Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 15:1-19

15  Nuko umwuka+ w’Imana uza kuri Azariya mwene Odedi.+  Asanga Asa aramubwira ati “yewe Asa we, namwe Bayuda n’Ababenyamini, nimuntege amatwi! Yehova azabana namwe igihe cyose muzaba muri kumwe na we.+ Nimumushaka+ muzamubona, ariko nimumuta na we azabata.+  Abisirayeli bamaze igihe kirekire+ badafite Imana y’ukuri n’abatambyi bo kubigisha+ kandi batagira Amategeko.  Ariko iyo bageraga mu makuba+ bagahindukirira Yehova Imana ya Isirayeli+ bakamushaka, baramubonaga.+  Muri iyo minsi, nta muntu wajyaga mu rugendo ngo agaruke amahoro,+ kuko hari akaduruvayo kenshi mu baturage bo mu ntara zose z’igihugu.+  Baricanaga, intara igatera iyindi,+ umugi ugatera uwundi, kuko Imana yabatezaga ibyago byinshi bagahora mu kaduruvayo.+  None mube intwari+ kandi ntimucike intege,+ kuko umurimo wanyu uzagororerwa.”+  Asa yumvise ayo magambo n’ibyo umuhanuzi Odedi+ yari yarahanuye, agira ubutwari atsemba ibiteye ishozi+ byose mu ntara y’u Buyuda na Benyamini, no mu migi yose yari yarigaruriye yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ asana n’igicaniro cya Yehova cyari imbere y’ibaraza ry’inzu ya Yehova.+  Nuko akoranya Abayuda bose n’Ababenyamini+ n’abimukira+ bari kumwe na bo bari baraturutse mu Befurayimu, mu Bamanase no mu Basimeyoni, kuko bari baramucikiyeho ari benshi cyane bavuye muri Isirayeli, igihe babonaga ko Yehova Imana ye ari kumwe na we.+ 10  Bakoranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Asa. 11  Uwo munsi batambira Yehova inka magana arindwi n’intama ibihumbi birindwi bavanye mu minyago bari bazanye. 12  Nanone kandi, bagiranye isezerano+ ryo gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza babigiranye umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose,+ 13  kugira ngo umuntu wese utazashaka Yehova Imana ya Isirayeli azicwe,+ yaba uworoheje cyangwa ukomeye,+ yaba umugabo cyangwa umugore.+ 14  Nuko barahira+ Yehova mu ijwi rirenga kandi ry’ibyishimo, bavuza impanda n’amahembe. 15  Abo mu Buyuda bose bishimira+ iyo ndahiro, kuko bari babirahiriye babivanye ku mutima kandi bari bamushatse babyishimiye baramubona.+ Yehova abaha amahoro impande zose.+ 16  Umwami Asa+ yageze n’ubwo akura nyirakuru Maka+ ku bugabekazi,+ kuko yari yarakoze igishushanyo giteye ishozi cyakoreshwaga mu gusenga inkingi yera y’igiti.+ Asa yatemye icyo gishushanyo+ arakijanjagura, agitwikira+ ku kagezi ko mu kibaya cya Kidironi.+ 17  Gusa utununga+ ntitwashize muri Isirayeli.+ Icyakora umutima wa Asa watunganiye Imana mu minsi yose yo kubaho kwe.+ 18  Yazanye ibintu byejejwe na se n’ibyo+ na we ubwe yejeje, abishyira mu nzu y’Imana y’ukuri: ifeza, zahabu n’ibindi bikoresho.+ 19  Nta ntambara yabayeho kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n’itanu w’ingoma ya Asa.+

Ibisobanuro ahagana hasi