binjira mu nzu ya Yehova kugira ngo bayeze. Basohora ibintu byose bihumanye byari biri mu rusengero rwa Yehova, babishyira mu rugo+ rw’inzu ya Yehova. Hanyuma Abalewi barabifata babijyana inyuma y’umugi mu kibaya cya Kidironi.+ 17  Batangiye kweza urusengero ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere; ku munsi wa munani w’uko kwezi bari bageze ku ibaraza+ ry’inzu ya Yehova. Bamaze indi minsi umunani beza inzu ya Yehova, barangiza ku munsi wa cumi n’itandatu w’ukwezi kwa mbere.+ 18  Ibyo birangiye bajya kureba umwami Hezekiya, baramubwira bati “twejeje inzu ya Yehova yose, igicaniro+ cyoserezwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibikoresho+ byacyo byose n’ameza+ ashyirwaho imigati yo kugerekeranya, n’ibikoresho byayo byose.+ 19  Ibikoresho+ byose Umwami Ahazi+ yari yaratumye bidakoreshwa igihe yari ku ngoma yarabaye umuhemu,+ twarabiteguye turabyeza;+ biri hariya imbere y’igicaniro cya Yehova.” 20  Nuko umwami Hezekiya+ azinduka kare mu gitondo,+ akoranya abatware+ b’umugi bose barazamuka bajya ku nzu ya Yehova. 21  Baza bazanye ibimasa birindwi,+ amapfizi y’intama arindwi n’amasekurume y’ihene arindwi yo gutamba ho ibitambo bitambirwa ibyaha,+ byo gutambira ubwami, urusengero n’u Buyuda. Hezekiya asaba abatambyi+ bene Aroni kubitambira ku gicaniro cya Yehova. 22  Nuko babaga+ izo nka, abatambyi bafata amaraso+ bayaminjagira+ ku gicaniro. Hanyuma babaga amapfizi y’intama,+ amaraso bayaminjagira+ ku gicaniro, babaga n’amasekurume y’intama, amaraso bayaminjagira ku gicaniro. 23  Bazana amasekurume y’ihene+ yo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha, bayegereza umwami n’iteraniro, bayarambikaho ibiganza.+ 24  Abatambyi barayabaga, bayatambira ku gicaniro hamwe n’amaraso yayo ngo abe igitambo gitambirwa ibyaha, kugira ngo kibere impongano Abisirayeli bose.+ Umwami yari yavuze ko igitambo gikongorwa n’umuriro n’igitambo gitambirwa ibyaha bitambirwa+ Abisirayeli bose.+ 25  Hagati aho umwami yari yategetse Abalewi+ guhagarara ku nzu ya Yehova bafite ibyuma birangira,+ nebelu+ n’inanga,+ nk’uko byategetswe na Dawidi+ na Gadi+ wari bamenya w’umwami hamwe n’umuhanuzi Natani,+ kuko Yehova ari we watanze iryo tegeko binyuze ku bahanuzi be.+ 26  Abalewi bahagarara bafite ibikoresho by’umuzika+ byakozwe na Dawidi, naho abatambyi bafite impanda.+ 27  Hanyuma Hezekiya ategeka ko batambira ku gicaniro igitambo gikongorwa n’umuriro. Nuko batangiye gutamba icyo gitambo, baririmba indirimbo+ ya Yehova kandi bavuza impanda bayobowe n’abacurangaga ibikoresho by’umuzika bya Dawidi, umwami wa Isirayeli. 28  Igihe indirimbo zaririmbwaga+ n’impanda zivuzwa, abagize iteraniro bose bari bunamye;+ bikomeza bityo kugeza igihe bamariye gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro. 29  Barangije gutamba icyo gitambo, umwami n’abo bari kumwe bose bikubita hasi bubamye.+ 30  Umwami Hezekiya n’abatware+ bategeka Abalewi gusingiza Yehova bakoresheje zaburi za Dawidi+ n’iza Asafu+ bamenya. Nuko basingiza Imana bishimye cyane,+ bakomeza kubama.+ 31  Amaherezo Hezekiya aravuga ati “dore mwujuje+ ububasha mu biganza byanyu kugira ngo mukorere Yehova. Nimuzane mu nzu ya Yehova ibitambo by’ishimwe+ n’ibindi bitambo.”+ Abagize iteraniro batangira kuzana ibitambo by’ishimwe n’ibindi bitambo, kandi umuntu wese wemejwe n’umutima we azana igitambo gikongorwa n’umuriro.+ 32  Ibitambo bikongorwa n’umuriro abagize iteraniro bazanye ni inka mirongo irindwi, amapfizi y’intama ijana n’amasekurume y’intama magana abiri; byose byatambiwe Yehova ho igitambo gikongorwa n’umuriro.+ 33  Bazanye n’amaturo yera y’inka magana atandatu n’intama ibihumbi bitatu. 34  Icyakora abatambyi+ bari bake cyane ku buryo batashoboraga kubaga amatungo yose yatambwe ho ibitambo bikongorwa n’umuriro.+ Nuko abavandimwe+ babo b’Abalewi barabafasha kugeza igihe barangirije+ gukora uwo murimo no kugeza igihe abatambyi bamariye kwiyeza,+ kuko Abalewi ari bo bashishikariye+ kwiyeza kurusha abatambyi. 35  Ikindi kandi, hari ibitambo byinshi bikongorwa n’umuriro+ n’urugimbu+ rw’ibitambo bisangirwa,+ hamwe n’amaturo y’ibyokunywa+ atambanwa n’ibitambo bikongorwa n’umuriro. Uko ni ko umurimo wo mu nzu ya Yehova wavuguruwe.+ 36  Nuko Hezekiya n’abantu bose bishimira uko Imana y’ukuri yabafashije,+ kuko ibyo byose byari byabaye bititeguwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi