Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 2:1-18

2  Hanyuma Salomo atanga itegeko ryo kubaka inzu+ yari kuzitirirwa izina rya Yehova+ n’ingoro ye.+  Atoranya abantu ibihumbi mirongo irindwi bo kujya bikorera imitwaro, abantu ibihumbi mirongo inani bo gucongera amabuye mu misozi,+ n’abantu ibihumbi bitatu na magana atandatu bari bahagarariye abo bakozi.+  Salomo atuma kuri Hiramu+ umwami w’i Tiro ati “wabanye neza na data Dawidi,+ ukajya umwoherereza ibiti by’amasederi byo kwiyubakira inzu yo kubamo,...  dore ngiye kubaka+ inzu izitirirwa izina+ rya Yehova Imana yanjye nyeze+ ibe iye, maze njye nosereza imbere ye imibavu ihumura neza,+ iyo nzu ihoremo imigati yo kugerekeranya,+ kandi nzajya ntamba ibitambo bikongorwa n’umuriro mu gitondo na nimugoroba,+ ku masabato+ no ku mboneko z’ukwezi+ no mu gihe cy’iminsi mikuru+ ya Yehova Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose+ muri Isirayeli.  Inzu ngiye kubaka izaba ari inzu nini cyane,+ kuko Imana yacu ikomeye kurusha izindi mana zose.+  Ni nde ufite imbaraga zayubakira inzu?+ Dore n’ijuru, ijuru risumba ayandi, ntirikwirwamo,+ none jye ndi nde+ ku buryo nayubakira inzu yindi uretse iyo koserezamo igitambo imbere yayo?+  None nyoherereza umuhanga uzi gucura zahabu n’ifeza n’umuringa+ n’ibyuma, uzi kuboha ubwoya buteye ibara ry’isine, ubw’umutuku utose n’ubw’ubururu, kandi uzi gukeba imitako ku bintu. Azakorana n’abahanga mfite bari mu Buyuda n’i Yerusalemu, abo data Dawidi yatoranyije.+  Uzanyoherereze ibiti by’amasederi,+ iby’imiberoshi+ n’ibya alumugimu+ byo muri Libani,+ kuko nzi ko abakozi bawe ari abahanga mu gutema ibiti byo muri Libani,+ (abagaragu banjye bazakorana n’abawe,)  kugira ngo bantegurire ibiti byinshi cyane, kuko inzu nzubaka izaba ari nini bitangaje. 10  Ntanze ingano zizaba ibyokurya by’abagaragu bawe, abatashya inkwi n’abatema ibiti. Ntanze koru*+ ibihumbi makumyabiri z’ingano zisanzwe, koru ibihumbi makumyabiri z’ingano za sayiri, bati* ibihumbi makumyabiri za divayi+ na bati ibihumbi makumyabiri z’amavuta.” 11  Nuko Hiramu umwami w’i Tiro+ yandika urwandiko arwoherereza Salomo, aramubwira ati “kubera ko Yehova yakunze+ ubwoko bwe, ni cyo cyatumye akwimika ngo ube umwami wabwo.”+ 12  Hiramu akomeza agira ati “Yehova Imana ya Isirayeli ashimwe+ we waremye ijuru n’isi,+ kuko yahaye umwami Dawidi umwana w’umunyabwenge, ufite ubushishozi n’ubuhanga,+ uzubakira Yehova inzu akaniyubakira ingoro.+ 13  None dore nkoherereje Hiramu-Abi, umugabo w’umuhanga kandi w’inararibonye,+ 14  wabyawe n’umugore ukomoka muri bene Dani, ariko se akaba ari uw’i Tiro. Ni umuhanga mu gucura zahabu, ifeza, umuringa+ n’ibyuma, mu guconga amabuye+ no kubaza, mu kuboha ubwoya buteye ibara ry’isine,+ ubudodo bw’ubururu,+ ubudodo bwiza+ n’ubw’umutuku utose.+ Azi no gukeba imitako+ y’uburyo bwose no gukora ibintu+ bitandukanye asabwe gukora. Azafatanya n’abantu bawe b’abahanga, hamwe n’aba so databuja Dawidi. 15  None databuja yoherereze abagaragu be ingano zisanzwe, ingano za sayiri, amavuta na divayi yabasezeranyije.+ 16  Twebweho tuzatema ibiti+ byose ukeneye+ tubikure muri Libani, tubihambiranye nk’ibihare tubikoherereze binyuze mu nyanja+ bigere i Yopa;+ namwe muzabizamukane mubijyane i Yerusalemu.” 17  Hanyuma Salomo abara abimukira bose bari mu gihugu cya Isirayeli,+ nyuma y’uko se Dawidi ababarura,+ asanga ari ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitatu na magana atandatu. 18  Ibihumbi mirongo irindwi muri bo abagira abo kwikorera imitwaro,+ ibihumbi mirongo inani abagira abo gucongera amabuye+ mu misozi, naho ibihumbi bitatu na magana atandatu basigaye abagira abo guhagararira abakora imirimo.+

Ibisobanuro ahagana hasi