Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 27:1-9

27  Yotamu+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’itandatu ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yerusha,+ akaba umukobwa wa Sadoki.  Yakoze ibyiza mu maso ya Yehova,+ nk’ibyo se Uziya yakoze byose.+ Icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rwa Yehova.+ Gusa abantu bari bagikora ibibarimbuza.+  Ni we wubatse irembo rya ruguru+ ry’inzu ya Yehova, kandi ku rukuta rwo kuri Ofeli+ yahubatse ibindi bintu byinshi.  Yubatse imigi+ mu karere k’imisozi miremire y’u Buyuda,+ nanone yubaka ibihome+ n’iminara+ mu mashyamba.+  Yateye umwami w’Abamoni,+ amaherezo arabanesha. Nuko uwo mwaka Abamoni bamuha italanto ijana z’ifeza, koru+ ibihumbi icumi z’ingano zisanzwe+ na koru ibihumbi icumi z’ingano za sayiri.+ Ibyo ni byo Abamoni bamuhaye, babimuha no mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu.+  Yotamu akomeza kugira amaboko, kuko yakoraga ibikwiriye imbere ya Yehova Imana ye.+  Ibindi bintu Yotamu+ yakoze, intambara zose yarwanye n’inzira ze, byanditse mu Gitabo+ cy’Abami ba Isirayeli n’ab’u Buyuda.  Yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’itandatu ku ngoma i Yerusalemu.+  Amaherezo Yotamu aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba mu Murwa wa Dawidi.+ Umuhungu we Ahazi+ yima ingoma mu cyimbo cye.

Ibisobanuro ahagana hasi