Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 9:1-37

9  Nuko umuhanuzi Elisa ahamagara umwe mu bahanuzi+ aramubwira ati “fata icupa+ ry’amavuta ucebure+ ujye i Ramoti-Gileyadi.+  Nuhagera ushake Yehu+ mwene Yehoshafati mwene Nimushi; winjire umuhagurutse umukure mu bavandimwe be, umujyane mu cyumba cy’imbere cyane.+  Hanyuma ufate icupa ry’amavuta uyamusuke ku mutwe+ uvuge uti ‘Yehova aravuze ati “nkwimikiye+ kuba umwami+ wa Isirayeli.”’ Nurangiza ufungure umuryango uhite uhunga udatindiganyije.”  Uwo mugaragu w’umuhanuzi Elisa ahita ajya i Ramoti-Gileyadi.  Yinjiye asanga abatware b’ingabo bicaye, aravuga ati “mutware, hari icyo nashakaga kukubwira.”+ Yehu aramubaza ati “ni nde ushaka muri twe?” Aramusubiza ati “ni wowe, mutware.”  Arahaguruka yinjira mu nzu, amusuka amavuta ku mutwe aramubwira ati “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati ‘nkwimikiye kuba umwami+ w’ubwoko bwa Yehova,+ ari bwo Isirayeli.  Uzarimbure inzu ya shobuja Ahabu, kandi nzaryoza+ Yezebeli+ amaraso y’abagaragu banjye b’abahanuzi n’abagaragu bose ba Yehova.  Inzu ya Ahabu yose igomba kurimbuka; nzarimbura uw’igitsina gabo+ wese wo mu nzu ya Ahabu+ nkureho n’uworoheje+ kurusha abandi muri Isirayeli.  Inzu ya Ahabu nzayigira nk’inzu ya Yerobowamu+ mwene Nebati n’inzu ya Basha+ mwene Ahiya. 10  Yezebeli imbwa zizamurira+ mu isambu y’i Yezereli kandi ntazahambwa.’” Hanyuma ahita afungura umuryango arahunga.+ 11  Yehu agaruka aho abagaragu ba shebuja bari, baramubaza bati “ni amahoro?+ Uriya musazi+ yagushakiraga iki?” Arabasubiza ati “namwe ntimuyobewe uriya muntu n’amagambo avuga.” 12  Ariko baramubwira bati “oya tubwize ukuri.” Arababwira ati “uku ni ko yambwiye ati ‘Yehova yavuze ati “nkwimikiye kuba umwami wa Isirayeli.”’”+ 13  Buri wese ahita afata umwenda we,+ bayisasa aho yari ahagaze ku madarajya,* bavuza ihembe+ bati “Yehu yabaye umwami!”+ 14  Nuko Yehu+ mwene Yehoshafati mwene Nimushi+ agambanira+ Yehoramu. Icyo gihe Yehoramu yari yarashinze ibirindiro i Ramoti-Gileyadi+ hamwe n’Abisirayeli bose, bitewe na Hazayeli+ umwami wa Siriya. 15  Nyuma yaho umwami Yehoramu+ yasubiye i Yezereli+ kwivuza ibikomere yatewe n’Abasiriya, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya.+ Nuko Yehu aravuga ati “niba mubyemeye,+ ntihagire umuntu uva mu mugi ngo ajyane iyi nkuru i Yezereli.” 16  Yehu yurira igare ajya i Yezereli kuko ari ho Yehoramu yari arwariye, kandi Ahaziya+ umwami w’u Buyuda yari yamanutse ajya gusura Yehoramu. 17  Umurinzi+ wari uhagaze ku munara+ w’i Yezereli+ abona ikivunge cy’ingabo za Yehu zije, ahita avuga ati “mbonye ikivunge cy’abantu benshi.” Yehoramu aravuga ati “fata umuntu ugendera ku ifarashi umwohereze ajye kubasanganira ababaze ati ‘ese ni amahoro?’”+ 18  Umuntu ugendera ku ifarashi ajya kubasanganira aravuga ati “umwami aravuze ati ‘ese ni amahoro?’” Ariko Yehu aramusubiza ati “iby’‘amahoro’ bikurebaho iki?+ Hindukira unkurikire.” Umurinzi+ aravuga ati “yagiye abageraho ariko ntiyagarutse.” 