Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 18:1-34

18  Nuko Yehoshafati agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi,+ ariko ashyingirana+ na Ahabu.+  Hashize imyaka, aramanuka ajya kwa Ahabu i Samariya,+ Ahabu yitambira ibitambo byinshi by’intama+ n’inka, atambira n’abo bari kumwe. Atangira kumwoshya+ ngo bajyane gutera Ramoti-Gileyadi.+  Ahabu umwami wa Isirayeli abaza Yehoshafati umwami w’u Buyuda ati “ese uratabarana nanjye dutere Ramoti-Gileyadi?”+ Yehoshafati aramusubiza ati “jye nawe turi umwe. Abantu banjye ni na bo bawe, kandi turajyana ku rugamba.”+  Icyakora Yehoshafati abwira umwami wa Isirayeli ati “ndakwinginze banza ugishe Yehova inama.”+  Umwami wa Isirayeli akoranya abahanuzi,+ bose hamwe bageraga kuri magana ane, arababwira ati “ese dutere Ramoti-Gileyadi, cyangwa mbireke?”+ Baramusubiza bati “yitere, Imana y’ukuri iri buyihane mu maboko y’umwami.”  Ariko Yehoshafati aravuga ati “ese nta wundi muhanuzi wa Yehova uhari,+ ngo na we atubarize Imana?”+  Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati+ ati “hari undi mugabo+ watubariza Yehova; ariko jye ndamwanga+ kuko atajya ampanurira ibyiza, ahubwo buri gihe ampanurira ibibi.+ Ni Mikaya mwene Imula.”+ Icyakora Yehoshafati aravuga ati “umwami ntakavuge ijambo nk’iryo.”+  Nuko Umwami wa Isirayeli ahamagara umwe mu batware b’ibwami,+ aramubwira ati “ihute uzane Mikaya mwene Imula.”+  Icyo gihe umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami bambaye imyambaro yabo ya cyami,+ bari ku mbuga ku marembo ya Samariya, na ba bahanuzi bose bari imbere yabo bitwara nk’abahanuzi.+ 10  Hanyuma Sedekiya mwene Kenana acura amahembe+ mu cyuma, aravuga ati “Yehova aravuze+ ati ‘aya ni yo uri bwicishe Abasiriya kugeza ubarimbuye.’”+ 11  Abandi bahanuzi bose na bo bahanura batyo bati “tera Ramoti-Gileyadi uyigarurire;+ Yehova ari buyihane mu maboko y’umwami.”+ 12  Intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “abahanuzi bose bahuje amagambo bahanurira umwami ibyiza. Nawe rero uvuge nk’ibyo bavuze,+ uhanure ibyiza.”+ 13  Ariko Mikaya aravuga ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ko icyo Imana yanjye iri bumbwire ari cyo ndi buvuge.”+ 14  Nuko Mikaya yitaba umwami; umwami aramubaza ati “Mikaya we, dutere Ramoti-Gileyadi, cyangwa mbireke?” Ahita amusubiza ati “yitere kandi uyigarurire; bari buhanwe mu maboko yanyu.”+ 15  Umwami aramubwira ati “nkurahize+ kangahe kugira ngo umbwire ukuri mu izina rya Yehova?”+ 16  Mikaya aravuga ati “mbonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi nk’intama zitagira umwungeri.+ Nanone Yehova aravuze ati ‘aba ntibagira abatware.+ Buri wese nasubire iwe amahoro.’”+ 17  Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati “sinakubwiye nti ‘arampanurira ibibi, ntampanurira ibyiza’?”+ 18  Mikaya yongeraho ati “noneho nimutege amatwi ijambo rya Yehova:+ mbonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ ingabo+ zose zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso.+ 19  Yehova arabaza ati ‘ni nde uri bushuke Ahabu umwami wa Isirayeli kugira ngo atere Ramoti-Gileyadi agweyo?’ Batangira kuvuga, umwe avuga ibye, undi ibye.+ 20  Amaherezo umumarayika*+ umwe araza ahagarara imbere ya Yehova aravuga ati ‘jye ndamushuka.’ Yehova aramubaza ati ‘urabigenza ute?’+ 21  Aravuga ati ‘ndagenda nigire umwuka ushukana mu kanwa k’abahanuzi be bose.’+ Imana iravuga iti ‘uramushuka, kandi rwose uragera ku ntego.+ Genda ubigenze utyo.’+ 22  None Yehova yashyize ibinyoma mu kanwa k’aba bahanuzi bawe;+ nyamara Yehova we yakuvuzeho ibyago.”+ 23  Sedekiya+ mwene Kenana+ yegera Mikaya+ amukubita urushyi ku itama,+ aramubwira ati “umwuka wa Yehova wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?”+ 24  Mikaya aramusubiza ati “uzahamenya umunsi+ uzinjira mu cyumba cy’imbere cyane ugiye kwihisha.”+ 25  Umwami wa Isirayeli aravuga ati “mufate Mikaya mumushyikirize Amoni umutware w’umugi, na Yowashi umuhungu w’umwami.+ 26  Mubabwire muti ‘umwami aravuze ati “mushyire uyu mugabo mu nzu y’imbohe+ mujye mumuha umugati+ n’amazi by’intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira amahoro.”’”+ 27  Mikaya aravuga ati “nutabaruka amahoro, Yehova ari bube atavuganye nanjye.”+ Yongeraho ati “namwe rubanda mwese murabe mwumva!”+ 28  Hanyuma umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda batera Ramoti-Gileyadi.+ 29  Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati “ndi bujye ku rugamba niyoberanyije,+ ariko wowe wambare imyambaro yawe ya cyami.”+ Nuko umwami wa Isirayeli ariyoberanya, hanyuma bajya ku rugamba.+ 30  Umwami wa Siriya yari yategetse abatware b’abagenderaga ku magare ye y’intambara ati “ntimugire undi muntu murwanya, yaba uworoheje cyangwa ukomeye, murwanye umwami wa Isirayeli wenyine.”+ 31  Abatware b’abagenderaga ku magare y’intambara babonye Yehoshafati baribwira bati “uriya ni umwami wa Isirayeli nta kabuza.”+ Barahindukira ngo bamurwanye, ariko Yehoshafati atangira gutabaza,+ Yehova aramutabara,+ Imana irabayobya baramureka.+ 32  Abatware b’abagenderaga ku magare y’intambara babonye ko atari umwami wa Isirayeli bareka kumukurikira.+ 33  Hanyuma umuntu umwe apfa kurasa umwambi ahamya+ umwami wa Isirayeli aho ibice by’ikoti rye ry’icyuma bihurira, umwami abwira uwari utwaye igare+ ati “hindukiza igare unkure ku rugamba kuko nakomeretse cyane.”+ 34  Nuko uwo munsi urugamba rurakara, bituma bakomeza guhagarika umwami mu igare rye ahanganye n’Abasiriya, bigeza nimugoroba. Izuba rimaze kurenga aratanga.+

Ibisobanuro ahagana hasi