Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 23:1-21

23  Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada+ agira ubutwari atuma ku batware b’amagana,+ ari bo Azariya mwene Yerohamu, Ishimayeli mwene Yehohanani, Azariya mwene Obedi, Maseya mwene Adaya na Elishafati mwene Zikiri, agirana na bo isezerano.  Hanyuma bazenguruka mu Buyuda hose bakoranya Abalewi+ bo mu migi yose y’u Buyuda n’abatware+ b’amazu ya ba sekuruza+ muri Isirayeli, baza i Yerusalemu.  Nuko iteraniro ryose rigirana isezerano+ n’umwami mu nzu+ y’Imana y’ukuri, hanyuma Yehoyada arababwira ati “Umwana+ w’umwami ni we uzima ingoma+ nk’uko Yehova yabisezeranyije abakomoka kuri Dawidi.+  Dore icyo musabwa gukora: kimwe cya gatatu cyanyu cy’abaza ku isabato,+ mu batambyi+ no mu Balewi,+ bazarinda amarembo;+  ikindi kimwe cya gatatu kizarinda inzu y’umwami,+ ikindi kimwe cya gatatu kibe ku Irembo ry’Urufatiro;+ abandi bantu bose bazaba bari mu mbuga+ zombi z’inzu ya Yehova.  Ntimuzatume hagira uwinjira mu nzu ya Yehova+ uretse abatambyi n’Abalewi bari ku mirimo.+ Abo ni bo bazinjira, kubera ko bagize itsinda ryera.+ Abasigaye bose bazubahiriza itegeko rya Yehova bagume hanze.  Abalewi bazakikize umwami bamugote impande zose,+ buri wese afite intwaro ze mu ntoki. Nihagira umuntu ushaka kwinjira mu nzu azicwe. Muzagume iruhande rw’umwami igihe azaba asohotse n’igihe azaba yinjiye.”  Abalewi n’Abayuda bose bakora ibyo umutambyi Yehoyada+ yari yabategetse byose.+ Nuko buri wese afata ingabo ze, izari zitahiwe kurinda ku isabato hamwe n’izagombaga gusimburwa ku isabato,+ kubera ko umutambyi Yehoyada atari yemeye ko amatsinda+ asimburana ku mirimo.  Umutambyi Yehoyada aha abo batware b’amagana+ amacumu, ingabo n’ingabo ziburungushuye+ byari mu nzu y’Imana y’ukuri,+ byahoze ari iby’Umwami Dawidi.+ 10  Ashyira abantu bose mu myanya yabo,+ bahagaze hafi y’umwami bamuzengurutse, buri wese afite icumu rye mu ntoki, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’inzu kugeza mu ruhande rw’ibumoso, hafi y’igicaniro n’inzu. 11  Basohora umwana w’umwami+ bamwambika ikamba,+ bamushyira n’Igihamya+ ku mutwe, nuko Yehoyada n’abahungu be bamusukaho amavuta+ baramwimika, baravuga bati “umwami arakabaho!”+ 12  Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukaga basingiza umwami,+ ahita aza abasanga ku nzu ya Yehova. 13  Nuko arebye abona umwami ahagaze iruhande rw’inkingi+ hafi y’umuryango, abatware+ n’abavuza impanda+ bahagaze iruhande rw’umwami, kandi abaturage bose bo mu gihugu bishimye+ bavuza+ impanda; hari n’abaririmbyi+ bafite ibikoresho by’umuzika, n’abateraga indirimbo zo gusingiza. Ataliya ahita ashishimura imyambaro ye, atera hejuru ati “ubugambanyi! Ubugambanyi!”+ 14  Ariko umutambyi Yehoyada yohereza abatware b’amagana, ari bo bakuru b’ingabo, arababwira ati “nimumukure mu bantu,+ kandi umukurikira wese mumwicishe inkota!” Umutambyi yari yavuze ati “ntimumwicire mu nzu ya Yehova.” 15  Baramufata bamujyana ku irembo ry’amafarashi ry’inzu y’umwami, bahamugejeje baramwica.+ 16  Nuko Yehoyada agirana na rubanda rwose n’umwami isezerano ry’uko bazakomeza kuba ubwoko+ bwa Yehova. 17  Hanyuma abantu bose bajya ku rusengero rwa Bayali bararusenya,+ basenya ibicaniro+ byayo, ibishushanyo byayo barabimenagura,+ na Matani+ umutambyi wa Bayali bamwicira+ imbere y’ibicaniro. 18  Nanone umutambyi Yehoyada ashinga abatambyi n’Abalewi imirimo yo mu nzu ya Yehova, abo Dawidi+ yari yarashyize mu byiciro kugira ngo bajye bakora mu nzu ya Yehova, batambire Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose,+ babikore bishimye kandi baririmba nk’uko Dawidi yabiteguye. 19  Ashyira abarinzi b’amarembo+ ku marembo+ y’inzu ya Yehova kugira ngo hatagira umuntu uhumanye mu buryo ubwo ari bwo bwose winjira. 20  Akoranya abatware b’amagana,+ abanyacyubahiro n’abatware ba rubanda hamwe n’abaturage bose bo mu gihugu, bavana umwami mu nzu ya Yehova+ baramujyana bamunyuza mu irembo rya ruguru bamugeza mu nzu y’umwami, bamwicaza ku ntebe y’ubwami.+ 21  Abaturage bose bakomeza kwishima.+ Umugi wari utekanye kandi Ataliya bari bamwicishije inkota.+

Ibisobanuro ahagana hasi