Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 16:1-14

16  Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu w’ingoma ya Asa, Basha+ umwami wa Isirayeli yateye u Buyuda atangira kubaka Rama,+ kugira ngo akumire abajya cyangwa abava kwa Asa umwami w’u Buyuda.+  Asa abibonye afata ifeza na zahabu byari mu bubiko bw’inzu ya Yehova+ no mu bubiko bw’inzu y’umwami,+ abyoherereza Beni-Hadadi+ umwami wa Siriya+ wari utuye i Damasiko,+ aramubwira ati  “jye nawe dufitanye isezerano, isezerano ryari hagati ya data na so. Dore nkoherereje ifeza na zahabu. None genda usese isezerano ufitanye na Basha+ umwami wa Isirayeli, kugira ngo andeke.”+  Nuko Beni-Hadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abakuru b’ingabo ze batera imigi ya Isirayeli, batsinda Iyoni,+ Dani,+ Abeli-Mayimu+ n’ububiko+ bwose bwo mu migi yo mu ntara ya Nafutali.+  Basha akimara kubyumva areka kubaka Rama, imirimo yakoraga irahagarara.+  Umwami Asa akoranya Abayuda bose,+ bazana amabuye n’ibiti Basha yubakishaga+ i Rama,+ Asa abyubakisha Geba+ na Misipa.+  Muri icyo gihe, Hanani+ bamenya asanga Asa umwami w’u Buyuda, aramubwira ati “kubera ko wishingikirije ku mwami wa Siriya+ ntiwishingikirize kuri Yehova Imana yawe,+ ni cyo gitumye ingabo z’umwami wa Siriya zigucika.  Ese Abanyetiyopiya+ n’Abanyalibiya+ ntibari ingabo nyinshi cyane zitabarika, zifite amagare y’intambara menshi n’abagendera ku mafarashi benshi cyane?+ Ariko kubera ko wishingikirije kuri Yehova, yabahanye mu maboko yawe.+  Amaso+ ya Yehova areba ku isi hose+ kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima+ umutunganiye. Ibyo wakoze wabibayemo umupfapfa.+ Guhera ubu uzibasirwa n’intambara.”+ 10  Ariko Asa arakarira uwo bamenya amushyira mu mbago mu nzu y’imbohe,+ kuko ibyo yari amubwiye byari bimurakaje.+ Icyo gihe atangira kugirira nabi+ n’abandi bantu. 11  Ibindi bikorwa byose bya Asa, ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu Gitabo+ cy’Abami b’u Buyuda na Isirayeli. 12  Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ya Asa, Asa yafashwe n’indwara y’ibirenge araremba.+ Icyakora no muri ubwo burwayi bwe ntiyigeze ashaka Yehova,+ ahubwo yirukiye mu bavuzi.+ 13  Amaherezo mu mwaka wa mirongo ine n’umwe w’ingoma ya Asa, Asa aratanga asanga ba sekuruza.+ 14  Nuko bamuhamba mu mva+ y’akataraboneka yari yaricukuriye mu Murwa wa Dawidi.+ Bamuryamisha ku buriri bwari bwuzuye amavuta ahumura neza,+ n’ubundi bwoko bw’uruvange rw’amavuta+ rukozwe mu buryo bwihariye,+ kandi bamwosereza imibavu itagira ingano.+

Ibisobanuro ahagana hasi