Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Ibyo ku Ngoma 13:1-22

13  Mu mwaka wa cumi n’umunani Umwami Yerobowamu ari ku ngoma, Abiya yabaye umwami w’u Buyuda.+  Yamaze imyaka itatu ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Mikaya,+ akaba umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya.+ Nuko haba intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.+  Abiya yatabaye ari kumwe n’ingabo ibihumbi magana ane, abagabo b’abanyambaraga bamenyereye intambara+ kandi b’indobanure. Yerobowamu yari yamuteye ari kumwe n’abagabo b’indobanure ibihumbi magana inani, b’intwari kandi b’abanyambaraga.+  Abiya ahagarara ku musozi wa Semarayimu, uri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ aravuga ati “yewe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese mwe, nimuntege amatwi.  Ese ntimukwiriye kumenya ko Yehova Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami+ kugira ngo ategeke Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka,+ we n’abahungu be,+ akagirana na we isezerano ridakuka?*+  Nyuma yaho Yerobowamu+ mwene Nebati umugaragu+ wa Salomo, umuhungu wa Dawidi, yarahagurutse yigomeka+ kuri shebuja.+  Nuko abantu b’imburamukoro+ kandi b’imburamumaro+ baramukurikira. Amaherezo barusha imbaraga Rehobowamu mwene Salomo, kuko icyo gihe Rehobowamu+ yari akiri muto afite umutima woroshye,+ ntashobore kubarwanya.  “None dore murashaka guhangara ubwami bwa Yehova buri mu maboko ya bene Dawidi.+ Muri benshi+ kandi mufite ibimasa bya zahabu Yerobowamu yabaremeye ngo bibabere imana.+  Ese ntimwirukanye abatambyi ba Yehova,+ bene Aroni n’Abalewi, kandi mukaba mushyiraho abatambyi nk’uko andi mahanga yose abashyiraho?+ Umuntu wese utanze ikimasa kikiri gito n’amapfizi y’intama arindwi, yuzuzwa ububasha mu biganza akaba umutambyi w’ibigirwamana bitari Imana.+ 10  Ariko twebweho, Yehova ni we Mana yacu,+ ntitwamutaye. Abatambyi bo muri bene Aroni ni bo bakorera Yehova, kandi Abalewi babafasha mu mirimo yabo.+ 11  Buri gitondo na buri mugoroba+ bosereza Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro n’imibavu ihumura neza.+ Imigati yo kugerekeranya iri ku meza akozwe muri zahabu itunganyijwe,+ kandi hari n’igitereko cy’amatara+ gicuzwe muri zahabu n’amatara yacyo yaka buri mugoroba.+ Dukora ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse,+ ariko mwe mwaramutaye.+ 12  Dore tuyobowe n’Imana y’ukuri+ n’abatambyi bayo+ bafite impanda+ zo kuvuza kugira ngo bahururize ingabo kubarwanya. Yemwe Bisirayeli mwe, ntimurwanye Yehova Imana ya ba sokuruza+ kuko mudashobora kumutsinda.”+ 13  Nuko Yerobowamu yohereza ingabo ngo zice igico zibaturutse inyuma, ku buryo imbere y’ingabo z’Abayuda hari ingabo za Yerobowamu n’inyuma yabo hari izindi zabaciriye igico.+ 14  Ingabo z’u Buyuda zihindukiye zisanga zagoswe n’ingabo ziziturutse imbere n’inyuma.+ Nuko batakambira Yehova,+ abatambyi na bo bavuza impanda mu ijwi riranguruye. 15  Abayuda bavuza urwamo rw’intambara,+ maze baruvugije Imana y’ukuri ihita itsindira+ Yerobowamu n’Abisirayeli bose imbere ya Abiya+ n’Abayuda. 16  Abisirayeli bahunga Abayuda, Imana ibahana mu maboko yabo.+ 17  Abiya n’ingabo ze barabica barabatikiza; mu Bisirayeli hapfuyemo abagabo b’indobanure ibihumbi magana atanu. 18  Nuko icyo gihe Abisirayeli bacishwa bugufi; Abayuda babarushije imbaraga kubera ko bishingikirije+ kuri Yehova Imana ya ba sekuruza. 19  Abiya akurikirana Yerobowamu, amwambura umugi wa Beteli+ n’imidugudu ihakikije, uwa Yeshana n’imidugudu ihakikije, n’uwa Efurayini n’imidugudu ihakikije.+ 20  Yerobowamu ntiyongeye kubyutsa umutwe+ mu minsi ya Abiya; Yehova yaramwibasiye,+ arapfa. 21  Abiya akomeza ubwami bwe.+ Yari afite abagore cumi na bane;+ yabyaye abahungu makumyabiri na babiri+ n’abakobwa cumi na batandatu. 22  Ibindi bintu Abiya yakoze, inzira ze n’amagambo ye, byanditswe mu bisobanuro by’umuhanuzi Ido.+

Ibisobanuro ahagana hasi