Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 14:1-15

14  Amaherezo Abiya aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba mu Murwa wa Dawidi;+ umuhungu we Asa+ amusimbura ku ngoma. Ku ngoma ye igihugu cyamaze imyaka icumi gifite amahoro.+  Asa akora ibyiza kandi bikwiriye mu maso ya Yehova Imana ye.  Akuraho ibicaniro by’amahanga+ n’utununga,+ amenagura inkingi zera z’amabuye,+ atema n’inkingi zera z’ibiti.+  Nanone ategeka Abayuda gushaka+ Yehova Imana ya ba sekuruza no gukurikiza amategeko+ n’amateka yayo.+  Atsemba utununga n’ibyotero by’umubavu mu migi yose y’u Buyuda,+ akomeza kugira amahoro mu bwami bwe.+  Yubaka imigi igoswe n’inkuta mu Buyuda+ kuko igihugu cyari gifite amahoro. Muri iyo myaka yose nta wigeze amutera kubera ko Yehova yari yaramuhaye amahoro.+  Nuko abwira Abayuda ati “mureke twubake iyi migi tuyigoteshe inkuta+ n’iminara,+ dushyireho inzugi z’amarembo n’ibihindizo.+ Dore igihugu kiracyari icyacu kuko twashatse Yehova Imana yacu.+ Twaramushatse, na we aduha amahoro impande zose.”+ Nuko barubaka bararangiza.+  Mu ngabo za Asa, Abayuda batwaraga ingabo nini+ n’amacumu+ bari ibihumbi magana atatu.+ Ababenyamini batwaraga ingabo nto kandi bazi kurwanisha umuheto+ bari ibihumbi magana abiri na mirongo inani.+ Abo bose bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga.  Hashize igihe, Zera w’Umunyetiyopiya+ abatera azanye ingabo miriyoni imwe+ n’amagare y’intambara magana atatu, araza agera i Maresha.+ 10  Nuko Asa ajya kumusanganira, bashinga ibirindiro mu kibaya cya Sefata hafi y’i Maresha. 11  Asa atakambira Yehova Imana ye+ ati “Yehova, ku birebana no gutabara, kuba abantu ari benshi cyangwa badafite imbaraga, nta cyo bivuze kuri wowe.+ Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye,+ kandi twateye iyi mbaga y’abantu mu izina ryawe.+ Yehova, ni wowe Mana yacu.+ Ntiwemere ko umuntu buntu akurusha imbaraga.”+ 12  Nuko Yehova atsindira+ Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda, Abanyetiyopiya barahunga. 13  Asa n’ingabo ze barabakurikira babageza i Gerari,+ babica umugenda kugeza ubwo nta n’umwe wasigaye. Abanyetiyopiya batsindirwa uruhenu imbere ya Yehova+ n’ingabo ze.+ Hanyuma Abayuda batwara iminyago itagira ingano.+ 14  Nanone batera imigi yose yari ikikije Gerari, kuko abo muri iyo migi bari bakutse umutima+ bitewe na Yehova. Basahura iyo migi yose kuko hari ibintu byinshi byo kuyisahuramo.+ 15  Batera n’amahema+ y’aborozi, banyaga+ imikumbi myinshi cyane n’ingamiya,+ basubira i Yerusalemu.

Ibisobanuro ahagana hasi