Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

2 Ibyo ku Ngoma 10:1-19

10  Nuko Rehobowamu+ ajya i Shekemu,+ kuko i Shekemu ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.  Yerobowamu+ mwene Nebati akimara kubyumva ari muri Egiputa+ (kuko yari yarahunze Umwami Salomo akajya kuba muri Egiputa),+ ahita avayo.  Nuko batumaho Yerobowamu araza. Hanyuma we n’Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati+  “so yatumye umugogo wacu uturemerera cyane,+ none utworohereze imirimo ivunanye so yadukoreshaga, kandi woroshye umugogo uremereye+ yadukoreye, natwe tuzagukorera.”+  Umwami arababwira ati “muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko baragenda.  Umwami Rehobowamu agisha inama+ abakuru bahoze ari abajyanama ba se Salomo igihe yari akiriho. Arababwira ati “nimungire inama. Aba bantu mbasubize iki?”+  Baramubwira bati “niwereka aba bantu ko uri umuntu mwiza, ukabanezeza, ukabasubiza ubabwira amagambo meza,+ na bo bazaba abagaragu bawe iteka.”+  Ariko yanga kumvira inama+ abakuru bamugiriye, ajya kugisha inama abasore babyirukanye+ bamukoreraga.+  Arababwira ati “nimungire inama+ y’icyo twasubiza abantu bansabye bati ‘tworohereze umugogo so yatwikoreje.’”+ 10  Abo basore babyirukanye baramusubiza bati “abo bantu bakubwiye bati ‘so yatumye umugogo wacu uturemerera cyane, none wowe uwutworohereze,’ uzabasubize+ uti ‘urutoki rwanjye rw’agahera ruzarusha ubunini ikiyunguyungu cya data.+ 11  Data yabikorezaga umugogo uremereye, ariko jye nzabarushirizaho.+ Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jye nzabakubitisha sikorupiyo.’”*+ 12  Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose bitaba Rehobowamu, kuko umwami yari yababwiye ati “muzagaruke ku munsi wa gatatu.”+ 13  Umwami Rehobowamu asubiza abantu abuka inabi,+ yirengagiza inama+ abakuru bari bamugiriye.+ 14  Abasubiza akurikije inama abasore bari bamugiriye+ agira ati “nzatuma umugogo wanyu urushaho kuremera, ndetse mbarushirizeho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jye nzabakubitisha sikorupiyo.”+ 15  Umwami yanze kumva ibyo rubanda bari bamubwiye, kuko ibyabaye byari byaturutse ku Mana y’ukuri,+ kugira ngo Yehova asohoze ijambo rye+ yari yaravuze binyuze kuri Ahiya+ w’i Shilo,+ abwira Yerobowamu mwene Nebati.+ 16  Abisirayeli bose babonye ko umwami atabumviye, baramubwira bati “ni uwuhe mugabane dufite kwa Dawidi?+ Ndetse nta n’umurage dufite kwa mwene Yesayi.+ Isirayeli we, genda usenge imana zawe!+ Dawidi we, uramenye iby’inzu yawe!”+ Nuko Abisirayeli bose bisubirira mu mahema yabo. 17  Icyakora Rehobowamu akomeza gutegeka Abisirayeli babaga mu migi y’u Buyuda.+ 18  Hanyuma Umwami Rehobowamu yohereza Hadoramu+ wari umutware w’abakoraga imirimo y’agahato, ariko Abisirayeli bose bamutera amabuye+ arapfa. Umwami Rehobowamu ahita yurira igare rye ahungira i Yerusalemu.+ 19  Nuko Abisirayeli bakomeza kwigomeka+ ku nzu ya Dawidi kugeza n’uyu munsi.

Ibisobanuro ahagana hasi