19  Yehoramu yohereza umuntu wa kabiri ugendera ku ifarashi, abagezeho arababwira ati “umwami aravuze ati ‘ese ni amahoro?’” Ariko Yehu aramusubiza ati “iby’‘amahoro’ bikurebaho iki?+ Hindukira unkurikire.” 20  Umurinzi aravuga ati “yagiye abageraho ariko ntiyagarutse. Icyakora ndabona uko uriya muntu atwaye igare ari nk’uko Yehu+ umwuzukuru wa Nimushi aritwara,+ kuko aritwaye nk’umusazi.”+ 21  Yehoramu aravuga ati “nimuzirike amafarashi ku igare!”+ Bazirika amafarashi ku igare rye ry’intambara maze Yehoramu umwami wa Isirayeli na Ahaziya+ umwami w’u Buyuda barasohoka, buri wese ari mu igare rye ry’intambara, bahurira na Yehu mu murima wa Naboti+ w’i Yezereli. 22  Yehoramu akubise amaso Yehu, aramubaza ati “Yehu we, ni amahoro?” Ariko Yehu aramusubiza ati “amahoro ki+ n’ubusambanyi bwa nyoko Yezebeli+ n’ubupfumu bwe bwinshi?”+ 23  Yehoramu ahita ahindukiza igare rye ngo ahunge, abwira Ahaziya ati “twagambaniwe+ Ahaziya we!” 24  Yehu afora umuheto+ we, arasa Yehoramu umwambi mu gihumbi usohokera mu mutima, agwa mu igare rye.+ 25  Yehu abwira Bidukari wari umwungirije+ ati “muterure umujugunye mu murima wa Naboti w’i Yezereli.+ Wibuke ko jye nawe twari inyuma ya se Ahabu ku magare yari akuruwe n’amafarashi, igihe Yehova yamuciragaho iteka+ ati 26  ‘“ni ukuri ejo nabonye amaraso+ ya Naboti n’ay’abahungu+ be bishwe,” uko ni ko Yehova yavuze. “Nzabikuryoreza+ muri uyu murima,” uko ni ko Yehova yavuze.’ None muterure umujugunye muri uyu murima nk’uko Yehova yabivuze.”+ 27  Ahaziya+ umwami w’u Buyuda abibonye ahunga anyuze inzira ica ku nzu y’ubusitani.+ (Nyuma yaho Yehu aramukurikira aravuga ati “na we mumwice!” Nuko bamurasira mu igare rye mu nzira izamuka igana i Guri hafi y’ahitwa Ibuleyamu.+ Akomeza guhunga agana i Megido+ agwayo.+ 28  Abagaragu be bamujyana mu igare bamugeza i Yerusalemu, bamuhamba mu mva ye hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi.+ 29  Ahaziya+ yari yarabaye umwami w’u Buyuda mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Yehoramu+ mwene Ahabu.) 30  Amaherezo Yehu agera i Yezereli.+ Yezebeli+ abimenye, yisiga+ irangi ry’umukara ku maso arimbisha umutwe we,+ ahagarara mu idirishya areba hasi.+ 31  Hanyuma Yehu yinjira mu marembo. Nuko Yezebeli aramubaza ati “ese ntuzi uko byagendekeye Zimuri+ wishe shebuja?” 32  Yehu yubura amaso areba mu idirishya aravuga ati “ni nde uri kumwe nanjye, ni nde?”+ Abakozi babiri cyangwa batatu b’ibwami+ bahita bareba hasi aho yari ari. 33  Yehu aravuga ati “nimumujugunye hasi!”+ Bamujugunya hasi, amaraso ye atarukira ku rukuta no ku mafarashi, aramunyukanyuka.+ 34  Hanyuma arinjira, ararya aranywa, arangije aravuga ati “nimugende muhambe kiriya kivume+ kuko ari umukobwa w’umwami.”+ 35  Bagiye kumuhamba basanga hasigaye igihanga n’ibirenge n’ibiganza.+ 36  Bagarutse babibwira Yehu, aravuga ati “ibyo ni byo Yehova yavuze binyuze+ ku mugaragu we Eliya w’i Tishubi ati ‘imbwa zizarira inyama za Yezebeli i Yezereli.+ 37  Intumbi ya Yezebeli izahinduka ifumbire+ mu murima w’i Yezereli, kugira ngo hatazagira uvuga ati “uyu ni Yezebeli.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi