Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abatesalonike 2:1-17

2  Ariko rero bavandimwe, ku birebana no kuhaba+ k’Umwami wacu Yesu Kristo no gukoranywa kwacu kugira ngo tubane na we,+ turabasaba  kudahungabana vuba ngo mutakaze ubushobozi bwo gutekereza neza cyangwa ngo usange mwasamaye, byaba bitewe n’amagambo yahumetswe+ cyangwa ubutumwa buvuzwe mu magambo+ cyangwa urwandiko+ rusa naho ruturutse kuri twe, bivuga ko umunsi+ wa Yehova waje.  Ntihakagire ubashuka mu buryo ubwo ari bwo bwose, kuko utazaza hatabanje kubaho ubuhakanyi,+ n’umuntu ukora iby’ubwicamategeko+ agahishurwa,+ ari we mwana wo kurimbuka.+  Arwanya+ uwitwa “imana” wese cyangwa ikintu cyose gisengwa kandi akishyira hejuru yabyo, ku buryo yicara mu rusengero rw’Imana akigaragaza mu ruhame ko ari imana.+  Mbese ntimwibuka ko igihe nari nkiri kumwe namwe najyaga mbabwira+ ibyo bintu?  None ubu muzi ikintu+ kibikumira,+ kugira ngo azahishurwe mu gihe cye cyagenwe.+  Mu by’ukuri, iyobera ry’ubwo bwicamategeko ubu rirakora,+ ariko bizakomeza kuba iyobera kugeza gusa igihe ubikumira ubu azaba amaze guhigikwa.+  Hanyuma, uwo ukora iby’ubwicamategeko azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke+ kandi akamuhinduza ubusa kuboneka+ k’ukuhaba kwe.+  Ariko kuhaba k’uwo ukora iby’ubwicamategeko guhuje n’imikorere+ ya Satani hamwe n’imirimo yose ikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma+ 10  n’uburiganya bwose bwo gukiranirwa+ ku barimbuka,+ icyo kikaba ari cyo gihembo cy’uko banze gukunda+ ukuri kugira ngo bakizwe.+ 11  Ni cyo cyatumye Imana ireka imikorere yo kuyoba ikabageraho, kugira ngo bajye bizera ibinyoma,+ 12  maze bose bazacirwe urubanza bitewe n’uko batemeye ukuri,+ ahubwo bakishimira gukiranirwa.+ 13  Ariko kandi bavandimwe mukundwa na Yehova, twumva tugomba gushimira Imana buri gihe ku bwanyu, kubera ko Imana yabatoranyirije+ agakiza uhereye mu ntangiriro, ubwo yabezaga+ binyuze ku mwuka+ no kuba mwarizeye ukuri.+ 14  Icyo ni cyo cyatumye ibahamagara binyuze ku butumwa bwiza tubwiriza,+ tugamije ko muhabwa ikuzo ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+ 15  None rero bavandimwe, muhagarare mushikamye+ kandi mukomere ku migenzo+ mwigishijwe, mwaba mwarayigishijwe binyuze ku butumwa mwabwiwe mu magambo cyangwa ku rwandiko rwacu. 16  Byongeye kandi, Umwami wacu Yesu Kristo ubwe hamwe n’Imana Data yadukunze+ ikaduha ihumure ry’iteka n’ibyiringiro bihebuje+ binyuze ku buntu butagereranywa, 17  bahumurize imitima yanyu kandi babatere gushikama mu mirimo myiza yose n’ijambo ryose ryiza.+

Ibisobanuro ahagana hasi