Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 8:1-29

8  Nuko Elisa abwira wa mugore yari yarazuriye umwana+ ati “hagurukana n’abo mu rugo rwawe, usuhukire ahandi hantu hose wifuza,+ kuko Yehova agiye guteza iki gihugu inzara+ izamara imyaka irindwi.”+  Uwo mugore arahaguruka nk’uko umuntu w’Imana y’ukuri yari yabimubwiye, ajyana+ n’abo mu rugo rwe+ asuhukira mu gihugu cy’Abafilisitiya,+ amarayo imyaka irindwi.  Imyaka irindwi ishize, uwo mugore ava mu gihugu cy’Abafilisitiya araza atakambira umwami+ ngo asubizwe inzu ye n’isambu ye.  Icyo gihe umwami yari amaze kubwira Gehazi,+ umugaragu w’umuntu w’Imana y’ukuri, ati “ntekerereza ibitangaza byose Elisa yakoze.”+  Igihe yari akibwira umwami ukuntu Elisa yazuye uwari wapfuye,+ abona wa mugore Elisa yazuriye umwana aje gutakambira umwami ngo asubizwe inzu ye n’isambu ye.+ Gehazi ahita avuga ati “mwami databuja,+ uwo mugore ni uyu kandi n’umwana we Elisa yazuye ni uyu.”  Umwami abaza uwo mugore uko byagenze, uwo mugore arabimutekerereza byose.+ Hanyuma umwami amuha umutware w’ibwami,+ aramutuma ati “umuheshe ibye byose n’ibyeze mu isambu ye byose, kuva igihe yaviriye mu gihugu kugeza uyu munsi.”+  Nuko Elisa ajya i Damasiko.+ Icyo gihe Beni-Hadadi+ umwami wa Siriya yari arwaye. Baza kubwira umwami bati “umuntu w’Imana y’ukuri+ yaje ino aha.”  Umwami abwira Hazayeli+ ati “fata impano+ ujye gusanganira umuntu w’Imana y’ukuri, umusabe+ akugishirize Yehova inama uti ‘ese iyi ndwara ndwaye izakira?’”  Hazayeli ajya kumusanganira yitwaje impano zigizwe n’ibintu byiza byose by’i Damasiko, byari byikorewe n’ingamiya mirongo ine. Araza ahagarara imbere ya Elisa aramubwira ati “umuhungu+ wawe Beni-Hadadi umwami wa Siriya akuntumyeho ati ‘ese iyi ndwara ndwaye izakira?’” 10  Elisa aramubwira ati “genda umubwire uti ‘uzakira rwose’; icyakora Yehova yanyeretse+ ko azapfa.”+ 11  Elisa atumbira Hazayeli kugeza aho yagiriye ipfunwe. Nuko umuntu w’Imana y’ukuri ararira.+ 12  Hazayeli abibonye aramubaza ati “databuja ararizwa n’iki?” Elisa aramusubiza ati “ni uko nzi neza ibibi+ uzakorera Abisirayeli. Imigi yabo igoswe n’inkuta uzayitwika, abagabo babo b’intwari uzabicisha inkota, abana babo uzabajanjagura,+ n’abagore babo batwite ubafomoze.”+ 13  Hazayeli aramusubiza ati “umugaragu wawe ni iki ku buryo yakora ibintu bikomeye bityo, ko ndi imbwa gusa?”+ Ariko Elisa aravuga ati “Yehova yakunyeretse uri umwami wa Siriya.”+ 14  Nyuma y’ibyo Hazayeli atandukana na Elisa asubira kwa shebuja. Shebuja aramubaza ati “Elisa yakubwiye iki?” Undi aramusubiza ati “yambwiye ati ‘uzakira rwose.’”+ 15  Bukeye bwaho Hazayeli afata uburingiti abwinika mu mazi, abupfuka Beni-Hadadi mu maso,+ abura umwuka arapfa.+ Hazayeli+ yima ingoma mu cyimbo cye. 16  Mu mwaka wa gatanu w’ingoma ya Yehoramu+ mwene Ahabu umwami wa Isirayeli, igihe Yehoshafati yari akiri umwami w’u Buyuda, Yehoramu+ mwene Yehoshafati umwami w’u Buyuda yimye ingoma. 17  Yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, amara imyaka umunani ku ngoma i Yerusalemu.+ 18  Yagendeye mu nzira z’abami ba Isirayeli,+ akora nk’ibyo abo mu nzu ya Ahabu bakoze+ kuko yari yararongoye umukobwa wa Ahabu.+ Yakoraga ibibi mu maso ya Yehova. 19  Icyakora Yehova ntiyashatse kurimbura u Buyuda,+ kuko yari yarasezeranyije umugaragu we Dawidi+ ko yari kuzamuha urubyaro*+ ruzakomeza gutegeka. 20  Mu gihe cya Yehoramu, Abedomu+ bigometse ku Buyuda biyimikira umwami.+ 21  Nuko Yehoramu arambuka atera i Sayiri aherekejwe n’amagare ye yose y’intambara. Ahaguruka nijoro yica Abedomu bari bamugose hamwe n’abatware b’abagendera ku magare y’intambara; abantu bahungira mu mahema yabo. 22  Ariko Edomu yakomeje kwigomeka ku Buyuda kugeza n’uyu munsi. Icyo gihe ni bwo na Libuna+ yatangiye kwigomeka. 23  Ibindi bigwi bya Yehoramu n’ibyo yakoze byose, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? 24  Amaherezo Yehoramu aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi.+ Ahaziya+ umuhungu we yima ingoma mu cyimbo cye. 25  Mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Yehoramu mwene Ahabu umwami wa Isirayeli, Ahaziya mwene Yehoramu umwami w’u Buyuda yimye ingoma.+ 26  Ahaziya yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’ibiri, amara umwaka umwe ku ngoma i Yerusalemu.+ Nyina yitwaga Ataliya,+ akaba umwuzukuru wa Omuri+ umwami wa Isirayeli. 27  Yagendeye mu nzira z’abo mu nzu ya Ahabu,+ akora ibibi mu maso ya Yehova+ nk’ibyo abo mu nzu ya Ahabu bakoraga, kuko se yari yarashatse umugore wo mu nzu ya Ahabu.+ 28  Yatabaranye na Yehoramu mwene Ahabu batera Hazayeli+ umwami wa Siriya i Ramoti-Gileyadi,+ ariko Abasiriya bakomeretsa+ Yehoramu. 29  Umwami Yehoramu+ aragaruka ajya kwivuriza i Yezereli+ ibikomere yari yatewe n’Abasiriya i Rama, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya. Hanyuma Ahaziya+ mwene Yehoramu umwami w’u Buyuda aramanuka ajya i Yezereli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye.

Ibisobanuro ahagana hasi