Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 22:1-12

22  Nuko abaturage b’i Yerusalemu bimika Ahaziya*+ bucura bwa Yehoramu aba umwami mu cyimbo cye (kuko umutwe w’abanyazi wazanye n’Abarabu+ mu nkambi y’Abayuda wari warishe bakuru be bose).+ Ahaziya mwene Yehoramu yima ingoma aba umwami w’u Buyuda.  Ahaziya yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’ibiri,+ amara umwaka umwe ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Ataliya,+ akaba umwuzukuru wa Omuri.+  Yagendeye mu nzira z’abo mu nzu ya Ahabu,+ kuko nyina+ yamugiraga inama zo gukora ibibi.  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova nk’iby’abo mu nzu ya Ahabu, kuko ari bo babaye abajyanama+ be nyuma y’urupfu rwa se, biramurimbuza.  Nanone yagendeye ku nama zabo,+ bituma atabarana na Yehoramu+ mwene Ahabu umwami wa Isirayeli, batera Hazayeli+ umwami wa Siriya i Ramoti-Gileyadi,+ icyo gihe abarashi bakomeretsa Yehoramu.+  Umwami Yehoramu yaragarutse ajya kwivuriza i Yezereli+ ibikomere yari yatewe n’Abasiriya i Rama,+ igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya. Hanyuma Azariya*+ mwene Yehoramu+ umwami w’u Buyuda aramanuka ajya i Yezereli gusura Yehoramu+ mwene Ahabu, kuko yari arwaye.+  Imana+ ni yo yatumye Ahaziya ajya gusura Yehoramu kugira ngo agweyo.+ Agezeyo ajyana+ na Yehoramu gusanganira Yehu+ umwuzukuru wa Nimushi,+ uwo Yehova yari yarasutseho amavuta+ kugira ngo arimbure inzu ya Ahabu.+  Yehu atangiye gusohoreza urubanza ku b’inzu ya Ahabu,+ abona ibikomangoma by’i Buyuda n’abahungu b’abavandimwe ba Ahaziya+ bamukoreraga, arabica.+  Hanyuma ashakisha Ahaziya; amaherezo bamufatira+ i Samariya+ aho yari yihishe, bamuzanira Yehu. Nuko baramwica baramuhamba,+ kuko bavugaga bati “ni umwuzukuru wa Yehoshafati+ washatse Yehova n’umutima we wose.”+ Nta muntu wo mu nzu ya Ahaziya wari ufite ubushobozi bwo kumusimbura ku ngoma. 10  Ataliya+ nyina wa Ahaziya abonye ko umuhungu we apfuye, arahaguruka arimbura abakomokaga ku mwami w’u Buyuda bose.+ 11  Ariko Yehoshabeyati+ wari umukobwa w’umwami, yiba Yehowashi+ umuhungu wa Ahaziya amukura mu bana b’umwami bari bagiye kwicwa, amujyanana n’umugore wamureraga abahisha mu cyumba cyo kuraramo. Yehoshabeyati wari umukobwa w’Umwami Yehoramu+ akaba n’umugore w’umutambyi Yehoyada+ (yari na mushiki wa Ahaziya), amuhisha Ataliya ntiyamwica.+ 12  Akomeza kubana na bo, abahisha mu nzu y’Imana y’ukuri imyaka itandatu.+ Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga+ igihugu.+

Ibisobanuro ahagana hasi